• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Nibyo koko, icyegeranyo cya “Komisiyo Declert” cyambitse ubusa igihugu cy’ Ubufaransa, kigaragaza mu buryo budasubirwaho uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abafatanyabikorwa b’abajenosideri bashyizwe ku Karubanda, ndetse hanamaganwa abashinja ubwicanyi ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, isi yose irebera.

Hagendewe ku nyandiko zibarirwa mu 8.000, nyuma y’imyaka 2, abanyamateka n’abanyamategeko bari bagize iyi Komisiyo basohoye icyegeranyo cy’impapuro 1.200, zishinja Perezida François Mitterrand n’ibyegera bye gushyigikira abajenosideri, haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo. Abakurikiranira hafi iki kibazo kimaze imyaka 27 kigibwaho impaka, bishimiye  ubutwari bwa Perezida w’Ubufaransa muri iki gihe, Emmanuel Macron, washyizeho iyi Komisiyo yigenga, bikagaragaza ubushake bwo gushyira ukuri ahabona, guha agaciro abakorewe Jenoside no kuzahura umubano hagati y’Ubufaransa n’uRwanda. Ibi byanashimangiwe na Leta y’uRwanda, isanga iyi ari intangiriro nziza y’urugendo rushya kandi rwiza mu mibanire y’ibihugu byombi.

Icyakora rero, nubwo iki cyegeranyo kidaca ku ruhande ibikorwa bigayitse by’abanyapolitiki barangajwe imbere na Perezida Mitterrand, birimo kwitiranya ikibazo cy’amoko n’intambara hagati ya FPR-Inkotanyi na Leta ya Yuvenali Habyarimana, bikaza gutuma Abatutsi bicwa kuko bafatwaga nk’abanzi b’u Rwanda, abasesenguzi basanga hari n’inenge muri iki cyegeranyo:

1. Komisiyo Declert yirinze gushinja Ubufaransa ubugambanyi mu gutegura umugambi wa Jenoside, ngo kuko nta kimenyetso gifatika yabonye. Aha harimo kwivuguruza kuko icyegeranyo ubwacyo kivuga ko Leta ya Miterrand yafashije ubutegetsi bwariho mu Rwanda, izi neza ko Habyarimana n’akazu ke bari mu bikorwa byo gutegura umushinga munini wo gutsemba Abatutsi, u Rwanda n’Ubufaransa byafataga nk’abanzi b’Igihugu. Inyandiko nyinshi zigaragaza ko uwari Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda atahwemye kubwira ba shebuja b’I Paris ko Interahamwe zitegurwa ngo zitsembe Abatutsi n’abadahuje imyumvire nazo, ndetse n’ingabo za Loni zari mu Rwanda nta munsi zitatabaje Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, kandi uBufaransa ni umunyamuryango wako uhoraho. Ibi ni nko kwitabira inama z’ubukwe, ugatwerera, ukanabutaha, ariko ugahakana kuba waragize uruhare mu babuteguye.

2. Mu cyegeranyo cya “Komisiyo Declert” ntaho bavuga operasiyo za gisirikari ingabo z’Abafaransa zoherejwemo mu Rwanda, nka “Opération Noroît” na “Opération Tuquoise” zose zaje gushyigikira ubutegetsi bwakoze Jenoside. Komisiyo ivuga ko itahawe impapuro zijyanye n’ibikorwa bya gisirikari by’Ubufaransa mu Rwanda. Aha, abakurikiraniye hafi imikorere y’iyi Komisiyo bavuga ko igice kirebana no gusesengura ubutumwa bwa gisirikari ingabo z’Ubufaransa zajemo mu Rwanda cyari cyashinzwe umugore witwa Julie d’Andurain waje kuva muri iyi Komisiyo, bimaze kugaragara ko abogamiye ku bajenosideri.

Aho aviriyemo rero, birakekwa ko nta wundi wahawe izi nshingano, cyangwa ibyo yari yakoze bikagirwa imfabusa kubera kubogama. Biranashoboka ariko ko kuvuga ku bikorwa bya gisirikari byaba byarirengagijwe nkana, hatinywa kuvuguruza ibinyoma byo gutagatifuza ibikorwa bya gisirikari Ubufaransa bwakoze mu Rwanda, nko kwemeza ko ‘’Opération Tuquoise’’yari  mu bikorwa by’ubugiraneza! Nyamara uwitwa Guillaume Ancel wari muri iyo operasiyo yivugira ko ubutumwa bari bahawe ntaho buhuriye n’ubutabazi cyangwa ubugiraneza, ko ahubwo bwari bugamije gusubiza mu birindiro Leta n’ingabo zariho zitsindwa, byananirana abicanyi bagafashwa guhungira muri Zayire, ari nako byagenze.

Icyegeranyo ntigisesengura byimbitse imyitwarire ya  Christophe Mitterrand, umuhungu wa Perezida Mitterrand, wari ushinzwe by’umwihariko gutabara Leta y’abajenosideri. Abasirikari b’Abafaransa bagaragaye kuri za bariyeri basaba indangamuntu ngo Umututsi yicwe, ntacyo zivugwaho, abafashije Ex-Far ku rugamba  ku manywa y’ihangu, byarengejweho uruho rw’amazi, hirengagijwe ubuhamya bw’abasirikari b’Ubufaransa bivugira ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa,nka Adjudant Chef Prungnaud na General Vallet.Bigaragara rero nk’aho iyi Komisiyo yari ishinzwe kureba amahano ya bamwe mu banyapolitiki gusa, naho aya gisirikari ntavugwe.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa muri iki gihe, François Lecointre, yari aherutse kwishongora , ubwo yavugaga ko “ari ubusazi” gushinja izo ngabo uruhare mu byabaye mu Rwanda. Kuba yarabivuze n’icyegeranyo kitarasohoka, birerekana ko yari azi neza ibikubiyemo.

3.Iki cyegeranyo ntikivuga, ku buryo butarya iminwa, ko n’ubu hari          Abajenosideri bagikingiwe ikibaba n’Ubufaransa, bakaba bakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo gihugu hari Agatha Kanziga wagaragajwe nk’umwe mu bavurabwenge ba Jenoside. Uwo mugore-gito yimwe(bya nyirarureshwa) ubuhungiro mu Bufaransa ku buryo bwemewe n’amategeko, ariko icyo gihugu cyanze kumuburanisha cyangwa ngo kimwirukane, ajye aho ashobora gushyikirizwa ubucamanza. Muri make Ubufaransa ni indiri y’abajenosideri batabarika, nka Padiri Wensislas Munyeshyaka, Laurent Bucyibarura n’abandi ba ruharwa benshi cyane.

Nubwo koko iki cyegeranyo cya “Komisiyo Declert” ari urufatiro rw’ukuri uri ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bikaba bikwiye gushimirwa Perezida Emmanuel Macron, ntawabura kuvuga ko hari ibigikeneye kujya ahabona. Uru ni urufunguzo rw’ubundi bushakashatsi buzarushaho gushyira ibintu mu mucyo, ntihagire uzasigara ari”umutagatifu”kandi ari umugome mu bandi ukwiye kumenyekana. Ikindi iyi Komisiyo yaje itinze, kuko imyaka 27 yose ukuri kwarapfukiranywe yafashije abagome gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo kwishimira gusa ni uko nta na rimwe gukora neza bijya bikererwa. Turizera ko  ibyiza biri imbere, nko kuburanisha umuntu wese watumye Ubufaransa bwijandika muri Jenoside, kandi iki gihugu kigafasha mu guta muri yombi abajenosideri, baba abari mu Bufaransa, baba n’abakihishahisha za Mayotte no mu bindi bihugu. Ni ngombwa kandi ko habaho ubutabera budacagase.Abajenosideri nibahanwa,  abahohotewe muri Jenoside bazagenerwe indishyi, kuko ihame ry’amategeko rivuga ko “nta ndishyi, nta butabera”.

Ibindi nko kuzimya no gukoma mu nkokora abashyigikiye imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi, tuzabyisabira Perezida Emmanuel Macron utegerejwe mu ruzinduko mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

2021-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Ubwanditsi 04 Jan 2024
Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ abwira umukunzi we kugaruka bakubaka -VIDEO

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Aug 2019
Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano
Mu Mahanga

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano

Ubwanditsi 24 Jun 2016
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Amakuru

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru