• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndagijimana JMV na Charles Onana bari mu batanze ibiganiro

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Ikiganiro cyakorewe muri Sena y’u Bufaransa kuri uyu wa Mbere cyahuje abashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakoranywe ubwiru bukomeye ku buryo abazi neza u Rwanda bakumiriwe muri iyi nama mu buryo bwa burundu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo muri Sena y’u Bufaransa habereye ibiganiro byiswe ko kigomba kugaruka ku “myaka 60 y’umutekano muke ukomeye mu Karere k’Ibiyaga bigari.” Ni ikiganiro cyari cyateguwe n’abantu bazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abantu bamwe bari bitezwe mu biganiro bitandukanyije nacyo.

Dr. Denis Mukwege yanze kwitabira iyi nama ku munota wa nyuma, avuga ko ibyo yifuzaga ko bivugirwa muri iyi nama bitashyizwe kuri gahunda, nyamara ari we wari watangije igitekerezo cyayo abinyujije muri Senateri Gérard Longuet.

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi ku masomo yibanda ku bihugu bigitegekwa n’u Bufaransa (Académie des Sciences d’Outre-Mer), Pierre Gény, na we wateganyaga kuba mu bagombaga gutangiza iyi nama, yavuze ko atazayitabira kuko uwo bashyigikiye kandi basanzwe bakorana, Dr Denis Mukwege, atazayibonekamo.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bahishuye uburyo umugambi w’iki kiganiro ukimara kujya hanze, abagiteguye bakoze ibishoboka ku buryo ibiganiro byabo biguma hagati yabo, birinda ko hagira umuntu uzi neza u Rwanda ushobora no guhinyuza ibyo bavuga winjiramo.

Hari hafashwe ibyemezo ko nta muntu ufite camera winjira, abanyamakuru bakumirwa muri iki cyumba kuko byasabaga kubanza kwiyandikisha, kugeza ubwo na Alain Gauthier uyobora umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagezwa imbere y’ubutabera, yangiwe kwinjira muri ibi biganiro.

Mu bandi bitabiriye ibi biganiro harimo Judi Rever wanditse igitabo gipfobya uruhare rwa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC ukomeje gukwirakwiza ibitekerezo by’ubushotoranyi ku Rwanda; Charles Onana upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Gérard Longuet wanabaye Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa ku bwa Nicolas Sarkozy n’abandi.

Kuva iyi nama yategurwa yamaganiwe kure, kugeza ubwo Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), ndetse na Ibuka France, basabye Sena y’iki gihugu kwitandukanya n’iyo nama yari igamije guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Ndagijimana yagaragaje uwo ari we

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 9 Werurwe, umwe mu batanze ibiganiro ni Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu yavuye mu Rwanda atorokanye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kongera gufungura ambasade z’u Rwanda zari zafunzwe muri Jenoside n’ivanwaho rya Guverinoma ya Habyarimana.

Yagize ati “Ni operation Turquoise yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. U Bufaransa bwonyine nicyo gihugu cyarokoye Abanyarwanda mu 1994 !”

Imvugo ye muri iki kiganiro ntitana n’ubundi n’amagambo asanzwe amuranga apfobya Jenoside. Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, bwahishuye ko Abafaransa bagize uruhare mu byaha bitandukanye birimo gukorana n’Interahamwe, kwica, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no guhisha ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gushaka guhisha imirambo y’ababaga bamaze kwicwa n’Interahamwe ariko we akavuga ko aribo bahagaritse Jenoside.

Uruhare rwa Ndagijimana mu gupfobya Jenoside

Ubushakashatsi bwa CNLG buheruka kugaragaza ko Perefegitura ya Cyangugu ifite abantu batandukanye bari mu nzego nkuru za Leta bahunze igihugu, bageze mu mahanga bamamara mu mvugo n’ibikorwa bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney yavukiye mu yahoze ari Komini Cyimbogo i Mururu, ubu ni mu Karere ka Rusizi. Afite impamyabushobozi ihanitse mu mategeko yakuye muri Kaminiza ya Luvanium i Kinshasa.

Kuva muri Mutarama 1986, Ndagijimana Jean Marie Vianney yagiriwe icyizere na Habyarimana, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abeba, ahagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Sudani, anahagarariye u Rwanda muri OUA no muri CEA, ikigo cya Loni gishinzwe ibibazo by’ubukungu muri Afurika.

Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa akorera i Paris kugeza muri Mata 1994.

Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, Ndagijimana yagarutse mu Rwanda, aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma yari iyobowe na Twagiramungu Faustin, umuturanyi we bakomokaga muri Perefegitura imwe ya Cyangugu.

Nyuma y’amezi atanu gusa (Nyakanga 1994 – Ugushyingo 1994), yahisemo guhunga, asubira mu Bufaransa.

Amaze guhunga, Ndagijimana yashinze, anayobora ishyirahamwe ryitwa “Ibuka bose” rikorera mu Bubiligi. Ubu ni umwe mu bamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri “double Genocide”.

Src: IGIHE

2020-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwanditsi 24 Dec 2020
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Ubwanditsi 15 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12
Amakuru

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Ubwanditsi 04 Mar 2022
Nyaruguru: Abaturage bari bakubise buzuye baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi
Mu Rwanda

Nyaruguru: Abaturage bari bakubise buzuye baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Jul 2017
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru