• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanakatirwa igifungo cy’imyaka 30, urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda,ICTR rwatangaje ko Augustin Ngirabatware azasoreza igihano cye muri gereza muri Senegal avuye Arusha muri Tanzaniya, aho yari afungiye kuva mu mwaka wa 2008.

Senegal ni kimwe mu bihugu 5 byagiranye amasezerano na Loni yo kwakira imfungwa zakatiwe na ICTR, kimwe na Mali,Benin, Ubusuwisi n’Ubufaransa.

Augustin Ngirabatwa yahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yakoze Jenoside, akaba n’umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga bumukurikiranyeheho ibyaha birimo n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Augustin Ngirabatware yafatiwe mu Budage mu mwaka wa 2007, yoherezwa Arusha mu mwaka wakurikiyeho. Mu w’2014 urwa mbere rw’iremezo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 35, ariko muw’2019 igihano gishyirwa ku myaka 30 amaze guhanagurwaho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Byinshi mu byaha byamuhamye bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamyumba, muri Gisenyi, ari naho akomoka.

Nyuma yaje kuregwa ikindi cyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa ngo bamushinjure, kiza no kumuhama, maze tariki 25 Kamena uyu mwaka akatirwa igihano cy’inyongera cyo gufungwa indi myaka 2.

Augustin Ngirabatware ni umwe mu bantu 61 Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda rwakatiye ibihano binyuranye, kuri 93 rwashinje ibyaha bifitanye isano na Jenside yakorewe Abatutsi.

Magingo aya 30 baracyari muri gereza mu bihugu binyuranye, 22 barangije ibihano, naho 9 bapfuye batabishoje. Uvanyemo imyaka amaze muri gereza, Augustin Ngirabatware w’imyaka 64 y’amavuko asigaje indi 18 mu ibohero.

2021-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Ubwanditsi 23 May 2019
Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020
Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026

Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 22 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga
INKURU NYAMUKURU

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza
ITOHOZA

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%
UBUKUNGU

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru