• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

RUSHYASHYA 02 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKUNGU, UBUTABERA

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

 

Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, Umucamanza asobanura ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umucamanza kandi yagaragaje ko indi mpamvu Shema agomba gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ari uko ibi byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Mu iburanisha ryabaye mbere, ku wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Shema yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, kandi ko abaye afunguwe ashobora gutoroka kandi iperereza rikomeje.

Bwasobanuriye urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 1 y’Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Buvuga kandi ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa ‘email’, abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Nk’uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y’ibihumbi 400 by’Amadolari n’indi y’ibihumbi 200 by’Amadolari.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga tariki 1-10 Kanama 2025, aho yariho 1.183$.

Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Uyu mushoramari yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk’uko rwabisabwaga.

Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi 2024 sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cy’ibihumbi 400 by’Amadolari kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza 2024 yishyura ibindi bihumbi 400 by’Amadolari.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supply yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

Yavuze ko ari umushoramari akaba n’umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by’agateganyo, atatoroka ubutabera.

Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo ufite agaciro k’asaga miliyari 5 Frw ashobora gutangamo ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Umunyamategeko wa Shema, Me Sangano Yves, yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Ati “Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n’amategeko.”

Me Sangano yasabye ko Shema yafungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y’ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy’Umuyobozi wa Africa Medical Supplier.

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bw’ibihumbi 600 by’Amadolari muri BK, n’inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejweho.

Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Mu mwanzuro wo kuri uyu wa 2 Nzeri, Umucamanza yavuze ko niba koko Shema yarabonaga ari ikibazo, yagombaga kurega kugira ngo uwakoze uburiganya akurikiranwe n’ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari 1183.

IGIHE.COM

2026-09-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kenya : Abanyarwanda  bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Kenya : Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Ubwanditsi 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi
Amakuru

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Ubwanditsi 29 Jul 2021
Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Dec 2018
‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR
ITOHOZA

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Ubwanditsi 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru