• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega
Philemon Mateke, Ministiri muri leta ya Uganda

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Ubwanditsi 26 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwoba ni bwose mu nzego zishinzwe umutekano ndetse na leta ya Uganda nyuma yaho Repubululika iharanira demokarasi ya Congo yohereje mu Rwanda abayobozi bakomeye muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Force Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR ndetse na Lt Col jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Theophile Abega.

Ubu bwoba buraterwa ahanini n’amakuru akomeye aba bagabo bari guha inzego z’umutekano z’u Rwanda cyane cyane k’uruhare rwa Uganda mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, dore ko aba bagabo bombi bafashwe bava Uganda aho bari bavuye guhura n’abafatanyabikorwa muri uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda Rwemeje Ko Bazeye Na Abega Bayoboraga FDLR Barimo Gutanga ‘Amakuru Akomeye’

Bamwe mu bayobozi muri Uganda barimo Philemon Mateke, Ministiri ushinzwe ubuhahirane n’akarere, Gen Abel Kandiho ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) ndetse na Frank Bagyenda Kaka, ukuriye urwego rw’iperereza imbere mu gihugu (ISO) bafite ishingiro ryo kugira ubwoba n’igihunga kubera uruhare rutaziguye rukomeza kubavugwaho mu guhohotera abanyarwanda ndetse no gufasha abarwanya u Rwanda babaha ibirindiro ndetse banabafasha mu migambi yabo.

Taliki 13 Ukuboza 2018, Bazeye na Abega binjiye muri Uganda bakirwa n’intumwa zoherejwe na Philemon Mateke maze barara muri hotel y’uyu muyobozi iherereye muri Kisoro. Nyuma y’iminsi ibiri aba bagabo basohotse muri Uganda basubiye Congo ari nabwo bahise batabwa muri yombi bavuye guhura n’abayobozi muri RNC barimo Frank Ntwali na Rashid Mugisha uzwi nka Sande.

Philemon Mateke, Ministiri muri leta ya Uganda

Amakuru atugeraho avuga ko aba bagabo bamaze gutanga amakuru akomeye ku nzego z’u Rwanda ahamya ko leta ya Uganda ifasha bikomeye imitwe irwanya u Rwanda irangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR. Andi makuru avuga ko leta ya Uganda ikomeje gukangurira abantu gukusanya inkunga yo guha iyi mitwe ngo ikaze ibikorwa byayo bibangamira umutekano w’u Rwanda.

Bamwe mu bayobozi muri Uganda bazwiho urwango ku Rwanda harimo uyu Philemon Mateke udahisha urwango afitiye Abatutsi muri rusange ariko impamvu ibimutera yaramenyekanye, dore ko yashyingiye umukobwa we umuhezanguni Jean Baptiste Mberabahizi urwanya u Rwanda aho yahungiye mu Bubiligi.

Jean Baptiste Mberabahizi umukwe wa Philemon Mateke

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri Congo, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa.”

Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.

2019-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Ubwanditsi 28 Jun 2025
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera
INKURU NYAMUKURU

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018
Uko bazimya umuriro w’Amatora!
Mu Mahanga

Uko bazimya umuriro w’Amatora!

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru