• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ikipe ya Kiyovu SC yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 3 kuri 2, ni umukino wakurikiwe n’umutoza mushya wa Kiyovu SC Ndayiragije Etienne wahawe gutoza ikipe y’urucaca mu gihe cy’amezi abiri.

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda irimo gukinwa mu matsinda, Kiyovu SC yari yakiriye uyu mikino yatangiye itsindwa igitego na Manasse Mutatu Mbedi ubwo hari ku munota wa 4, ni igitego cyahise cyishyurwa na Robert Sabbah ku munota wa 10.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira ikipe ya Rayon Sport yagize ikibazo cyo gutakaza umukinnyi ukina hagati ufasha ba rutahizamu ariwe Muhire Kevin wagoganye n’umukinnyi wa Kiyovu SC binatuma ajyanwa kwa muganga dore ko igice cya kabiri uyu mukinnyi yahise anasimbuzwa.

Bavuye kuruhuka ikipe y’urucaca yatozwaga n’umutoza wungirije Banamwana Camarade yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 52 gitsinzwe na Armel Ghyslain, ikipe ya Gikundiro yishyuriwe icyo gitego na Drissa Dagnogo winjiyemo asimbuye, ni igitego cyabonetse ku munota wa 70.

Nyuma y’iminota itandatu gusa icyo gitego kibonetse Rayon Sports yabonye ikarita itukura yahawe myugariro Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, iyo karita kandi yakurikiwe n’igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bigirimana Abbedy ku munota wa 86, ni igitego yatsinze kuri penaliti nyuma yaho Rugwiro Herve yakoreye ikosa rutahizamu Armel Ghyslain.

Uyu mukino wo mu itsinda rya D waje kurangira Kiyovu SC yegukanye itsinzi y’ibitego bitatu kuri bibiri, undi mukino wabaye muri iri tsinda ni Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Kuri uyu wa gatatu kandi ikipe ya APR FC yo mu itsinda rya A yatsinze AS Muhanga iyisanze iwayo ibitego bitatu kuri kimwe, ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Danny Usengimana, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Bizimana Yannick.

Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Gorilla FC yo mu itsinda rya A yatsinze ikipe ya Bugesera ibitego bitatu kuri bibiri.

Ibyo wamenya kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda:

Hinjijwe ibitego 25 birimo penaliti 4,
byatsinzwe n’abakinnyi 24.

Muri ibyo bitego? 13 byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu makipe 16 ari mu cyiciro cya mbere Gasogi United niyo itaratsinda igitego mu izamu ry’ikipe bahanganye.

Ikipe ya Etincelles niyo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi, imaze kwinjizwa ibitego 8.

2021-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021
U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

Ubwanditsi 22 Nov 2018
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Ubwanditsi 29 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byumvuhore: Ukunda iki?
Amakuru

Byumvuhore: Ukunda iki?

Ubwanditsi 22 Aug 2020
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi
Mu Rwanda

Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Ubwanditsi 21 Jan 2017
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye
Amakuru

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru