• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Ubwanditsi 13 Aug 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Abaturage bo muri Somalia ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu barakajwe bikomeye n’imyitwarire y’abasirikari ba Uganda bari muri Somaliya, ngo kuko aho kubungabunga amahoro n’umutekano, bahohotera abasivili, badafite aho bahuriye n’igisirikari.

Iyo miryango irimo na Amnesty International na Human Right Watch(ubundi bisanzwe ihishira amakosa akomeye ya Uganda), yasabye Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe gukora iperereza mu buryo bwihuse, kandi abo basirikari ba Uganda bitwara kinyamaswa bagahanwa by’intangarugero.

Abatanze aya makuru bavuga ko kuwa kabiri w’iki cyumweru abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, biciye abaturage 7 ahitwa BELDAMIN
AMISOM ni umutwe w’ingabo z’amahaga zoherejwe n’Umuryango w’ Afrika Yunze Ubumwe, ngo zigarure umutekano wahungabanye cyane, kuva muw’2006, ubwo intagondwa za Al Shabaab zatangiraga ibikorwa by’iterabwoba, bigamije guhirika ubutegetsi bw’ i Mogadishiyo.

Nyamara kuva AMISOM yagera muri icyo gihugu, imyaka 14 irashize, ntibyabujije Al Shabaab gukomeza kwica abaturage, gusenya no gusahura.
Ingabo za Uganda zirashinjwa kwica abaturage muri Somaliya, mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, asaba mugenzi we wa Mozambike, Filipe Nyusi, ko n’abasirikari ba Uganda nabo bajya ‘’kubungabunga’’umutekano muri Mozambike!

Ibi perezida Museveni abivuze mu gihe Ingabo z’uRwanda zifatanyije n’iza Mozambike zamaze kwambura umutwe w’inyeshyama uduce twinshi dukomeye, harimo n’icyambu ca Mocimboa da Paria, mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu busabe bwa Perezida Museveni rero bwatunguye bunatanga abakurikiranira hafi ibyo muri Mozambike, bibaza icyo Museveni yari ategereje, igihe cyose Mozambike yamaze isaba gutabarwa, kugeza ubwo uRwanda rufashe iya mbere rukajya gufasha icyo gihugu guhashya inyeshyamba.

Abasesengura ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino muri Afrika bagize bati:’’Keretse niba Museveni asaba kujya guhohotera abaturage ba Mozambike nk’uko abasirikari be babikora muri Somaliya!’’

2021-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 06 Oct 2018
‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Ubwanditsi 19 Jun 2016
Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu
Mu Rwanda

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Ubwanditsi 22 Oct 2017
Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje
ITOHOZA

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine
SHOWBIZ

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru