• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Ubwanditsi 17 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umunyamabanga Mukuru wa Loni.Tariki 14 Mata 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wanagizwemo uruhare n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye, Csaba Kőrösi.

Uyu wabaye umunsi wo kwihanangiriza abagoreka amateka, ngo “Jenoside ntiyateguwe, ngo ahubwo yatewe n’urupfu rwa Yuvenali Habyarimana”. Mu mvugo idaca ku ruhande, Bwana Antonio Guterres yagize ati:” Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka. Yari imaze igihe kinini itegurwa, mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa ku manywa y’ihangu”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi asanga isi yose yagombye guterwa isoni no kuba yari ifite amakuru ku bunyamanswa Leta-ngome ya Habyarimana yateguraga, nyamara ntigire icyo ikora ngo ibukome imbere. Bwana Guterres ati”: Uyu munsi turarata ubutwari bw’abarokotse Jenoside {yakorewe Abatutsi] ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, banze guheranwa n’agahinda, ahubwo bagahitamo inzira y’ubwiyunge, kwiyubaka no komora ibikomere.

Mu kimwaro kinshi ariko, turanazirikana uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora ngo ukumire Jenoside”.

Imizindaro ibiba urwango irarushaho gukaza umurego.

Bwana Antonio Guterres kandi yagaragaje ko atewe impungenge n’uko imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera haba mu bitangazamakuru, mu materaniro anyuranye no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa neza n’ibyakorwaga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biyongera, kimwe n’abagoreka amateka y’ibyabaye, n’abakangurira abandi inzangano zishingiye ku bwoko. Asanga abo bagombe badakwiye kurusha imbaraga abanyakuri ngo bongere bahembere jenoside nk’iyakorewe Abatutsi.

Antonio Guterres yaboneyeho gutangaza ko Umuryango w’Abibumbye ugiye gutangiza “amasezerano mpuzamahanga akumira, arwanya kandi ahana imvugo zibiba urwango”, nk’ingamba zo guhashya abahora bashaka gutsemba abantu babaziza gusa uko bavutse.

URwanda nk’igihugu gitanga icyizere cy’ejo hazaza hazima, nikibere isi yose urugero.

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Csaba Kőrösi, nawe yamaganye abatagira iso, batinyuka kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Yashimangiye ko ahubwo amahanga yagombye guterwa ipfunwe no kuba yararuciye akarumira, mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubutegetsi bwiteguraga gutsemba burundu igice kimwe cy’abanyarwanda.

Bwana Csaba Kőrösi ati:” Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda banze kuba imbata y’amateka mabi, ubu bakaba barubatse Igihugu gifite intumbere y’ejo hazaza hazima. Twese bakwiye kutubera urugero”.

Imyaka 29 irashize twibuka imbaga y’abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara n’uyu munsi hari abinangiye, banze kwemera ko iyo Jenoside yamaze imyaka myinshi itegurwa, ikanageragezwa kenshi mbere y’uko ishyira mu bikorwa, ngo abagome barebe ko izagenda neza uko yateganyijwe. Ingero zerekana iyo myiteguro ntawazirondora, kandi si nshya mu matwi y’abashaka kumva ukuri: Gutoza interahamwe, gukwiza mu gihugu cyose intwaro, inama n’ibitangazamakuru bishishikariza Abahutu kwikiza”umwanzi”, n’izindi n’abicanyi ubwabo birengagiza nkana, bagamije gusa kujijisha ubutabera.

Gutinyuka ukemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaje “nk’imvura itakubye”, bikozwe n’abajenosideri cyangwa ibigarasha ntawe byatangaza kuko ari ukwikuraho igisebo, uretse ko ari umwanda utazigera ubavaho. Igitangaje ariko, ni uko hari n’ibihugu cyangwa abantu biyita”intiti”, bagitsimbaraye kuri iyo mvugo, atari uko bayobewe ukuri, ahubwo ari ikimwaro cyo kuba baratezutse kuri rya hame rya”NEVER AGAIN”(ntibizongera ukundi), isi yose yiyemeje nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi.

Hari n’ababikora kubera ya myumvire ishaje ya”mpatsibihugu”, bakibwira ko politiki y’itoteza no gupfukamisha ab’intege nkeya, izabagumisha ku ntebe y’icyubahiro. Abo amateka aragenda abasiga.

Erega, Abanyarwanda ntawe twingingira kuturema agatima cyangwa kutugirira impuhwe, oya. Icyo twanga ni ukudutonekera ibikomere.

Uzashyigikira inzira turimo yo kubaka uRwanda rutubereye twese, uwo tuzamwakiriza yombi.

Uzabangamira iyo nzira ariko, adutobera amateka cyangwa agerageza kudusubiza mu icuraburindi, uwo akenyere duhangane.

2023-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Aug 2020
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Ubwanditsi 14 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda
SHOWBIZ

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100
POLITIKI

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye
Mu Rwanda

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru