• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Ubwanditsi 21 Feb 2017 ITOHOZA

Amakuru agera kuri Rushyashya.net aturuka ahantu hizewe, aravuga ko nyuma y’aho Perezida Museveni akubukiye murugendo rw’ibanga mu gihugu cy’Ubufaransa ,aya makuru atigeze ajya ahagaragara mu binyamakuru bya Uganda kugeza ubu.

Nyuma y’uru ruzinduko biravugwa ko Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, haba hari imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, ikorwa n’Ingabo z’ubufaransa. Iyi myitozo kandi biravugwa ko Leta ya Uganda yaba iyizi ariko ntigire icyo ibikoraho.

Ibi bibaye nyuma y’inama ya RNC-igice cya Kayumba Nyamwasa yabereye I Charleroi mu Bubiligi ariyo yavuyemo ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda aho abantu bataramenyekana babyutse saa kumi nimwe bari kuri moto banyanyagiza za tract i Nyamirambo tapi-rouge, Kimisagara na Nyabugogo.

Hakurikiyeho indi nama yabereye I Dallas muri Amerika yakusanyirijwemo amafaranga yoguhemba bene abo bagizi banabi biganje mu bamotari batwara abagenzi haba mu Rwanda no muri Uganda. Iyi nama yari iyobowe n’umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, Condo Gervais usanzwe uba Washington yarimo n’abarundi , Condo ufite Ingengabitekerezo ya CDR, akaba ari mubirirwa biruka bashakisha inkunga hirya no hino afatanyije n’umukiga witwa na Dr.Hakizimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa RNC.

Iyi nama yacuriwemo imigambi yo gukomeza gushaka bamwe mu rubyiruko bagahabwa iyi myitozo ibera mu mashyamba ya Uganda igamije guhungabanya umutekano mu Rwanda no gukoresha amafaranga menshi mu baturage biciye mu mashyirahamwe.

Iyi myitozo y’urubyiruko n’ igamije guhungabanya cyane cyane umutekano mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

-5603.jpg

Kayumba Nyamwasa RNC- ISHAJE

Bamwe muri uru rubyiruko bagiye bitabira iyi myitozo ya RNC-Kayumba ,ruturuka mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda, bagiye bahunga bava muri Kayonza, Nyagatare, Karangazi na Matimba, bavugako bahunze inzara” NZARAMBA” kandi ari amayeri, nyuma bagahura n’abayobozi babohereza ahitwa Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, mu nkambi ahasanzwe hakusanyirizwa uru rubyiruko rujyanwa mu myitozo.

-5602.jpg

Dr. Emmanuel Hakizimana umunyamabanga mukuru wa RNC-ISHAJE

-5764.jpg

Kayumba Nyamwasa na Museveni baba barasubiranye nyuma yaho bahujwe na Rujugiro

Ngiyo impamvu nyamukuru n’ intandaro y’amarenga, agamije gutera inkunga iyo mitwe y’abagizi banabi, aricyo gitumye umuherwe w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa, agiye gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu ya Uganda, aho ateganya gushora akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari. Aya makuru akaba avuga ko Rujugiro ariwe waba warahuje Kayumba na Museveni mu Bufaransa, ariko kugeza ubu bikaba bikiri ibanga rikomeye.

-5765.jpg

Umunyemari Rujugiro Tribert

Uyu mushinga wa Rujugiro, muri Uganda ugizwe n’igice kimwe cya miliyoni 8 z’Amadolari azakoreshwa mu gushinga uruganda, miliyoni 10$ zijye muri gahunda zagenewe abahinzi, naho izindi miliyoni 2$ zishyirwe mu buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo no gufasha abaturage gukoresha neza no kubungabunga amashyamba ngo azabagirire akamaro.

Rujugiro yatangaje ko uruganda rwa MTC ruzakoresha ku ikubitiro abakozi 352 ndetse rugaha ubushobozi abahinzi bato 15,000 bazajya bagemurira uruganda. Abandi bakozi bagera ku 1,600 n’abakora utuzi duto nko gutwara ibintu bakazajya bongerwamo mu isizeni. Muri aba abiganjemo abajya gutata Leta y’u Rwanda.
Cyiza D.

2017-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Polisi ya  Leta ya Malawi  ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri  w’umunyarwanda

Polisi ya Leta ya Malawi ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri w’umunyarwanda

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma
Amakuru

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo
Mu Mahanga

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange
Mu Rwanda

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru