• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB beretse itangazamakuru abantu 13 bafatiwe mu mugambi  mubisha, bategura ibikorwa by’iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Mu bikoresho bafatanywe harimo ibintu biturika byagombaga guturikirizwa ku nyubako ya Kigali City Tower n’ahandi hahurira abantu benshi. Birumvikana ko iyo umugambi utaburizwamo byari guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, hakanangirika ibintu bitabarika. Ababafashwe biyemerera icyaha, bakavuga ko bari bagamije”guhorera” intagondwa z’abayisilamu zakubiswe inshuro muri Mozambike, ku bufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike.

Bateguraga ibikorwa by’iterabwoba bashakaga gukorera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali

Mu bihugu byinshi, cyane cyane iby’Abarabu n’ibyo mu gace ko mu Ihembe ry’Afrika, hari imyumvire igayitse yo kurwana “intambara ntagatifu”, aho bamwe mu Bayisilamu barema imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda n’amashami yayo, bagamije kwica abo badahuje imyemerere. Iyi myumvire kugeza ubu mu Rwanda yari itarahagera, cyane cyane kubera ko Abanyarwanda muri rusange bazi agaciro k’umutekano. Birababaje rero kuba hakiri Umunyarwanda wumva yakwambura ubuzima abandi ngo”arahorera” abagizi ba nabi, yitwaje gusa ko bahuje idini.

Abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambike gutabara abaturage bari barajujubijwe n’ intagondwa z’abayisilamu, zaremye umutwe w’iterabwoba wishe inzirakarengane nyinshi, izindi ukazimenesha mu byazo. Kuba barakubise inshuro abo bagome, ubu umutekano ukaba ugenda ugaruka, byagombye gutera buri Munyarwanda ishema, kubera ubwo butwari n’ubumuntu. Biratangaje rero kubona hari Abanyarwanda byababaje, kugera n’aho bategura ibikorwa by’ubwiyahuzi.

Icyakora rero, twizere ko aba bagome babonye ko bari bibeshye ku gihugu bashakaga gukoreramo iterabwoba.  Ibihugu byinshi byashegejwe n’ibikorwa by’iterabwoba usanga ari ibyamunzwe na ruswa cyangwa ibifite igisirikari n’igipolisi biriho ku izina gusa. Abanyarwanda bo bari maso. Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ntibwaha urwaho abategura ibikorwa bya kinyamanswa. Kuba abaturage baratanze amakuru yatumye ubu bugizi bwa nabi butahurwa butaraba, bibere isomo n’undi wese washaka kutuvogerera umutuzo n’umutekano.

Abashinzwe umutekano, cyane cyane ku nyubako nini n’ahandi hantu nyabagendwa, nabo bakomeze kuba maso, kuko bariya 13 bafashwe bashobora kuba bafite abafatanyabikorwa bakidegembya. Gusaka nta kujenjeka abantu bose binjira ahahurira abantu benshi bishyirwemo imbaraga, kandi n’abacaracara ahantu nk’aho bahozweho ijisho.

Rubyiruko namwe nimwirinde ababashuka bakabashora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko bitazabahira. Ababigwamo n’abafatwa bagahabwa ibihano bikarishye, nibababere isomo, mwirinde kugwa mu mutego mutindi,  ahubwo mwihatire ibikorwa bibateza imbere, bigateza imbere n’Igihugu cyanyu.

2021-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ubwanditsi 21 Apr 2019
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024
Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Ubwanditsi 04 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB
Mu Mahanga

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Ubwanditsi 31 Jan 2017
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2020
BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta
UBUKUNGU

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Ubwanditsi 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru