• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Ubwanditsi 17 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibimenyetso bishya biragenda biboneka ku nkuru y’urupfu rw’umunyarwanda ikinyamakuru Daily Monitor giherutse kwandika giharabika u Rwanda kwanga ko umurambo we winjizwa mu gihugu ngo ashyingurwe.

Mu nkuru y’urwo rupfu rwabereye ku butaka bwa Uganda Daily Monitor yanditse, ntiyigeze yifuza kumenya agace Dusengimana ayari atuyemo, nyamara Virungapost dukesha iyi nkuru yemeza ko yari atuye mu karere ka Kabarore muri Uganda.

Daily Monitor yanditse ivuga ko ngo ibitaro bikuru bya Kabale ‘byatunguwe no kwakira umurambo w’umunyarwanda utaramenyekana”.

Nyamara, Virungapost ivuga ko urupfu rwa Dusengimana ntaho rutandukaniye n’ibindi bimaze iminsi biba ku banyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda bikozwe n’abakozi ba RNC bafatanyije n’abakorera urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Ubutegetsi bwa Uganda bwamaze kumenyera gukorana na RNC mu gushakisha abayoboke hifashishijwe ingufu, abanyarwanda batabyemeye bakahababarira.

Amayeri akoreshwa ni menshi. Mbere na mbere babanza kugusezeranya ibitangaza birimo akazi keza n’amafaranga. Ayo mayeri akenshi arakora ku rubyiruko cyane cyane urw’abanyarwanda baba mu nkambi ziri mu burengerazuba bwa Uganda.

Ubundi buryo bwo gushaka abayoboke ba RNC ni ukubashimuta, kubafunga binyuranyije n’amategeko, kubakorera iyicarubozo cyangwa bagashinjwa icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.

Ibyo si bishya, byarabaye ku banyarwanda nka Roger Donne Kayibanda (washimuswe na CMI tariki 10 Mutarama 2019 i Kampala), byarabaye kuri Moses Ishimwe Rutare (washimuswe tariki imwe na Kayibanda), byarabaye kuri Darius Kayobera, umugore we Claudine n’umukozi wabo Mucyo (bashimuswe tariki 28 Mutarama 2019). Aba ni bamwe mu bashimuswe muri Mutarama uyu mwaka gusa.

INKURU BIFITANYE ISANO :

Umunyarwanda Yarasiwe Muri Uganda

Abakozi ba CMI babanza gucuza utwabo abanyarwanda bashimuse, bakabambura amafaranga, amasakoshi n’ibindi. Abanyarwanda barokotse CMI, bavuga uburyo bakorerwa iyicarubozo mu bigo bitandukanye nko ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya no mu nzu z’ibanga ziri hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu banyarwanda bagera aho bemera kujya muri RNC ngo bakize amagara yabo.

Uburyo bwa gatatu bwifashishwa ni iterabwoba. Rikorwa harebwa abanyarwanda bashobora kuvamo abarwanyi (bakajyanwa mu nkambi z’imyitozo mu burasirazuba bwa Congo) cyangwa abashobora gutanga amafaranga yo gufasha ibikorwa bya RNC.

Ubyanze aterwa ubwoba ko azagirirwa nabi cyangwa agapfa. Hari abicwa koko iyo batagize amahirwe ngo bahunge.

Hari ababyanga bakagambanirwa, bagahabwa imbunda ku ngufu bagahita bashinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’icukumbura, Virungapost yasanze mu karere ka Kabarore aho Dusengimana yabaga ari hamwe mu ho CMI ijya guhigira abazinjizwa muri RNC kuko hatuye abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda.

Ni muri ubwo buryo na Dusengimana atigeze apfa urw’ikirago. Yishwe tariki 7 Mata uyu mwaka. Inshuti ze zo muri Kabarore zabonye umurambo we zemeza ko yari afite ibikomere ku nda no ku ijosi. Nyamara ibinyamakuru bya Uganda byahisemo kubeshya ko ‘Umunyarwanda yapfuye, abayobozi b’u Rwanda bakanga ko imodoka yari itwaye umurambo iwambukana ikawuzana mu Rwanda!”

Daily Monitor yanditse ko abayobozi b’u Rwanda banze kwakira uwo murambo ngo kuko nta byangombwa byawugaragazaga. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko abandi banyarwanda bari batwaye uwo murambo bagerageje kunyura inzira z’ubusamo ariko bagafatwa n’abasirikare b’u Rwanda bakabasubiza muri Uganda.

Virungapost ivuga ko ibyo byatangajwe bigamije gukomeza guhindanya isura y’u Rwanda mu binyoma ko rwafunze imipaka, nyamara imipaka ifunguye.

Umwe mu bakozi bo ku mupaka wa Gatuna waganiriye n’icyo kinyamakuru yagize ati “Bishoboka bite ko The Monitor yatangaza ikinyoma nk’icyo? Abantu bo mu bihugu bitandukanye baza mu Rwanda uko bashatse. Kuvuga ko u Rwanda rwangiye abaturage barwo kwinjira, noneho by’umwihariko abazanye umurambo ni ibinyoma bidafite ishingiro.”

Ahubwo amakuru yizewe avuga ko abasirikare ba Uganda, ari bo banze ko abari bazanye umurambo wa Dusengimana bawambukana ukagera mu Rwanda.

Ikibabaje ni uko ikinyamakuru nka Daily Monitor kivuga ko gikora kinyamwuga kitagerageje nibura kuvugisha umwe mu bayobozi bo mu Rwanda kugira ngo kimenye ukuri.

Mu nkuru ya The Monitor hari ibintu byinshi byirengagijwe. Urugero ubusanzwe iyo umuntu basanze yapfuye mu buryo buteye urujijo, polisi ibanza gukora iperereza ry’ibanze ku gishobora kuba cyateye urwo rupfu hanyuma umurambo ukabona kugezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma. Kuki ubuyobozi bwa Uganda butabikoze?.

Igikurikiraho iyo isuzuma rirangiye, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu uwapfuye aturukamo iramenyeshwa haba hari n’abo mu muryango we bari hafi bakamenyeshwa. Ibizamini byo kwa muganga n’icyemezo cy’uko umuntu yapfuye nabyo bizana n’umurambo.

Virungapost ivuga ko ubuyobozi bwa Uganda nta na kimwe muri ibyo bwigeze bukora. Ibi nibyo byemeza ko uyu munyarwanda ashobora kuba yarishwe bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Uganda.

Bamwe mu nshuti za Dusengimana batangiye gukeka ko mugenzi wabo yaba yarishwe n’abakozi ba RNC bashakaga kumwinjiza muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Ubutegetsi bwa Uganda ntibwigeze bunamenyesha umuryango wa nyakwigendera ko yapfuye. Babibwiwe n’inshuti. U Rwanda rwo rwabimenye mu makuru aribwo rwatangiraga gushaka uko umurambo ugaruka mu gihugu ngo ushyingurwe nubwo byagoranye kubera ko ubutegetsi bwa Uganda bwanze gutanga ibyangombwa by’uwo murambo.

Nubwo abari bazanye umurambo mu Rwanda bangiwe kwinjira n’abasirikare ba Uganda bitwaje ko nta byangombwa by’uwo murambo, abayobozi b’u Rwanda bafatanyije n’umuryango wa Dusengimana bakoze iyo bwabaga ngo umurambo uzanwe ushyingurwe.

VirungaPost ivuga ko amakuru yamenye yemeza ko byarangiye umuhate w’ubuyobozi bw’u Rwanda n’umuryango wa nyakwigendera ugize akamaro umurambo ukinjizwa mu Rwanda, Dusengimana akaba yarashyinguwe ku ivuko i Bungwe mu karere ka Burera tariki 16 Mata 2019.

Urupfu rwa Dusengimana muri Uganda, rushimangira impamvu Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri icyo gihugu kuko umutekano wabo utizewe.

2019-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Ubwanditsi 16 Apr 2020
Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Yolanda
    April 17, 201912:53 pm -

    Orchestre Impala iti ” Twese kuli iyisi turabagenzi”
    Ejobundi Kisekedi ati , ibihugu byacu bizabaho ubuziraherezo, aliko twe tuzavaho, tuzime.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports
Amakuru

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ubwanditsi 02 Feb 2023
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza
UBUKUNGU

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru