• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016 Mu Mahanga

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, herekanywe Abarundikazi batatu bafashwe bagiye gucuruzwa mu muhanga, nyuma yo kwizezwa ibitangaza bakanafashwa kubona ibyangombwa by’inzira.

Aba barundikazi batangarije abanyamakuru ko hari umurundikazi mugenzi wabo wababwiye ko ashaka kubarangira akazi ko mu rugo mu gihugu cya Saudi Arabia, aho yabizezaga ko bazajya babasha guhembwa amafaranga y’amarundi ibihumbi magana atanu (500.000) buri kwezi.

Uwo murundikazi mugenzi wabo bavuga ko yitwa Rehema bakunda kwita Mama Sandra, bemeza ko yabijeje ibitangaza ariko n’ubwo baziranye buri umwe akaba yaramuvugishaga ukwe akanamubwira kubigira ibanga. Buri umwe yamushakiye ibyangombwa by’inzira anamupimisha indwara zose zirimo diyabete, umwijima, SIDA n’izindi, ababwira ko ashaka kureba niba bazabasha gukora akazi neza bafite imbaraga n’ubuzima bwiza.

Igihe cyarageze ababwira ko bazafata imodoka ya Yahoo Express ibazana mu Rwanda, hanyuma abizeza ko nibagera ku mupaka bazabona umuntu ubazi uzabafasha kugera muri Saudi Arabia. Ibyangombwa n’amafaranga y’urugendo byose byakorwaga nta mafaranga bishyuye. Bageze ku mupaka babajijwe n’abapolisi aho bagiye, bavuga ko bagiye muri Saudi Arabia ariko babajijwe uwo bagiye kureba birabayobera, biza gutuma abashinzwe umutekano babagiraho amakenga.

Hagati aho hari umunyakenya witwa Macharia Asman Wachira byaje kugaragara ko nawe bari kumwe, ndetse ko bari baturukanye i Burundi mu modoka imwe ariko batamuzi. Uyu yaje kujya abacira isiri ku mupaka, ngo bavuge ko bagiye i Kampala n’ibindi byo gushaka uko bahikura, ndetse akaba yarabanje no kubavuganira yemera ko bari kumwe, nyuma yabona bikomeye akabihakana nk’uko Polisi ibihamya.

Nyuma yo gukora iperereza, Polisi y’u Rwanda yabonye ko aba barundikazi bari bagiye gucuruzwa mu mahanga aho bashobora kugirwa abacakara, gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri, gukoreshwa ubusambanyi n’ibindi bibi bitandukanye, ihita ita muri yombi uwo munyakenya bigaragara ko abifitemo uruhare.

-3383.jpg

Aba barundikazi bavuga ko babashutse nabo batazi ibyo aribyo

-3382.jpg

Umutekamutwe

Macharia Asman Wachira, yageze imbere y’abanyamakuru afite amashagaga no kwikanyiza mu buryo busekeje, avuga ko babanza kumuha amazi akabona kuvuga, asaba abapolisi bakuru kumuha abapolisi bamuherekeza n’ibindi bisekeje cyane. Yahakanye ibyo akurikiranyweho, avuga ko we afite ikompanyi iwabo muri Kenya ishakira abantu ibyangombwa bakajya gukora mu mahanga ariko yihakanye abo barundikazi avuga ko ntaho ahuriye nabo atanabazi, n’ubwo bo bemeza ko ari we wanabaguriye ibiryo ubwo bari bafatiwe ku mupaka.

2016-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ubwanditsi 16 Dec 2022
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021
Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun
IMIKINO

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza
Amakuru

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Ubwanditsi 24 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru