• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Ubwanditsi 21 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana Alias Bora wari ushinzwe iperereza muri FDLR yaganiriye na Radio One Nation Radio, ijwi rya Diaspora ikorera kuri Internet maze agaruka kuri byinshi kuri FDLR. Yinjiye igisirikari FDLR icyitwa ALiR mu mashyamba ya Congo akaba amaze imyaka ibiri ageze mu Rwanda. Yari umuyobozi mukuru mu biro bishinzwe iperereza.

Akigera mu Rwanda inkuru zarahwihwishwe ko yahageze agahita yicwa kandi yari mu kigo cyo gusubizwa mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. Acyinjira igisirikari, Perezida. Mobutu yaratsinzwe bahungira muri Congo Brazaville, nyuma Laurent Desire Kabila yitabaje Ex FAR n’interahamwe abatumaho. Yanakoreye amahugurwa atandukanye muri Ns’ele, akomereza Yakoma muri Equateur, nyuma Pweto ndetse na Kamena.

Col Bora yageze naho aba umusirikari wa hafi urinda Maj Gen Joseph Kabila, umuhungi wa Paerezida Lauremt Desire Kabila wari Chef d’Etat Major icyo gihe. Bafasha Laurent Desire Kabila, nuko yari yabemereye ko nawe azabafasha bagataha mu Rwanda.

Col Bora yavuzeko bagifatanya na Muzehe Kabila, nta kibazo bari bafite kuko icyo gihe Kongo-Kinshasa yagiraga uruganda rw’amasasu n’imbunda ahitwa Likasi, ibyo byose byatumaga ALiR yahindutse FDLR yumvako izafata igihugu ikirukana abanyaamahanga bo muri FPR nkuko mu ngengabitekerezo yabo babyitaga.

Ingabo za Ex FAR n’Interahamwe nizo zari ingabo za Congo zitwaga icyo gihe FAC. Babonaga umushahara ndetse n’ibigenerwa abasirikari muri rusange ba Kongo. Ibintu byahindutse Mzee Laurent Desire Kabila yishwe muri Mutarama.

Col Bora yahishuye ko Laurent Desire Kabila yafashaga CNDD FDD na ALiR icyarimwe ariko abo muri ALiR bayobowe na Maj Gen Aloys Ntiwiragaba banyereza amafaranga.

Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku butegetsi, asimbuye se umubyara, igitutu cy’amahanga cyari cyinshi kubera ingabo za Leta zari ziyobpwe m’abicanyi bahoze muri Ex FAR nka Gen Bizimungu, Col Bivugabago, Col Renzaho Tharcisse, Maj Mpiranya n’abandi.

Col Bora yagarutse ko hari abo muri FDLR babwirwa amakuru mabi n’abavandimwe babo bari mu mitungo ariko ko hari n’abadataha kubera basize bakoze ibyaha mu Rwandaa. Hari kandi n’abacuruza amakara bakinjiza amafaranga.

Bora yagarutse ku kuba FDLR gufata ingihugu ari inzozi kuko gufata igihugu bisaba strategies na diplomacy, tutibagiwe ubukungu ndetse n’igisirikari gikomeye. Yongeyeho ko uburyo azi FDLR ntabwo ibi ibifite. Ntabanga bakigira kuko ibyo bategura birara bigeze mu Rwanda

FDLR yavuze ko yageze mu Rwanda agasanga rwarateye imbere cyane ku muvuduko wo hejuru kandi ko abenshi bari muri FDLR nta makuru bafite.

Avuga uburyo yafashwe, yavuzewko yazanywe mu kigo cya Bigogwe bamuhaye amata aramunanira, bamuha ibiryo biramunanira ariko agezaho abona ko ibyo yabwiwe yibeshyaga.

Yagarutse ku buryo abayobozi bo muri Kongo basubirishamo abakongomani bavuga ikinyarwanda babacamo amoko ariko ko imitwe nka Mai Mai ibafata kimwe bose. Ko bazabirukana muri icyo gihugu. Yabasabye kunga ubumwe.

2023-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero
Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe
Amakuru

Rwamagana City yasimbuwe na AS Muhanga gukina imikino ya 1/2 cy’ikiciro cya kabiri 2021-2022 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Ubwanditsi 14 Jun 2022
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.
Amakuru

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru