• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

Ubwanditsi 07 Feb 2016 Mu Rwanda

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) uraba kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2016 uhuze RDC na Mali kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino utoroshye utegerejwe n’abatari bake bitewe n’uburyo aya makipe yombi yagiye yigaragaza cyane agahigika ibigugu byahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe.

Inzira DR Congo yanyuzemo ngo igere ku mukino wa nyuma

-2017.jpg

Abafana ba Congo

RDC y’umutoza Frolent Ibenge yaje muri iri rushanwa ari imwe mu makipe yitezwe kuba yagera kure ariko abakunzi bayo batangiye kuyishyiraho akabazo ubwo yatsindwaga n’u Rwanda kimwe ku busa mu mukino wo kwitegura wabereye i Rubavu.

RDC imaze gutsindwa umukino umwe kuva irushanwa ryatangira. Yari mu itsinda B ryakiniraga i Huye, umukino wa mbere yatsinze Ethiopia ibitego bitatu ku busa, uwa kabiri inyagira Angola bine kuri bibiri naho mu mukino wa gatatu itsindwa na Cameroun ibitego bitatu kuri kimwe.

Muri ¼ RDC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ihura n’u Rwanda rwari rwabaye urwa mbere mu itsinda A maze irutsinda bigoranye ibitego bibiri kuri kimwe.

Muri ½ n’ubundi bigoranye, RDC yasezereye Guinea kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari ubusa ku busa hakongerwaho 30 zikanganya kimwe kuri kimwe.

Inzira Mali yanyuzemo ngo igere ku mukino wa nyuma

Mali yari mu itsinda D ryakiniye i Rubavu. Mu mukino wa mbere yanganyije ibitego bibiri ku bindi na Uganda, mu wa kabiri itsinda Zimbabwe kimwe ku busa naho mu wa gatatu inganya na Zambia kimwe ku kindi.

Kimwe na RDC, Mali muri ¼ yazamutse ari iya kabiri mu itsinda D ihura na Tunisia yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda C iyitsinda igitego kimwe ku busa.

Muri ½ Mali yihereranye Côte d’Ivoire iyitsinda igitego kimwe ku busa ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa CHAN 2016.

Amateka n’ibigwi bya buri gihugu muri CHAN kuva yatangira muri 2009

Ku nshuro ya mbere CHAN ikinwa mu 2009 yabereye muri Côte d’Ivoire yegukanwa na RDC itsinze Ghana ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.

Muri iyi CHAN yari yitabiriwe n’ibihugu umunani gusa, Mali ntayabashije no kubona itike yo kuyitabira.

Mu 2011, CHAN yabereye muri Sudani bwa mbere amakipe yavuye ku munani agera kuri 16. Mali yabonye itike yo gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere ariko RDC yari ifite igikombe nayo yari ihari.

Mali yari mu yagarukiye mu matsinda itabashije no gutsinda umukino n’umwe itahana inota rimwe n’umwenda w’ibitego bibiri.

Iki gihe Mali yari mu itsinda C hamwe na RDC, mu mukino wazihuje zanganyije igitego kimwe ku kindi.

RDC yarakomeje igera muri ¼ ariko isezererwa na Tunisia ku gitego kimwe ku busa. Icyo gihe Tunisia yarakomeje inegukana igikombe.

Muri 2014, CHAN yabereye muri Afurika y’Epfo. Ibi bihugu byombi byabonye itike yo kwitabira iyi mikino.

Mali yasoje imikino yo mu itsinda ari iya mbere iri imbere y’ibihangange nka Nigeria na Afurika y’Epfo yari yakiriye irushanwa.

RDC yari mu itsinda D izamuka ari iya kabiri ariko zose ntizarenze ¼ kuko Mali yatsinzwe na Zimbabwe kimwe ku busa na RDC itsindwa kimwe ku busa na Ghana.

Ba rutahizamu babo bahagaze gute muri iri rushanwa?

Ku ruhande rwa RDC abamaze kuyitsindira ibitego byinshi ni Meshak Elia na Bolingi bafite bibiri bibiri naho abandi barimo Luvumbu ugifite ikibazo cy’imvune, Gikanji, Lusadisu, Munganga, Bokadi, Mundele na Bompunga bafite kimwe kimwe.

Ku ruhande rwa Mali, bagiye batsinda igitego kimwe kimwe ariko harimo abakinnyi bakiri bato bagiye bigaragaza cyane barimo nka Koita, Sinayoko,Diarra n’abandi bagaragaje ubuhanga no kutananirwa na gato.

Abatoza batangaje iki?

-2015.jpg

Florent Ibenge ati “Tuzajya mu mukino gutwara igikombe. Twageze ku mukino wa nyuma nta kindi duhatanira ni igikombe. Twabikoranye ubwitonzi, intambwe ku ntambwe kurinda tugeze ku mukino wa nyuma. Ni ngombwa ko dukosora amakosa yagaragaye ku mukino uheruka, hari ibitaragenze neza. Imyiteguro ni myiza, turashaka igikombe.”

RDC izakina idafite myugariro Padou Bompunga ufite amakarita abiri y’imihondo, Luvumbu we aracyashidikanywaho niba azaba yakize.

Djirbil Drame utoza Mali ati “Twashakaga kugera muri ¼ . Niyo yari intego yacu tuva mu rugo. Ariko twageze kure kurushaho. Ibi ni inyongera, turagenda twitegure umukino wa nyuma.”

Uyu mukino ni umwe mu ikomeye kuko amakipe yombi yifuza gucyura iki gikombe kitarasigara na rimwe mu gihugu cyakiriye amarushanwa.

RDC irashaka icya kabiri ishyireho agahigo naho Mali irashaka icya mbere mu mateka yayo.

2016-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Ubwanditsi 10 Nov 2021
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Ubwanditsi 03 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika
Mu Mahanga

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye
POLITIKI

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Ubwanditsi 17 May 2017
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.
Amakuru

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru