• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!   |   22 Jan 2021

  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!   |   21 Jan 2021

  • Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba   |   21 Jan 2021

  • Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi   |   19 Jan 2021

  • U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura   |   18 Jan 2021

  • Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!   |   18 Jan 2021

You are at :Home»Amakuru»Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Editorial 23 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo usesenguye ibivugwa ku Rwanda n’iki gitangazamakuru cy’abongereza, BBC, ntibigusaba ubuhanga ngo ubone urwango rukabije bamwe mu banyamakuru bacyo bafitiye u Rwanda n’abayobozi barwo. Wibaza ubunyamwuga birirwa bigisha abandi aho burengera iyo bategura inkuru ku Rwanda. Ese niba nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose na Jenoside yakorewe Abayahudi, BBC itaratinyutse guha ijambo Abanazi ba Hitler, ni gute yubahuka guha urubuga abajenosideri n’abari mu mitwe y’iterabwoba? Ni uko Abanyarwanda basuzuguritse? BBC iramutse ari uko ibyumva, izongere basubire mu mateka y’uRwanda, izasanga runyuranye n’uko irutekereza.

Mu cyumweru gishize umunyamakuru wa BBC, Andrew Harding yasohoye inyandiko yuzuyemo guharabika no kwikoma u Rwanda, arushinja ibyo yabwiwe n’ibigarasha nka Dick Nyamwaya na David Himbara(bo muri cya kiryabarezi RNC), bahimbazwa no guhimbahimba ibinyoma bigamije gusa kwangiza isura y’uRwanda. Muri iyo nyandiko ndende, Andrew Harding asubiramo ibyo yumvanye aba bagambanyi, ko ngo RPF-Inkotanyi yinjiza abantu ku ngufu muri uwo Muryango, ngo bagahabwa inshingano zo guhiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, baba mu mahanga. Icya mbere, RPF ntifite ikibazo cy’ umubare muto w’abanyamuryango ku buryo yabahatira kuyijyamo, n’ikimenyimenyi uko hateguwe amatora RPF Abanyarwanda bayihundagazazaho amajwi ari hejuru ya 95%.

Si mu Rwanda gusa kandi ifite abayoboke, kuko no mu mahanga Abanyarwanda bahatuye batahwemye kugaragaza ko bashyigikiye imigabo n’imigambi ya RPF-Inkotanyi. Urugero ni umubare w’abantu bitabira ku bwinshi”Rwanda Days”, batitaye ku bitabapfu byirirwa bikwirakwizwa n’inzererezi nka Himbara, Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu, Théogène Rudasingwa wasiginiye mu bitekerezo, n’izindi mburamumaro.

Icya kabiri, biratangaje kubona BBC iha u Rwanda ubushobozi bwo kuba rwagirira nabi umuntu uri mu Bwongereza, kandi batwemeza ko ibihugu byabo bitavogerwa, ko umutekano wabo udadiye.Uku kwivuguruza kwa BBC, kuragaragaza gusa ubushake bwo gusebanya, gushingiye ku mpamvu zizwi nayo gusa.

Mu “nkuru” ya Andrew Harding avuga ko uwitwa Noheli Zihabamwe uba muri Australiya yamubwiye ko afite abavandimwe baburiwe irengero mu Rwanda, ngo bazize ko yanze kujya muri RPF-Inkotanyi. Uretse ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko abo bavandimwe ba Zihabamwe bazimiye koko, ibi binyoma ntawe byatangaza kuko uyu mubeshyi ari inshuti magara ya Thomas Nahimana, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu.

Si ubwa mbere BBC yikoma u Rwanda n’Abayobozi barwo. Murabyibuka ubwo muri 2004 uwitwa Vénuste Nshimiyimana wakoreraga BBC icyo gihe, yikoraga akajya muri gereza yo mu gihugu cya Mali, gukorana ikiganiro na Yohani Kambanda na Clément Kayishema , abicanyi bahamwe n’icyaha cya Jenocide. Icyo gihe aba bajenosideri baridoze karahava, barapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byabahamye ku manywa y’ihangu babyegeka ku babikorewe. Nshimiyimana ajya guha ijambo ba ruharwa ntiyari ayobewe ko kizira guha urubuga abajenosideri, ahubwo, we na BBC ye, bari bagambiriye gutoneka ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muw’2014 nabwo , uwitwa Jane Corbin nawe wa BBC yasohoye filimi-mbarankuru yise ”Rwanda, Untold Story,” yuzuyemo irondaruhu n’agasuzuguro ku Banyarwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinja abahagaritse iyo Jenoside kuba aribo bayikoze, ibintu bidashobora gutinyukwa n’umuntu ushyira mu gaciro.

Iyi myitwarire ya Jane Corbin na BBC yamaganwe n’abantu benshi bazi neza ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umushakashatsi aba n’umwanditsi w’Umwongereza, Andrew Wallis”, werekanye ko BBC yirengagije nkana ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n’ahandi henshi cyane, aho abatangabuhamya batabarika bagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.

Ikigaragarira buri wese ukurikirana ibivugwa na BBC, ni uko iki gitangazabinyoma cyiyeme kuba umuzindaro w’abagome. Ni hahandi ariko, nubwo ikinyoma cyahabwa intebe gite, amaherezo ukuri kuratsinda. Yaba Andrew Gardin, yaba Vénuste Nshimiyimana, Jane Corbin na bagenzi babo, bamenye ko Abanyarwanda batazabaho uko babyifuza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

2020-11-23
Editorial

IZINDI NKURU

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Editorial 17 Apr 2019
Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Editorial 13 Jun 2018
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru