• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ubwanditsi 23 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abasesenguzi mu bya Politiki batangiye kugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Uganda [ Museveni ] na RNC ya Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba mu buryo buteye ikimwaro.

Mu myaka  mike ishize, ni bake bashoboraga kwibwira ko byarangira uri ku isonga ry’uyu mugambi, Kayumba Nyamwasa ndetse na Col. Patrick Karegeya , bageragezaga umugambi wo guhungabanya u Rwanda hari icyo bagezeho, kimwe n’ababagiye inyuma baje kwisanga mu kaga gakomeye badashobora kwikuramo ndetse bamwe byabakururiye n’urupfu birangira batsinzwe biteye ipfunwe.

Kuki basaba ibiganiro.

Umusesenguzi Albert Rudatstimburwa, agaragaza ko ibi byo gusaba ibiganiro ari uguhindura umuvuno kwigaragaje nkuko bisanzwe mu binyamakuru bya  Uganda bimaze iminsi bikoreshwa Propaganda yo gusebya u Rwanda ari nako biha rugali abashaka guhungabanya umutekano warwo. Iyi Propaganda ikaba igamije kwerekana ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro kurusha intambara ngiyo inama ya Uganda yahaye abarwanya uRwanda ndetse ibaha rugali mu binyamakuru byayo gusobanura uyu mugambi .urugero:  Mu mutwe w’inkuru y’ikinyamakuru  Daily Monitor cyo kuwa 20 Kamena 2019, ugira uti “Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uri mu buhungiro arashaka ibiganiro na Perezida Kagame”.

Inzobere muri politiki n’imibanire mpuzamahanga zigomba kubaza ikibazo, ni iki mu by’ukuri gitumye habaho izi mpinduka, ni iki ahazaza hasobanuye ku kwihuza kubisha kwa RNC na Museveni? Museveni yaba yaravumbuye ko ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba ari politiki mbi? Igisubizo kirasobanutse ni Oya.

Impinduka zigaragara muri uyu mugambi zisobanurwa cyane n’ibyago biri muri ubu bufatanye.

Museveni yagerageje buri kintu cyose  cyashobokaga akoresheje amayeri atandukanye mu guhungabanya u Rwanda ariko icyavuyemo gikomeje kumutungura; biraboneka ko ubu agomba kwibaza niba ubufasha aha imitwe igamije guhungabanya u Rwanda atari igihombo agomba kwitandukanya nacyo.

Ubufasha bwa Museveni bwakomeje kwaguka, yahaye RNC urubuga rwo gushakiramo abayoboke, ababashaka bahawe rugari baridegembya bazenguruka muri  Kampala na Uganda yose bashaka ubufasha. Bahawe uburenganzira bwo gufata no gutera ubwoba abanyarwanda ngo bajye muri uyu mutwe w’iterabwoba, bahawe kandi uburenganzira bwo gufunga no gutoteza abanyarwanda banze kujya muri uyu mutwe cyangwa kuwutera inkunga.

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), n’Urushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, barimo kandi gukora uko bashoboye ngo bashyire mu bikorwa amabwiriza ya Museveni atanga.

Brig.Kandiho wa CMI na Kaka wa ISO

Aba kandi bafashije abayobozi bakuru ba RNC, barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali, Rugema Kayumba, Ben Rutabana, gusura Uganda bajya gusuzuma ibimaze gukorwa n’abakozi babo. Muri Nzeri 2018 Benjamin Rutabana ushinzwe kubaka ubushobozi muri RNC, yagiye muri iki gihugu atembera ahantu hose hatorezwa abajya muri uyu mutwe harimo nka Wakiso, Mubende, Kiboga, na Nyakivara. ISO yamuhaye uburinzi bwose na bamwe mu bayobozi ba Uganda batigeze bahabwa.

Urubyiruko rw’abanyarwanda rusaga 40 rwafatiwe ku mupaka wa Gikagati bajyanywe muri Congo mu myitozo ya RNC

Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC yatangiye gufatanya na murumuna wa Museveni, Salim Saleh gushinga ubucuruzi muri Uganda, ibivuyemo bikajya gufasha ibikorwa bya RNC. Mu gihe icyo aricyo cyose Rujugiro agereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe kandi ahasanga abashinzwe kurinda Perezida Museveni bo mu mutwe uzwi nka, Museveni’s Special Force Command (SFC), biteguye kumutwara ngo ahure na Museveni, nk’uko ubwe (Museveni) yabyiyemereye mu rwandiko yandikiye Perezida Paul Kagame mu Werurwe uyu mwaka.

Hari kandi Frank Ntwali, uba muri Afurika y’Epfo akaba akunze kuza Kampala ku butumwa bwa Kayumba, nawe ahabwa uburinzi bw’icyubahiro.

Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa, aba yidagadura mu ma Hotel akomeye Kampala

Bamwe mu bayobozi bo hejuru muri FDLR nka LaForge Bazeye na Lt Col Theophile Abega bafashwe n’inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama i Kampala mu mwaka ushize yabaye tariki 13-14 Nzeri, bemeje ko urugendo rwabo muri Uganda rwari ku bw’ubutumire bwa Minisitiri ushinzwe imibanire y’Akarere, Philomen Mateke na Frank Ntwali wari uhagarariye RNC, muri iyo nama.

Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi ni bamwe muri aba bayobozi bafashwa muri ubu buryo, ubwo bajyaga muri Uganda mu nama yabahuje na Museveni muri Werurwe uyu mwaka (uyu muhuro Museveni yawemereye Perezida Kagame mu ibaruwa), bagendeye kuri pasiporo za Uganda, basaba ubufasha bw’umutwe w’iterabwoba, amakuru aturuka ahizewe akaba avuga ko ‘Museveni yababwiye ngo ‘Turi kumwe’.

Nubwo bimeze gutya, ibyago kuri bo bizakomeza kubaho, mu mezi abiri gusa ashize muri Gicurasi 2019, uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana wiyita Sankara, yafatiwe mu cyuho ashakisha ubufasha ubwo ihuriro MRCD riyoborwa na Paul Rusesabagina ryizezaga impunzi ko ryafashe Nyungwe kugirango Rusesabagina na Sankara babacucure utwabo ngo baratera inkunga umutwe w’ingabo utabaho, yatawe muri yombi  Sankara avuga byose kandi aza kwemeza ko yagiye ahura n’abayobozi bakomeye mu butegetsi bwa Uganda ndetse n’UBurundi kandi ko ubwo yatabwaga muri yombi inama yagombaga kumuhuza na Abel Kandiho umuyobozi mukuru wa CMI wari waremeye guha ubufasha bw’intwaro izo ngirwa  ngabo ze, inama ikaba yarahise ipfuba.

Nsabimana Calixte Sankara yaje kwisanga mu maboko y’abashinzwe umutekano w’u Rwanda

MRCD ni umwe mu mutwe ya P5, ufite abayoboke benshi baguwe gitumo bari mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ubu bose bari imbere y’ubutabera ikindi kimenyetso cy’umugambi wapfubye.  Ihuriro ry’abarwanyi ba RNC baherereye muri Congo, bahuye n’akaga ubwo bakozanyagaho muri iyiminsi n’ingabo za Mai Mai ya Kutumba muri  Minembwe [ Kivu y’Amajyepfo ] bapfa inka z’Abanyamulenge, ingabo za Kayumba zahisemo kwiroha mu kiyaga cya Tanganyika abandi bazimirira mu ishyamba rya Bijabo, amakuru yizewe avuga ko mu buryo bwa gisirikare, umubare abakomerekera ku rugamba ku ruhande rwa RNC muri Congo ukomeje kuzamuka. Benshi barishwe abandi bafatwa bunyago, aya makuru  twongeraho ko abashidikanya bazahabwa ibimenyetso simusiga na Rushyashya.

Mu yandi magambo, ubufatanye bwa Museveni  na RNC burimo gutsindwa mu buryo budasanzwe, nubwo hari ubufasha bwagiye butangwa kuri RNC.

Muyandi magambo hari hakenewe ubufasha bwakura Museveni mu kimwaro yiteje, ari nabwo yifashishije Daily Monitor mu gukwirakwiza igitekerezo kivuga ko umutwe w’iterabwoba bafatanyije ugomba kugirana ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda, ari nabyo byajyanye Twagiramungu muri MRCD.

Perezida Kagame wari munama y’ubumwe bw’Uburayi mu Bubiligi mu ntangiriro z’iki cyumweru yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi TAZ ku ngingo zitandukanye aho yanabajijwe ku kwishyirahamwe kwa Twagiramungu wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda na Rusesabagina ufite umutwe wa gisirikare witerabwiba wa FLN.

Perezida Kagame acyumva izina Twagiramungu yabanje guseka ahita abaza niba akiriho ?  Umunyamakuru amubwira ko  ariho, ahita amubaza icyo atekereza ku kwihuza kwa Twagiramungu na Rusesabagina mu mpuzamashyaka MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Kagame yagize ati ” aba  bombi bakomezwa n’Itangazamakuru, kandi niko byahoze gusa njye sindeba uruhande rumwe gusa ku byo Itangazamakuru rikora, ndeba impande zose. Aho twari (mu nama) hari abantu benshi bakubye inshuro zirenga 10 abari kwa Twagiramungu na Rusesabagina bari bitaye kubyo u Rwanda rugezeho, kandi nanjye nitaye kuri  abo banyarwanda bashishikajwe nibyo twagezeho naho twifuza kugera. Ikindi, abo bantu (Twagiramungu na Rusesabagina) bari i Burayi aho bakoresha imfashanyo z’abagiraneza b’Ababiligi bagashaka kwihindura abademokarate cyangwa imiryango itegamiye kuri leta irwanira kwishyira ukizina. Ariko ni igikundi cy’abanyakavuyo (bunch of hooligans) ! ariko nshobora kumva n’Abanyaburayi, kandi nka nabababarira, kuko bisa naho baba bareba iterambere ry’u Rwanda nti bishimire Perezida Kagame kubera impamvu runaka ariko nti bashobora guhagarika iterambere ryacu kandi nta n’ikintu batwara Perezida Kagame icyo babona nk’inzira ibabereye ni ugufasha ayo matsinda.”

Ikimanyi cya Rusesabagina na Twagiramungu kizabyara igihwereye

Perezida Kagame  muri iki kiganiro avuga kandi ko Twagiramungu ntawe yagakwiye kurenganya ku uba ari impunzi mu Bubiligi kuko ariwe wijyanye. “ Ntabwo namwirukanye nta n’icyo yashinjwaga.” Ikindi kimenyetso cyo gupfuba k’umugambi w’abagamije guhungabanya u Rwanda.

2019-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 14 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa
Amakuru

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda
POLITIKI

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru