• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Ubwanditsi 09 Oct 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahuye na Michaëlle Jean bahataniye kuyobora Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Kuri uyu wa Mbere nibwo aba bakandida bahuriye i Erevan muri Arménie, ahagiye kubera inama y’inteko rusange ya 17 ya OIF.

Mushikiwabo n’uyu munya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ayobora Ubunyamabanga bwa OIF, bahuriye mu musangiro wa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, batumiwe na mugenzi wabo wa Arménie, Zohrab Mnatsakanyan.

Ifoto y’aba bombi yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, ahagiye hanyuzwa gahunda y’ukwiyamamaza kwa Mushikiwabo.

Uyu mugore w’imyaka 57 uhabwa amahirwe yo kuyobora OIF, yageze muri Arménie kuri uyu wa Mbere.

Hatagize igihinduka, ku wa 12 Ukwakira nibwo i Erevan hazaturuka inkuru yemeza niba Umunyarwandakazi atorewe umwanya wo kuyobora umuryango mpuzamahanga ukomeye wa OIF.

Mushikiwabo yagiye agaragaza ko yifitiye icyizere, agishingiye ku bihugu 29 bya Afurika biba muri OIF byamugaragarije ko bimuri inyuma.

Haniyongeraho n’ibindi byo ku migabane itandukanye yagiye ageramo mu kwiyamamaza, abakuru b’ibihugu bakamugaragariza ko bashyigikiye gahunda n’icyerekezo afitiye OIF.

Yabagaragarizaga ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Canada na Haïti ni byo bihugu gusa byatangaje ku mugaragaro ko bishyigikiye Michaëlle Jean.

Minisitiri Mushikiwabo na Michaëlle Jean bagaragaye bamwenyura

Akanyamuneza kari kose ubwo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri muri OIF bahuriraga muri Arménie

Minisitiri Mushikiwabo yaganiraga na bagenzi be mbere y’inama itegura iy’abakuru b’ibihugu, izemeza niba yaba Umunyamabanga Mukuru wa OIF

2018-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubwanditsi 20 Mar 2017
Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Ubwanditsi 29 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Peres
    October 9, 20188:12 am -

    Byose ni kimwe yatorwa, atatorwa, kubona URWANDA ruvuga neza ubufransa n ibitutsi barututse , bakabogeza muri mundiyali, hejuru y agasuzuguro uyu Mushikiwabo yabasuzuguye, ba ureke yicare iParis rwose, abakongomani ntazabakira yarasuzuguwe, Umva ba mureke

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United
IMIKINO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru