• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Inyandiko ya Théogène Rudasingwa muri Chimpreports ihatse iki?

Ubwanditsi 06 Mar 2019 ITOHOZA

Ubwo nasomaga inyandiko mu kinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, y’umunyarwanda Théogene Rudasingwa wahunze uzwi cyane i Kigali kubw’imyitwarire idahwitse, byanteye kwibaza ibibazo byinshi.

Icya mbere nibajije kuri iyo nyandiko yiswe “Uganda should not fall for Rwanda’s provocations” (Uganda ntize kugwa mu mutego w’ubushotoranyi bw’u Rwanda), kubera iki yanyujijwe muri Chimpreports?

Iki kinyamakuru kizwiho gutangaza ibihuha byegamiye ku butegetsi bwa Museveni akenshi kigemurirwa na CMI (Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare), ISO (Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu), ESO (Urwego rushinzwe umutekano wo hanze) n’izindi nzego z’ubutasi za Kampala. Mu yandi magambo, ni ibintu bike byerekeye u Rwanda bitangazwa muri Chimpreports biba ari ukuri. Si igitangaza rero kuba imigani ya Rudasingwa yaranyujijwe muri icyo kinyamakuru.

Icya kabiri, ubusanzwe ibinyamakuru bitangaza ibitekerezo cyangwa inyandiko z’abantu bafite ubunararibonye ku byo bandikaho cyangwa bizeweho kutabogama n’ibindi. Ibi bingeza ku kindi kibazo: Ni ubuhe bunararibonye Rudasingwa afite ku mubano mubi uri hagati ya Kigali na Kampala?

Rudasingwa azwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Redcom’ yahawe mu myaka ya za 1980 ubwo yigaga i Kampala muri Kaminuza ya Makerere. Yatetse umutwe abanyeshuri bagenzi be b’abanyarwanda, yifashishije telephone, akajya abahamagara yahinduye ijwi yiyise REDCOM avuga ngo ‘inzego z’ubutasi ziri kuguhiga’ yamara kumva ko umunyeshuri yagize ubwoba, akamusaba kwishyura amafaranga runaka ngo azamurindire umutekano. Uwo Redcom amaze imyaka 15 ataba haba mu Rwanda cyangwa muri Uganda.

Rudasingwa amaze igihe aba hirya iyo kure, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntiyajya aho ngo abeshye ko afite ubunararibonye ku bibazo by’u Rwanda cyangwa Uganda kuri ubu.

Yagiye muri Amerika asaba ubuhungiro, nyamara ukuri ni uko yavuye mu Rwanda amaze kwirukanwa nk’ushinzwe abakozi mu biro bya Perezida Kagame. Abakora mu biro bya Perezida bazi neza urwego rw’imikorere iba yifuzwa n’ubushishozi uhakorera aba asabwa.

Icyakora mu Rwanda rushya, buri wese na Rudasingwa uzwi nka Redcom bahabwa amahirwe. Ikipe ya Perezida ishinzwe gutoranya abakozi imuhitamo yari yiteguye guha amahirwe buri wese dore ko ahahise hari harabaye isomo ku banyarwanda benshi babaye impunzi.

Nyamara nyuma y’igihe ari umukozi, byarigaragaje ko imyitwarire ya Rudasingwa, ‘Redcom’ wa kera itigeze ihinduka, ko ibyo yaciyemo ntacyo byamwigishije. Ubwo yari ashinzwe abakozi mu biro bya Perezida, yashatse kugarura amanyanga yerekwa umuryango. Iyo niyo nkomoko y’urwango uyu mugabo wahawe amahirwe benshi bifuza ariko akayapfusha ubusa, yanga igihugu cye.

Mu nyandiko ye muri Chimpreports, Rudasingwa ashyigikira ibirego by’uko “u Rwanda ruri gushotora Uganda”. Mu kinyabupfura gike, yibasira `Perezida Kagame ashaka kumugaragaza nka sekibi. Intego nyamukuru ni ugukomeza gukwirakwiza ibihuha by’uko yaba RNC yagabye mu Rwanda ibitero bya gerenade bikica benshi abandi bakamugara, yaba ibikorwa by’ubutegetsi bwa Uganda ku Rwanda nko gushimuta, gufunga binyuranyije n’amategeko, guhohotera no kwica abanyarwanda babashinja ‘ubutasi’ cyangwa ngo ‘kwinjira binyuranyije n’amategeko, byaba amabi abera i Burundi, ngo byose ni amakosa ya Kagame!

Rudasingwa akomeza atsindagira ibinyoma byibasira u Rwanda bikomeje gukwirakwizwa na RNC, FDLR n’utundi dutsiko dushaka kugaragaza u Rwanda nk’ikuzimu mu gihe ukuri kuzwi ko ubuyobozi u Rwanda rufite bwageze kuri byinshi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse ari igihugu gihagaze neza mu miyoborere ku rwego rwa Afurika.

Igitangaje ni uburyo umuzindaro w’ubutegetsi bwa Uganda wahaye umwanya ibinyoma bya Redcom. Ibi ni ibyemeza ko Museveni n’abantu be ntaho batazagera bafata ibyaha bo ubwabo bakora, bakabitwerera abo babikorera.

Igihamya cya nyuma ni uko Chimpreports yatambukije inyandiko ya Rudasingwa icyarimwe n’ikinyamakuru The Rwandan. Icyakora icyo kinyamakuru cyo cyahinduye umutwe w’inkuru kivuga ngo “Rwanda closes border with Uganda as tension escalates (u Rwanda rwafunze umupaka na Uganda mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera) ariko ibiri mu nkuru imbere ni bimwe.

The Rwandan ni ikinyamakuru cy’agatsiko k’abanyarwanda b’abagizi ba nabi bahunze, gafitanye imikoranire na RNC, FDLR n’utundi dutsiko duhakana Jenoside, duhujwe n’urwango twanga ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu yandi magambo, abo nibo bantu bacuditse na Museveni muri iyi minsi.

Iki ni igitekerezo cya Jackson Mutabazi. Cyatambutse mu kinyamakuru VirungaPost mu rurimi rw’Icyongereza.

2019-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020
1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Ubwanditsi 29 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 1, 20196:07 am -

    Nanjye nta kintu Rudasingwa yavuga cg se yakwandika ngo ngihe agaciro!

    Ndamuzi akiri SG wa FPR adusanga mu mahanga. Namubonagamo umwirasi noneho ngeze mu Rwanda nsanga yakuye agahu ku nnyo!

    Apuuu, FPR we genda waragowe kugira abantu nka Gahima cg Rudasingwa!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN
IMIKINO

Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru
Mu Rwanda

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru