• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi shitani yiyita “umushumba”, ubanza  yibwira ko abantu bibagiwe ko yirukanwe mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi kubera ubusambanyi n’indi myitwarire y’urukozasoni. Ubanza yibwira ko kwirirwa asebya Abayobozi b’u Rwanda bizamwishyurira imyenda y’umurengera yasize afashe, agatera igihombo abo yaririye utwabo, abigiraho Malayika kandi ari ikirura.

Uwizeyimana Shadrack  azwi cyane mu karere ka Musanze, aho yayogoje rubanda mu bujura bushukana(escroquerie), cyane cyane abo yabeshyaga ngo arabunganira mu nkiko, dore ko avuga ko yaminuje mu mategeko. Icyakora iyo avuga ko yaminuje mu “itekamutwe” ntawari kubihakana, kurusha kubeshya no kwibeshya ko yaminuje mu ivugabutumwa, kandi ari umuvugabinyoma kabuhariwe. Uyu Shadrack Uwizeyimana yashinze ingirwashuri mu mwaka w’2007, ritagiraga umwarimu,imfashanyigisho reka da,  mu mwanda usa n’uw’aho kera bororeraga ingurube, habe n’icyangombwa na kimwe yari yujuje ngo ishuri rye, ACET IMANZI, rikomeze  gukora.

Ryari gukomeza gukora rite yararigwatirije muri “Banque Lambert”, agafata imyenda itabarika kandi adashobora kwishyura?!  Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwamusabye kenshi gushyira ibintu mu buryo ishuri rye rigakora neza, aho kumva izo nama we ahitamo kuyabangira ingata, atishyuye abo abereyemo amadeni y’umurengera,  asiga mu kangaratete  abafatanyabikorwa bari basangiye ishuri, barimo umudamu witwa Fany NYIRABUHORO. Nta kuntu  atari gutorongera ariko, kuko ababyeyi benshi bari bamaze kumurega kubasambanyiriza abana ku ngufu. Nguwo “Pasiteri”, umuhanuzi uvugana n’Imana!!

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MPEMUKE NDAMUKE uwo  yashakishije icyakura muri ruhurura, maze ahitamo  gusebya Igihugu cyamubyaye, yasize ahemukiye. Atangira kuvuga ibitagira epfo na ruguru ngo ni indagu,  agamije gusa gukura abaturage umutima, no kwigarurira imitima y’abasanzwe barwanya u Rwanda. Nguko uko rero wa mutwe w’iterabwoba wa RNC wahise umusamira hejuru, dore ko udatangwa iyo ubonye  abaroha ibigambo bisebanya, abashinjabinyoma, mbese  nta kuntu Shadrack Uwizeyimana atari kujya  mu bindi bigarasha, birebwa n’ubwandu bwa roho .

Abinyujije ku ngirwa televiziyo”AMATEKA TV Rwanda” yo kuri murandasi,  nayo  idashinga kuko ntaho itandukanye na cya kiryabarezi ngo ni ishuri yashinze agamije kuryibisha rubanda, umuvugabinyoma Shadrack Uwiyezeyimana  yageze aho atangaza ko “ mu Rwanda hagiye kuba akaga”.Ibi ngo ni ubuhanuzi akomora ku Mana, ukibaza impamvu iyo Mana abeshyera yahisemo gutuma shitani  ku bana bayo. Ni gute intama zayo yazitumaho ikirura? Ese ako kaga iyo aba umugabo kimwe n’abo yasanze mu busembwa, ntibari kuguma mu Rwanda bakagakumira?  Icyakora kuyifuza byo ntawe byatangaza kuko nta cyiza  barwifuriza, ariko bamenye ko Abanyarwanda batakigendera ku ndagu, ahubwo bagendera ku bikorwa bifatika, kandi birahari.

Abagenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kubona Shadrack Uwizeyimana mu myigaragambyo y’agatsiko k’imburamukoro kirirwa gasebya u Rwanda. Abasomyi ba Rushyashya twavuganye bari muri icyo gihugu  ariko,  batubwiye ko Shadrack Uwizeyimana n’abo bari kumwe muri ayo manjwe, bafatwa nk’abataye umutwe, abantu basa n’abasasa imigeri, wagirango barashaka uwo  biyahuraho.

Shadrack Uwizeyimana rero  twakugira inama  yo kwikebuka, ukibwiza ukuri wowe ubwawe, ukibuka  uburyo wiyandaritse mu Rwanda, ugasaba Imana imbabazi, kandi ukareka gukomeza kwijandika muri ayo mwanda. Erega nutaninukira, uzanukira abandi.  Turagusabye turinde uwo mwanda wuzuye ibinyoma biharabika u Rwanda!!

2021-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Ubwanditsi 04 Mar 2016
AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

RUSHYASHYA 03 Jul 2026
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports
Amakuru

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 17 Jul 2021
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)
Video Clips

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)

Ubwanditsi 13 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru