• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Ubwanditsi 30 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Ubwo hatangizwaga inama ihuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika iri kubera muri Côte d’Ivoire, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ko ibihugu bikeneye gufatanya mu gushaka umuti w’ibibazo bifite.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihura nabyo, akomoza ku cy’abimukira bo muri Libya, giheruka kugaragara ko bacuruzwa hagamijwe kubagira abacakara.

Yavuze ko iyi nama ihuje Afurika n’u Burayi ibaye mu gihe ibihugu biri guharanira kunga ubumwe ku nzego z’uturere no gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurushaho gutanga umusaruro.

Yakomoje ku mavugurura ari gukorwa muri AU, avuga ko agamije ko uyu muryango urushaho kuzuza inshingano zawo kandi mu buryo burambye, ukanibeshaho mu by’imari.

 “Ndifuza gushimangira ibintu bibiri mu gihe dutangira iyi nama. Icya mbere, aya mavugurura ni ingenzi kandi arihutirwa.”

Yavuze ko mu miterere y’ubukungu n’umutekano by’iki gihe biri kugenda bigaragara ko ahazaza ha Afurika hazashingira ku rwego rw’ubufatanye bw’imbere muri uyu mugabane mbere na mbere.

Yakomeje agira ati “Ibyo birimo ubushake bwacu mu gushaka ubushobozi no kwiyishyurira ikiguzi cya gahunda zacu zifitiye akamaro abaturage bacu, tugakura uwo muzigo ku bafatanyabikorwa bacu.”

Kugira ngo ibyo bishoboke kandi ngo uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda bwamaze kunozwa haba ku rwego rwa politiki na tekiniki, igisabwa kikaba ko ibihugu bigize uyu muryango byumva ko bifite inshingano yo kwikorera ibikorwa byawo.

Muri urwo rugendo kandi niho hazagenda hagaragarizwamo uruhare rw’imiryango y’uturere maze Komisiyo ya AU igakurikirana ihuzabikorwa, ubu byose bikaba biri mu nzira nziza kandi byitezweho umusaruro ufatika.

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, ni uko aya mavugurura ari intambwe ikomeye mu gufungurira amarembo ubufatanye bw’u Burayi na Afurika. U Burayi na Afurika turi abaturanyi kandi duhurira ku bintu byinshi byaba mu mutekano, abimukira, ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari.”

Muri urwo rwego, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bugomba kubaranga kimwe n’ubumuntu bigomba kugaragarira ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira b’Abanyafurika bari muri Libya kimwe n’ahandi, ati “Tugomba gukorera hamwe.”

Yakomeje agira “Afurika Yunze ubumwe ifite aho ihagaze kandi yihagije izaba isobanuye byinshi ku bafatanyabikorwa bo hanze na buri wese ubigiramo uruhare. Kuki umuntu yakwifuza gukorana n’umuntu udafite ibintu biri ku murongo cyangwa udatanga umusaruro?”

Yavuze ko ubufatanye no kumva ibintu kimwe hagati ya Afurika n’u Burayi ni cyo cy’ingenzi kizatuma intengo zishyizwe imbere zigerwaho.

Perezida Kagame yanashimangiye ko muri ayo mavugurura urubyiruko rugomba gutekerezwaho, kuko kuruha umwanya n’amahirwe muri Afurika n’i Burayi ari uburyo bwiza bwo gusigasira indangagaciro n’ahazaza ibi bice by’Isi bisangiye.

Inama z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ziba rimwe mu myaka itatu zikitabirwa n’abakuru b’igihugu na za Guverinoma hagamijwe kugenzura uko ingamba zemeranyijweho n’ibihugu bigize imigabane yombi zishyirwa mu bikorwa. Inama enye ziheruka zabereye mu Misiri (2000), Portugal (2007), Libya (2010) no mu Bubiligi (2014).

Iyi nama izaguraka ku ngingo enye, zirimo ingingo nyamukuru ivuga ku rubyiruko, izanibanda ku hazaza h’umubano hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Polisi yahagarikiwe ibiryo kubera kutishyura abayigemurira kuva muri 2015

Uganda: Polisi yahagarikiwe ibiryo kubera kutishyura abayigemurira kuva muri 2015

Ubwanditsi 01 Mar 2018
Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Ubwanditsi 16 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga
ITOHOZA

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Uko  ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]
INKURU NYAMUKURU

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Ubwanditsi 25 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru