• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza, bagarurwa mu Rwanda

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza, bagarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batanu bari bamaze iminsi bafunzwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda bagaruwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017.

Aba banyarwanda barimo abagore batatu n’abagabo babiri bagiye bakurwa mu duce dutandukanye tw’iki gihugu cyane cyane i Mbarara mu byumweru bibiri bishize.
Ubwo bageraga i Kigali kuri uyu wa Gatanu bavuze ko bari babayeho mu itotezwa, bamwe bakubitwa abandi babwirwa amagambo mabi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muhongerwa Jessica avuga ko yafashwe tariki 16 Ukuboza, afatanwa na nyirasenge Kamikazi aho bacururizaga mu kabari kabo i Mbarara.

Muhongerwa avuga ko bafashwe n’abantu bambaye gisivili ariko bafite imbunda, babahatira kwinjira mu modoka, babambura imyenda y’imbeho bayibapfukisha mu maso.

Yagize ati “Twageze mu modoka batubwira kwiyambura imipira, bayiduhambira ku maso aho batujyanye ntabwo mpazi. Twagiye kumva twumva batugejeje mu nzu nini, batwicaza hasi, baratubwira ngo ushaka kuryama aryame.Twahageze kuwa Mbere, tuhava kuwa Gatatu nijoro. Iyo minsi yose twari duhambiriye ibitambaro, bakatuzanira ibiryo duhambiriye.”

Kuwa Gatatu ngo babakuye aho bari bari, babajyana ahandi hantu Muhongerwa atamenye kuko bari bapfutse amaso.

Ngo bageze aho hantu ha kabiri, yaje kujyanwa mu cyumba cya wenyine bamubaza abantu b’abasirikare n’abapolisi bakuru mu Rwanda ajya avugana na bo, abasubiza ako ntabo, bamutera ubwoba ngo baramukubita.

Avuga ko nubwo bamuteraga ubwoba batigeze bamukubita.Uyu munsi ngo ni bwo baje kubakura aho hantu bababwira ko batashye iwabo mu Rwanda.

Munyangaju Munyaneza Hubert we avuga ko yafatiwe i Kampala, tariki 20 Ukuboza, ubwo yari avuye mu modoka ye agiye gutwara mugenzi we.

Uyu mugabo usanzwe afite sosiyete y’ubugenzuzi mu by’ubukungu muri cyo gihugu, avuga ko yafashwe n’abantu umunani batambaye imyenda y’akazi ariko bafite imbunda.

Nka bagenzi be, Munyangaju yambuwe umupira bawumupfukisha mu maso, ubundi bamushyira mu modoka bamujyana mu kigo cya gisirikare cya Makindye.

Ati “Bambwiye ko batamfunze kuko ndi muri Kampala cyangwa nkora ubucuruzi, ahubwo ngo bamfunze kuko ‘mfitemo uruhare’.Nti ese ‘uruhare mu biki?’ Ngo iyo mubona mushimuta abantu mubajyana i Kigali, ngo Joel Mutabazi mwibye, mukeka ko tuzajya tubarebera gusa?”

Munyangaju yavuze ko babicazaga mu cyumba cyo munsi, hakaba ubwo babamenaho n’amazi ijoro ryose kandi baboshye amaguru n’amaboko.

Kamikazi Dinah, nyirasenge wa Muhongerwa na we yavuze ko aho bari bafungiwe bafatwaga nabi cyane.

Yavuze ko hari nk’ubwo umuntu yashakaga kujya ku musarani, bakamumaza isaha atarajyayo, banamujyana bakagenda bamutuka.

Avuga ko ubwo bari bamaze kubimura babakuye i Mbarara, bamufungiye mu cyumba gito kimeze nk’umusarani kitagira n’idirishya.

Aho ngo niho bamukuraga bajya kumuhata ibibazo, bamubaza abasirikare n’abayobozi bakuru mu Rwanda avugana nabo.

Ngo akomeje kubahakanira, bamujyanye mu cyumba kirimo amazi, bamubwira ko bagiye kumukibitisha amashanyarazi kugeza avugishije ukuri.

Yagize ati “Yanjyanye mu kindi cyumba, arambwira ati ‘Iki cyumba urakireba? Umuntu wese wanze kuvugisha ukuri iyo ageze hano avugisha ukuri. Ati ‘banza wicare hasi’, nicaye numva ni mu mazi. Umugore umwe arambwira ati ‘banza ukuremo iyo shati’, nyikuramo batangira kundebaaa, barangije barambwira ngo tugiye kugukubitisha amashanyarazi.”

Kubw’amahirwe ntibamukubitishije amashanyarazi, bamusubije muri icyo cyumba gito, bakimuvanyemo kuri uyu wa Kane, bamuhuza na bagenzi be bababwira ko bagiye kubagarura mu Rwanda.

Kamikazi yasabye Leta zombi kuvugana bakabona uburenganzira bwo kujya kuzana imiryango n’imitungo byabo byasigaye muri Uganda, ngo kuko nta kintu na kimwe babashije kuzana.

Aba banyarwanda bavuga ko aho bari bafungiye basizeyo n’undi mugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 57 witwa Nunu, bagasaba ko na we atabarwa.

Barekuwe nyuma y’icyumweru kimwe Gatsinzi Fidèle, undi munyarwanda arekuwe n’inzego z’iperereza za Uganda amaze gukorerwa iyicarubozo.

Si ubwa mbere inzego zishinzwe ubutasi muri Uganda zishinjwa iyicarubozo kuko mu minsi ishize Umunyarwanda René Rutagungira na we abunganizi be bavuze ko yakorewe ibya mfura mbi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, aherutse gutangariza IGIHE ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.

2017-12-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Ubwanditsi 03 Mar 2022
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Ubwanditsi 19 Aug 2023
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Ubwanditsi 31 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational
SHOWBIZ

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye
Amakuru

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’
Mu Rwanda

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Ubwanditsi 12 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru