• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.

Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.

Ubwanditsi 23 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubushyamirane burimo no kwicana bimaze iminsi biyogoza wa mutwe w’iterabwoba wa FDLR, buragenda busatira ihirikwa ry’abari ibikomereza muri uwo mutwe w’abajenosideri. Ubu inkuru ivugwa ni uko uwitwa Gen Byiringiro Victor yanzwe urunuka, ndetse bakaba bifuza kumwohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, dore ko ngo yamaze no kubakirwa “bulende” mu nkambi ya Nyakivala muri Uganda.

Uwitwa Gen Pacifique Omega, ari nawe uyobora ishami rya gisirikari rya FDLR, ashinja Byiringiro kuba atagishoboye, agasaba ko yasimburwa na Sirilo HENGANZE, wahoze ari Burugumestri w’icyari Komini Satinskyi, hari muri Gisenyi y’icyo gihe. Uyu Henganze kimwe n’abandi bo muri FDLR ni umujenosideri ruharwa, n’ubwo urubanza rwe rwabaye ari mu mashyamba ya Kongo,inkiko zo mu Rwanda zikaba zaramukatiye igifungo cya burundu.

Ibyo kurekura ubutegetsi ariko Victor Byiringiro ntabikozwa, n’ubwo inyeshyamba za FDLR zimushinja kwikubira imisanzu y’ababafasha n’ibisahu birirwa bacuza abaturage b’Abanyekongo, none ngo baricira isazi mu jisho. Inama zose Byiringiro Victor yagiye atumiza ngo bagire ibyo bumvikanaho zarananiranye, abanzi be batinya kwicirwa mu nzira bava cyangwa bajya muri iyo nama.

Kurwanira imyanya y’ubutegetsi , n’ irondakarere byavuyemo kwikiza abo batangiye kwita”inyenzi”, maze si ukwicana karahava. Ni uko Gen Secyugu na gen Kalebu bishwe batezwe igico, ndetse n’abandi ubu bakaba barahiye ubwoba ko urupfu rwabo rrwegereje. Mubo twashoboye kumenya bashobora kuhasiga agatwe mu minsi ya vuba, harimo Gen Nzabanita Lusiyani Karume na Gen Mutunzi bari inshuti za gne Silivesitiri Mudacumura, wishwe n’inabo za Kongo umwaka ushize.

Biravugwa kandi ko uwitwa Col Ruhinda wayoboraga umutwe w’abasirikare” badasanzwe” yaba atagicana uwaka n’izindi nterahamwe nkuru, kuko we yamaze kwibera umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa na P5 ye, nubwo abasesenguzi basanga ahungiye ubwayi mu kigunda.

2020-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Ubwanditsi 08 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho
IMIKINO

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Ubwanditsi 09 Jan 2017
Ubuhamya bwa Ange  wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside
HIRYA NO HINO

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru