• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016 HIRYA NO HINO

Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri munsi. Kubaka urukundo rero ni uguhozaho, ari yo mpamvu hari amagambo make ushobora gohora ubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo.

Iyemeze ko igihe cyose uzaba ufite uwo ukunda, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, uzajya umubwira amagambo akurikira bizatuma igihe cyose muzaba muri kumwe bibanyura mwembi.

1. Ndagukunda

Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwira umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu cyikwibutsa impamvu muri kumwe.

2. Nari ndi kugutekereza

Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mu tari kumwe , nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe

3. Wiriwe ute?

Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi ,mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.

4. Nifatanyije nawe

Humuiza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.

5. Waberewe

Niba mukundanye igihe kirekire birororshye kwiyibagiza byinshi kandi ni ngombwa kwibutsa umukunzi wawe ko yambaye imyenda igushimisha unamwereke ko ari yo mpamvu wamuhisemo.

6. Mbabarira

Buri muntu akosa mu gihe runaka ku buryo rimwe na rimwe twisanga tutari mu kuri, twakoze ibidatunganye; impaka rero nta mwanya zikwiye guhabwa mu rukundo. Rero saba imbabazi igihe ukosheje, saba imbabazi z’uko wababaje umukunzi wawe, saba imbabazi yewe n’iyo yaba atari ikosa ryaguturutseho.

7.Ntawe musa

Umukunzi wawe bisaba ko aba inshuti magara yawe,niba utifuza gutemberana nawe ubwo ntibyagakwiye ko mugirana n’imishyikirano cyangwa ibiganiro biganisha ku rukundo. Umvisha umukunzi wawe ko ari ingenzi kuri wowe ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ariwe ubaruta bose.

8. Nkunda ibitekerezo byawe

Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

9. Ndakubaha

Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana, muhe umwana wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo,umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

-3092.jpg

10. Ijoro ryiza

Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.

Source : Iwacumag

2016-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Ubwanditsi 26 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda
Amakuru

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Ubwanditsi 03 Feb 2023
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?
Amakuru

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
Uganda yarenze umurongo
Amakuru

Uganda yarenze umurongo

Ubwanditsi 29 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru