• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda batuye muri Australia, bamaganye inkuru y’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, ABC News, yavugaga ko ari ba maneko bakorera Guverinoma y’u Rwanda, bagamije kuburizamo ibitekerezo by’impunzi zitavuga rumwe na yo.

Mu ibaruwa y’amapaji atatu abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu bandikiye ABC news igashyirwaho umukono na Emmanuel Karekezi yagize ati

“Abanyarwanda baba muri Australia barasaba ABC news ndetse n’umunyamakuru wanditse iyo nkuru, kwamagana ibyavuzwe na Kalisa Mubarak bishingiye ku kuba nyirubwite Kalisa uwo ariwe aho abarizwa mu bikorwa by’ububandi agashyira ABC news mu bikorwa bya politiki bitandukanye n’amahame agenga itangazamakuru muri Australia. Ibirego bya Kalisa nta shingiro bifite, ahubwo iri tangazamakuru ryari kubanza kumenya mbere ya byose Kalisa Mubarak ni Muntu ki. Twifuje kugaragaraza ukuri ngo abasomye iyo nkuru nabo bamenye uko kuri”

Mu ibaruwa ya Diaspora Nyarwanda, igaruka ku witwa Kalisa Mubarak wavuganye na ABC News, isobanura ko ‘azwi neza cyane nk’umunyabyaha ndetse mbere yo kujya muri Australia aho yabaga muri Afurika y’Epfo, yari umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, uyobowe na Kayumba Nyamwasa’.

Mbere yo kujya muri Australia yabaga mu nzu imwe na mwishywa wa Patrick Karegeya, witwa David Batenga, ndetse akaba yari umutangabuhamya mu rubanza rw’abaketsweho kurasa Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.

Ibaruwa igira iti “Nubwo yiyita umutangabuhamya mu iraswa rya Kayumba, hari amakuru ko Kalisa Mubarak, ahubwo yari mu mugambi w’abagambanye kumwica kubera amakimbirane yari muri RNC, nyuma yo kwizezwa amafaranga menshi. Nyuma yo kubona ko umugambi umupfubanye yirukankiye kuri Polisi ya Afurika y’Epfo yiyita umutangabuhamya.”

Ivuga kandi ko Kalisa ari umunyabyaha ugerageza kwigira umwere abinyujije mu kuvuga ko ahigwa na Guverinoma y’u Rwanda, aho akwirakwiza amajwi n’amashusho hirya no hino ku maradiyo n’abandi henshi ayishinja gukora ibyaha muri Afurika y’Epfo, u Burayi none ubu ageze muri Australia.

Mu nkuru ya ABC News, Kalisa avuga ko yaje kohererezwa ubutumwa bwo kuri telefoni igendanwa na nimero yo mu mahanga itagaragaza umwirondoro.

Diaspora Nyarwanda ivuga ko ibi bigamije gutera impuhwe ngo arebe ko yabona ubufasha bw’amafaranga. Iti “Izina rye iyo urishyize muri Google ubona ko ari uwagize uruhare muri Jenoside wahunze, bikaba biteye ikimwaro kubona itangazamakuru rya Australia, rimwita uwihisha kubera ubwoba bw’ubuzima bwe.’’

Karekezi avuga ko abakoresha ibi bitangazamakuru ari abagerageza gusebya leta n’Abanyarwanda bari muri Australia kuko usanga banababuza kujya mu Rwanda, bavuga ngo barazana uburozi n’ibindi.

Yakomeje avuga ko ikinyoma Mubarak na bagenzi be bacuze kidashinga kuko bitumvikana uko ambasaderi yavuye Singapore atwaye imbunda akayihitisha ku bashinzwe kugenzura imipaka akayinjirana muri Australia maze akayitunga ku ijosi ry’uwabitangaje bikarangirira aho ntiyitabaze polisi ngo iyimwambure.

Australia kandi irasa n’iyabaye indiri y’abafite imigambi mibisha ku Rwanda hari n’abakekwa gukora amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Buri mwaka batumira abo bita abashyitsi babo barimo Rusesabagina Paul, Condo Gervais, David Himbara, Serge Ndayizeye na Padiri Nahimana Thomas bagakusanya inkunga yo gushyira muri ibyo bikorwa byabo bigamije guhungabanya igihugu.

2019-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Dec 2018
Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Ubwanditsi 29 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka
IMIKINO

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije
Mu Rwanda

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro
Mu Mahanga

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru