• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ubwanditsi 18 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Burya koko uko inkende irushaho kurira no gusatira ubushorishori bw’igiti, niko inarushaho kwerekana ubwambure bwayo, bugatera ishozi abagize akaga ko kubureba.

Uku ni nako bimeze kuri Ignace Rusagara(wiyita Marie Rose), ukomeje kudutera umwaku atwereka ubusa bwe, ngo aravugira cya kimoteri cy’abanyamwanda, agatsiko k’ibyihebe bya RNC.

Burya ariko koko “ibisa birasabirana”. Nta kuntu Ignace Rusagara ataba umumotsi wa Kayumba Nyamwasa, dore ko wagirango ubuhemu babwonse mu ibere rimwe. Isoni bombi bazisize kwa ntawutumundi!

Ubusanzwe nta gitangaje kuba ikigarasha cyarangwa n’isoni nke. Icyatungurana cyaba ari ukubona ikigarasha cyikebutse, kikabona ko ibyo kirimo bidakwiye umuntu muzima mu mutwe.

Ariko se koko umuntu abura ubwenge, akabura n’ubumubwira ko avuye mu bwiherero yiyanduje, ko akwiye kujya kure y’abandi ngo atabatera ishozi?

Ntibyumvikakana uburyo umuntu nka Ignace Rusagara, nawe ubwe wiyiziho amafuti aruta ay’ingurube, atinyuka kujya mu itangazamakuru ngo afite icyo yabwira abantu! Buriya se yumva kwibonekeza ngo ni umuvugizi w’ibigarasha bimukuraho icyasha, cyangwa bishimangira ko RNC ari icukiro ry’imyanda inuka ikanahumanya?

Mu nyandiko umusomyi wa Rushyashya yatugejejeho muri Kamena 2020, yatweretse bidasubirwaho ubuhemu bukabije bwa Ignace Rusagara. Icyo gihe yari ataranagirwa inshyanutsi ngo ni umuvugizi, ariko kubera ko Kayumba Nyamwasa n’ibindi byihebe bigenzi bye ameze nka Bihehe bavugiriza induru iti “ngizo impundu mporana”, yumvise Ignace Rusagara ariwe wujuje ubusembwa busabwa kugirango aserukire iryo cukiro mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo nkuru , hagaragajwe uburyo muw’ 2015 Rusagara n’ibindi bisambo birimo Faustin Murindangabo bahimbye inyandiko-mvugo z’urubanza rwa Gacaca rutigeze ruhaho, maze bagurisha ikibanza cy’uwitwa André Sebatware, giherereye ku Kimihurura, ahahoze Kigali Night mu Karere ka Gasabo. Ni ubutaka bwaguzwe na Skol Rwanda ngo uwo André Sebatware yishyure imitungo yangije cyangwa yasahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byahe byo kajya ko nta rukiko rwayimuryoje.

Mu buriganya yafashijwemo n’umukozi mukuru muri Skol Rwanda, sheki yanditswe kuri Faustin, aho kwandikwa ku karere ka Gasabo kari kaguze ubutaka, maze abanyoni bigabanira asaga miliyari yari avuye muri icyo cyamunara. Abiswe ba nyir’imitungo yagombaga kwishyurwa bakenyejwe rushorera, bajugunyirwa utuvungukira tutageze no kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda. Kubera kwibwa bamwe muri bo ni nabo batanze aya makuru, ndetse Ignace Rusagara na Faustin Murindangabo barabifungirwa, mbere y’uko Rusagara atoroka ubutabera, agahungira muri Canada anyuze muri Uganda. Aho muri Canada niho yirirwa akorongera, atuka uRwanda n’abayobozi barwo, yibeshya ko abo aduhira mu matwi batazi amahano yakoze mu Rwanda.

Nguwo rero Rusagara Ignace warumbiye umuryango n’igihugu, kugeza ubwo abavandimwe baterwa isoni no kuvuga ko bafitanye isano n’uwo munyaburiganya.

Si ibyo gusa. Kubera ko Ignace Rusagara yize amategeko muri ULK( uretse ko kuyiga, kuyamenya no kuyakurikiza ari ibintu bitandukanye), abo yambuye udufaranga ngo arabafunguriza ababo bafunzwe na Gacaca ntibagira umubare. Abumvise yiyita umuvugizi wa RNC, impirimbanyi muri demokarasi n’uburenganzora bwa muntu, batugezeho bifuza gutanga ubuhamya ku bujura Rusagara yabakoreye. Agahinda uwo mutindi yasize mu mitima yabo, baba aba yabeshye kuzababuranira, baba n’abo n’ubu agicuza utwabo ngo azabageza i Burayi n’Amerika, abo yasize ateye inda yarangiza akagenda abasebya ngo yaryamanye nabo nk’indaya zigurisha, tuzakabagezaho mu minsi iri imbere.

Muri make, uyu Ignace Rusagara uko avuze atera ishozi abamuzi neza. Icyo twamusaba ni ukwicarira umurizo mu muheno we, akareka gutoneka imitima y’abo yahemukiye. Ukuri kuratinda ntiguhera, hari umunsi uzagera amateka n’ubutabera bikamwibutsa ko udashobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

2024-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Ubwanditsi 21 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Ubwanditsi 16 Jun 2018
Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.
Amakuru

Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 31 Dec 2020
1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru