• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu buswa bukomeje kwigaragaza, abanyapolikiki bo muri Kongo bashaka kwigarurira imitima ya rubanda rutajijutse, bashinja ibindi bihugu, by’umwihariko u Rwanda, uruhare mu kaga kose kagwiririye Kongo.

Muri iki gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu bwo ibinyoma byarushijeho guhabwa intebe, dore ko iyo batutse u Rwanda n’ ubuyobozi bwarwo, abahezanguni bamera nk’abanyweye ibiyobyabwenge. Umutwe uratakara, bakibagirwa ko ibibazo by’akarande bafite, byose biterwa n’imiyobirere yaboze uhereye ku mutwe.

Tariki 02 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yongeye gukinga ibikarito mu maso y’ abaturage, ubwo yategekaga ko hizihizwa “jenoside yakorewe Abakongomani bishwe n’abashaka gusahura Kongo”.

Icya mbere, nubwo haba hari Abaturage baguye mu ntambara zo muri iyi myaka nka 25 ishize, nta cyerekana ko habayeho umugambi wo gutsemba abo bantu bazira gusa kuba ari Abanyekongo.

Iyo bitaba kugendera ku magi no gucinya inkoro ku mukoloni n’ubu ukimuhatse, Perezida Tshisekedi aba yarategetse ko hibukwa Abakongomani basaga miliyoni 20, bishwe n’Umwami w’Ububiligi, Leopold Ii, hagati y’umwaka w’1885 n’1908. Abo Tshisekedi yabarengeje ingohe, kuko atari kubona uko abagereka ku Rwanda.

Ntibikiri inkuru, yewe ntibinasaba ubundi bushakashatsi, Abanyekongo bishwe bazira ubwoko bwabo ntibagira ingano.
1.Abanyamulenge biciwe, n’ubu bakicirwa muri Kivu y’Amajyepfo ntibagira kivugira.N’iyo bagerageje kwirwanaho bitwa”Abanyarwanda bashaka kwigarurira ubutaka bwa Kongo”.Abo ntibibukwa kuko badafatwa nk’abantu bakwiye uburenganzira bwo kubaho, mu gihugu cyabo.

2. Abahema bitiranywa n’Abatutsi, bamaze imyaka batotezwa n’ abaturanyi b’Abalendu, bo biyita Aba”bantou” ngo bafitanye isano ya hafi n’Abahutu. Kwicwa nk’ibimonyo kw’Abahema, byagizwe umuco mu Ntara ya Ituri.

3.Muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi batahuwe hose mu Kongo, Abatutsi batsembwa buri munsi, inka zabo zikaribwa, amazu agasenywa. Babaye ba” nyagupfa”, neza neza nk’Abatutsi bo mu Rwanda ku butetsi bwa Parmehutu ya MDR na MRND. Bambuwe uburenganzira nk’ubw’abandi Banyekongo, bitwa Abanyarwanda. Abarokotse bahungira buri munsi mu mahanga, batanafite icyizere cyo gutaha vuba, kuko Wazalendo n’ interahamwe zo muri FDLR, babatoteza, bavuga rikijyana mu butegetsi bwa Kongo.

Tuvuze aba kuko aribo bakunze kugaruka mu mvugo z’abategetsi ba Kongo zibiba urwango. Ntitwirengagije ariko ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abatabarika hagati y’aba”TEKE” n ‘aba”YAKA” bo mu ntara ya Maï-Ndombe, Teritwari ya Kwamouth.

Aba bose Perezida Tshisekedi yarabirengagije, agamije gusibanganya uruhare rw’ubutegetsi bwe muri ubu bwicanyi.
Yirashe ku mano rero yibwira ko agabye igitero ku baturanyi, kuko isi yose yongeye guhindukira, ikibuka ko abaguye mu ntambara zabaye muri Kongo badakwiye gutuma abishwe bazira ubwoko bibagirana. Cyane cyane ko byakozwe n’igisirikari cya leta n’imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi.

Mu ijambo Perezida Tshisekedi yageneye iyo tariki ya 02 Kanama kandi, yavuze ko ubutegetsi bwe”butazihanganira abagize uruhare mu mahano yahitanye amamiliyoni y’Abakongomani”. Aha naho yagaragaje ko ari umuriganya, ugamije kugoreka amateka azwi na buri wese.

Tshisekedi yatinyuka kuvuga ate ko “atazihanganira abicanyi”, kandi ejobundi muri Werurwe 2023, ubwo yavugururaga guverinoma, yaragororeye abicanyi ruharwa? Jean Pierre Bemba wari umuyobozi w’inyeshyamba za MLC, wanahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yamugize Minisitiri w’Ingabo, naho Antipas Mbusa Nyamwisi nawe wamaze abantu mu burasirazuba bwa Kongo, amugira Minisitiri ushinzwe imibanire ya Kongo n’ ibihugu byo mu karere.

Muri ibi byose, Tshisekedi yirengagiza ko yagiriwe inama yo kubireka, ahubwo agakemura ibibazo abihereye mu mizi. Urugero twese tukibuka ni urwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, wibukije Tshisekedi ko kubaka ubucamanza butihanganira abanyabyahai, kurwanya ruswa yamunze ubutegetsi, kunoza imiyoborere, kureka imvugo zihembera urwango hagati y’Abakongomani, no kubaka igisirikari cy’umwuga, kitavangura abenegihugu, ari byo byonyine byaha Kongo amahoro n’ubusugire.

Aho kumva inama, Tshisekedi n’inkomamashyi ze bahisemo kugaba ibitero ku bindi bihugu, cyane cyane u Rwanda, batazi ko ari ukwirasa amano.

2023-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano
Mu Mahanga

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.
INKURU NYAMUKURU

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Ubwanditsi 05 Apr 2019
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada
INKURU NYAMUKURU

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Ubwanditsi 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru