• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 17 Aug 2016 Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 240 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNIMISS) , ku italiki ya 15 Kanama bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

By’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu majyaruguru y’iki gihugu.

Komiseri wa Polisi muri UNMISS , CP Bruce Munyambo niwe wahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari.

Mu ijambo rye, CP Munyambo yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga na disiplini bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nabasuye aho muba n’aho mukorera , mwagaragaje umurava udasanzwe , mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni.”

Mu bapolisi bambitswe imidari, harimo abagore 47. Bose bakoze umwaka umwe muri iki gihugu.

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati:”Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo ,abandi bava mu byabo . Tubashimiye byimazeyo umusanzu mwatanze.”

Yakomeje abagira inama yo gukorera hamwe kugirango Sudani y’Epfo ibe igihugu cy’amahoro n’amajyambare arambye.

Uhagarariye umuyobozi w’ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda , aho bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.

Amurani yagize ati:” Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni,..disiplini yabo ku baturage yagaragaye bakigera hano.Umurava no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga; turabashima ko batigeze biganda.”

Yongeyeho ko ku buryo bugaragara, Rwanda –FPU yagaragaje ubushobozi bwo guhora ifatanya n’abaturage yari ishinzwe gukorera.

Aha yagize ati:” Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga.”

-3698.jpg

-3697.jpg

-3696.jpg

-3695.jpg

-3694.jpg

-3701.jpg

Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari kuri discipline ,ubufatanye no gukorera hamwe bagaragaje.

RNP

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Ubwanditsi 29 May 2018
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 12 Jan 2016
Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Ubwanditsi 24 Nov 2024
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.
Amakuru

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda
POLITIKI

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC
HIRYA NO HINO

Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru