• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yavuze ku makuru yacicikanye mu minsi ishize y’abantu bigambye ko bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru, yemeza ko ari ibinyoma ariko bikwiye gutanga isomo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, mu nama yahuje inzego z’umutekano n’abafite amahoteli n’inzu zicumbikira abantu mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kwiga ku mutekano w’aho bakorera ndetse no kunoza serivisi batanga.

Gen. Ruvusha yagarutse ku mutekano muri rusange avuga ko no kubaheutse kwigamba ku bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga ko bateye u Rwanda ndetse ibintu byacitse.

Yagize ati “Icyo nabanza kubabwira muri iyi ntara yacu umutekano urahari 100% n’ubwo hari abagizi ba nabi baje bagahungabanya umutekano wacu mu Karere ka Nyaruguru, bahungabanyije umutekano wacu ariko icyo kibazo ndizera ko cyakemutse 100%, abaturage bafite umutekano bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe”.

Mu minsi ishize umutekano muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.

Gen. Ruvusha yakomeje avuga ko nyuma y’icyo kibazo hari abigambye ko mu Rwanda hari kubera imirwano ariko ari ibinyoma kandi byatanze isomo.

Ati “Abo bagizi ba nabi bamaze guhungabanya umutekano, bamaze kwiba abaturage, bamwe barasimbutse bajya ku mbuga nkoranyambaga barasakuza (bari hanze y’igihugu) baravuga ngo igihugu cyatewe kiri mu mirwano ibintu byacitse. Ariko ndagira ngo mbabwire, biriya ni ibyifuzo ariko ibyo byifuzo nabyo bikwiye kutubera isomo, bikwiye kuduha icyo dutekereza n’icyo dukwiye gukora”.

Yakomeje avuga ko abifuriza inabi u Rwanda baba bashaka kureba utubazo duto buriraho bagaragaza ko byacitse bityo bakwiye kwimwa urwaho.

Ati “Biriya byagiye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibyifuzo by’abantu n’imigambi yabo, ni ukuvuga ngo n’ubwo atari ko byagenze ariko muri bo niko bifuza kugira ngo abe ari ko byagenda”.

Ibyo byifuzo nta gupfa kubisuzugura

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Ruvusha, yavuze ko ibyo byifuzo by’abashaka guharabika u Rwanda ntawe ukwiye kubisuzugura ahubwo bikwiye gutuma abantu bitegura kuzahashya uwahirahira ashaka guhungabanya umutekano.

Ati “Ntabwo rero nabyo njyewe mfa kubisuzugura gutyo gusa, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ntidupfa kubisuzugura gutyo, ahubwo njyewe binyereka ko n’ubwo ibyo bavuga bitari byo ariko bashobora kuba ari byo batekereza, ibyo rero bikanyongerera kwitegura ko nibanabitekereza batazatinda kumenya ko bibeshye”.

Ibyabaye ntabwo byakongera

Gen. Ruvusha yashimangiye ko kuri ubu igihugu gitekanye yizeza ko n’ibiherutse kubera mu Karere ka Nyaruguru bitazongera kuba kuko abashinzwe umutekano bahari kandi bafite ubushobozi buhagije.

Ati “Ndagira ngo rero mbabwire ko igihugu gifite umutekano, kiratekanye, abashinzwe umutekano turahari turi maso, dufite ubushobozi buhagije bwo kuba twahangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu”.

“Nta na kimwe cyahungabanya umutekano w’iki gihugu ngo bishoboke. N’ubwo hari abo ngabo baje bagakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko ndagira ngo mbizeze ko icyo gikorwa kitakongera, ntabwo byashoboka kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka”.

Abikorera n’abaturage muri rusange basabwe kwicungira umutekano kandi bakagira ubufatanye n’imikoranire ya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ndetse n’abifuza guhungabanya umutekano bakomwe mu nkokora batarabigeraho.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha (hagati) yavuze ko abigambye ko bateye u Rwanda ari ibyifuzo gusa

Abikorera basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bakagira imikoranire ya hafi n’inzego z’umutekano

2018-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019

3 Ibitekerezo

  1. Shimon
    August 9, 201810:38 am -

    Ahaaa, byonyine kuba mwaremeye ko abo bagizi ba nabi bahari, twe byadukura umutima..
    Urwanda ngo: abagizi ba nabi! Banyura he ko mwatwijeje ko imipaka yose ifunze koko?

    Subiza
  2. Emmy
    August 10, 20184:56 pm -

    Uyu Shimon se atewe ubwoba niki? bakubwira ko umutekano ari 100/100.Ngo banyurahe?IMBWA Yiba se ibura aho inyura?ariko bayivuna umugongo ntizongere kugaruka.Kirimwabagabo sha.

    Subiza
    • Sunday
      August 13, 20185:49 am -

      Abagabo ki ko ari ukwiyemera gusa. FLN ntiri yonyine, abanyarwanda twese turi nabo kandi nigihe gito umwanzi wurwanda kagame akagenda. Ntabwo biratinda kuko bari imbere mugihugu.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
ITOHOZA

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Ubwanditsi 02 Aug 2016
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru