• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

RUSHYASHYA 01 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Lionel Messi ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi, yasezeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Uyu mukinnyi w’imyaka 39 ufitanye amasezerano n’Ikipe ya Inter Miami kugeza mu 2028, yatangaje ku wa Mbere ko urugendo rudasanzwe yakoranye na Argentine rurangiye nyuma y’imyaka irenga 20.

Messi yavuze ko yari ari gutekereza ku hazaza he muri ruhago nyuma y’urupfu rwa Se, Jorge, witabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu butumwa bukomeye bwo kwibuka Se, uyu mukinnyi yagaragaje ko ashobora gusezera, ubwo yagiraga ati “Sinzi uko nakomeza. Nabaga nkina umupira gusa, ariko ubu sinzi neza niba nzakomeza kubikora igihe kinini.”

Ubu yafashe icyemezo cyo gutangaza ku mugaragaro ko ashyize iherezo ku rugendo rwe rwo gukinira ikipe y’igihugu, abinyujije ku butumwa yashyize kuri Instagram ku wa Mbere, aho yagize ati “Igihe kiragenda kirangira, bimwe mu bihe by’ubuzima bigeraku iherezo, kandi iki ni kimwe mu bimbabaza cyane.”

Messi watwaye Igikombe cy’Isi, yatsinze ibitego 125 mu mikino 207 yakiniye Argentine, bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu ndetse n’uwakiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi.

Yatsinze kandi ibitego 921 byose hamwe mu makipe yakiniye arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain, Inter Miami na Argentine.

IGIHE iragaruka kuri bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze urugendo rwe rudasanzwe.

‘Hat-trick’ ye ya mbere akiri ingimbi yagaragaje impano idasanzwe

Bwa mbere Messi yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe, mu mwuga we, byabaye mu mukino ukomeye cyane muri ruhago – El Clasico- uhuza Real Madrid na FC Barcelone.

Afite imyaka 19, Messi yatsinze ibitego byose bya FC Barcelone mu mukino banganyijemo na Real Madrid ibitego 3-3 ku wa 10 Werurwe 2007, birimo n’igitego cyiza yatsinze ku munota wa nyuma nyuma yo gucika ba myugariro babiri.

Ni ibihe benshi bafata nk’aho ari bwo yatangiye kumenyekana cyane ku Isi.

Igitego cyiza yikoreye ubwe cyibukije benshi Maradona

Hashize ukwezi kumwe gusa atsinze iyo ‘hat-trick’, Messi yatsinze igitego ashobora kuba atarigeze asubiramo mu yindi myaka amaze akina.

Byabaye mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Getafe ibitego 5-2 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Umwami (Copa del Rey) wabaye ku wa 18 Mata 2007.

Ni igitego cyasaga cyane n’icyatsinzwe n’Umunya-Argentine mugenzi we Diego Maradona (kitari icy’ukuboko), yatsinze u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1986: Messi yakiriye umupira ari hagati mu kibuga, acika ba myugariro bagera kuri batanu, acenga umunyezamu maze aratsinda.

Igitego cya mbere ku mukino wa nyuma wa Champions League

Nubwo uyu munsi bisa n’ibitangaje, mu 2009 bamwe mu bafana n’abanyamakuru b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bibazaga niba Messi yakwigaragaza imbere y’amakipe yo mu Bwongereza mu Burayi, nyuma yo kubura igitego mu mikino 10 ya Champions League yari amaze gukinamo ahura n’amakipe yo muri Premier League.

Ariko ibyo gushidikanya byarangiye ubwo Messi yazamukaga cyane mu rubuga rw’amahina agatsinda n’umutwe umupira yari ahawe na Xavi mu mukino wa nyuma wa Champions League yakinnye bwa mbere ahura na Manchester United – umukino wa mbere wagaragayemo guhangana hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

Nyuma y’imyaka ibiri, yongeye gutsinda igitego mu mukino wa nyuma batsinzemo iyi kipe yatozwaga na Sir Alex Ferguson, ahita yegukana igikombe cya gatatu muri mu bikombe bine bya Champions League yatwaye.

Yatsinze ibitego bine Arsenal

Messi yatsinze ibitego bine ku nshuro ya mbere mu mwuga we ubwo bakinaga na Arsenal mu mukino wa ¼ cya Champions League ya 2010, aho FC Barcelone yatsinze ibitego 4-1.

Igitego cyiza kurusha ibindi muri ibyo bine ni icya gatatu, ubwo yarenzaga umupira umunyezamu Manuel Almunia.

Ibindi byo kwibukwa cyane ni ibitego bitanu yatsinze nyuma y’imyaka ibiri kuri Bayer Leverkusen, ubwo FC Barcelone yayitsindaga ibitego 7-1 mu mukino wa 1/8 cya Champions League.

Messi ni umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, aho afite 129, inyuma ya Cristiano Ronaldo.

Guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri FC Barcelone

Messi yahinduye amateka ya FC Barcelone mu buryo budasanzwe ubwo yari afite imyaka 24 gusa, atsinda ibitego bitatu mu mukino ikipe ye yatsinzemo Granada 5-3 ku wa 20 Werurwe 2012.

Igitego cye cya mbere muri uwo mukino cyatumye agera ku gahigo ka Cesar Rodriguez kari kamaze imyaka 60, aho yari amaze gutsinda ibitego 232.

Yahise agakuraho atsinda icya kabiri, mbere yo kongera gushyiramo ikinyuranyo atsinda icya gatatu.

Ubwo yavaga muri FC Barcelone mu 2021, yari amaze kugeza ku bitego 672, akaba ari agahigo yasize kuri ubu hibazwa uzagarukaho.

Ibitego 91 mu mwaka umwe

Ni imibare itangaje ku buryo umuntu ashobora gusubira inyuma akagenzura niba koko yarabayeho.

Mu 2012, Messi yatsinze igitego cye cya 91 muri uwo mwaka mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Real Valladolid ibitego 3-1 ku wa 22 Ukuboza.

Ibyo byatumye yandikwa mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi cya “Guinness des Records”.

Yatsinze ibitego 79 akinira FC Barcelone na 12 akinira Argentine, mu mikino 69 yakinnye muri uwo mwaka, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza.

Ibyo byatumye ahabwa Ballon d’Or ya kane yikurikiranya, nubwo muri uwo mwaka igikombe rukumbi yatwaye ari Copa del Rey.

Agahigo gashya ka La Liga mu gutsinda ibitego

Iki ni icya kabiri mu bihe bikomeye Messi yahinduriyeho amateka abikesheje gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

Yatsinze ibitego bitatu mu mukino FC Barcelone yatsinzemo FC Seville ibitego 5-1 ku wa 22 Ugushyingo 2014, ahita aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka ya La Liga.

Messi yaje kunganya ibitego 251 bya Telmo Zarra, umukinnyi wa Athletic Club wabigezeho mu 1955, ubwo yatsindaga igitego kuri coup-franc, mbere yo kumusiga no kongera gushyiraho agahigo gashya n’igitego cya gatatu.

Yasoje afite ibitego 474 muri La Liga, asiga kure Cristiano Ronaldo wari ufite 311 ubwo yakinaga muri Real Madrid.

Igitego cya 500 muri FC Barcelone — ndetse na cyo muri El Clasico

Ibintu byose byasaga n’ibihuriye hamwe mu mukino FC Barcelone yatsinzemo Real Madrid ibitego 3-2 ku wa 23 Mata 2017.

Messi yagaragaye ku munota w’inyongera, atsinda igitego cyo ku mupira yateye bwa mbere atawugaritse, ari ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Ni igitego cyahesheje FC Barcelone intsinzi muri El Clasico, kikaba n’icya 500 cye akinira iyi kipe, ndetse gituma Barcelone ijya ku mwanya wa mbere muri shampiyona, nubwo Real Madrid ari yo yaje kwegukana igikombe muri uwo mwaka.

Kugira ngo abigire umwihariko kurushaho, Messi yakuyemo umupira we awufata mu ntoki, awereka abafana bari kuri Stade Santiago Bernabéu kugira ngo babone izina rye.

Amarira ubwo yasezeraga FC Barcelone nyuma y’imyaka 21

Ikintu benshi batatekerezaga cyabaye muri Kanama 2021, ubwo Messi yavaga muri FC Barcelone ku buntu.

Nyuma y’imyaka 21, ibitego 672 n’ibikombe 35, byabaye ngombwa ko ava muri iyi kipe kuko Barcelone itari ifite ubushobozi bwo kubahiriza amasezerano mashya bari bumvikanyeho kubera gahunda yashyizweho na La Liga ku mishahara amakipe atarenza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaranzwe n’amarangamutima, Messi yararize maze agira ati “Njye n’umuryango wanjye twari twizeye ko tuzaguma hano, mu rugo. Sinifuzaga kuva muri iyi kipe, ni ikipe nkunda kandi iki ni ikintu ntari niteze.”

Nubwo yavugwaga muri Manchester City, yahisemo kwerekeza muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Igikombe cya mbere mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine

Ku wa 11 Nyakanga 2021, Messi afite imyaka 34, yatwaye igikombe cye cya mbere akinira ikipe nkuru ya Argentine, ubwo iki gihugu cyatsindaga Brésil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa Copa América wabereye kuri Stade Maracanã.

Icyo gihe yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bine.

Messi wagaragazaga amarangamutima menshi, yaguye hasi ubwo umukino wari urangiye, nyuma aza guterurwa n’abakinnyi bagenzi be ubwo bishimiraga intsinzi.

Nyuma y’imyaka itatu, yongeye kwegukana Copa América ya kabiri.

Kwegukana Igikombe cy’Isi no guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Byari intsinzi ndetse n’umwanya benshi batekerezaga ko utazigera ubaho, dore ko Messi yari yarigeze gusezera gukinira ikipe y’igihugu mbere yo kongera kugaruka.

Byari ikintu cyahoraga kigarukwaho mu mpaka zo kumenya umukinnyi ukomeye kurusha abandi bose mu mateka ya ruhago.

Messi yatsinze ibitego bibiri, anatsinda penaliti ubwo Argentina yatsindaga u Bufaransa kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 3-3 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, benshi bafata nk’umwe mu mikino ya nyuma ikomeye kurusha indi yose yabayeho mu mateka y’iri rushanwa.

Yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego birindwi, harimo no kuba yaratsinze mu mikino yose yo gukuranamo.

Ballon d’Or ya munani

Messi yegukanye izindi Ballon d’Or ebyiri nyuma yo kuva muri FC Barcelone – imwe ubwo yari muri Paris Saint-Germain ndetse indi ubwo yari muri Inter Miami – ibituma afite agahigo ko kwegukana iki gihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi inshuro umunani.

Igihembo cye cya nyuma yagitwaye mu Ukwakira 2023, nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi no gufasha ikipe ye yo muri Major League Soccer gutwara Leagues Cup, igikombe cya mbere mu mateka ya Inter Miami.

Icyo gihe yagize ati “Sinari niteze kugira urugendo nk’uru nagize ndetse n’ibyo nagezeho byose, amahirwe nagize yo kuba mu ikipe nziza kurusha izindi mu mateka. Buri kimwe muri ibyo bihembo bya Ballon d’Or gifite umwihariko wacyo kubera impamvu zitandukanye.”

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi – nubwo byabaye akanya gato

Kubera ko Igikombe cy’Isi cya 2026 ari cyo cya nyuma yakinnye, Messi yagisoje mu buryo bwihariye.

Ibitego umunani yatsinze muri iri rushanwa byatumye agira ibitego 21 mu Gikombe cy’Isi, birenga ibyo undi mukinnyi wese yari yaratsinze, kugeza ubwo Kylian Mbappé yamunyuragaho akageza kuri 22 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu batsinzemo u Bwongereza.

Ku myaka 39, urugendo rwa Messi mu Gikombe cy’Isi rwarangiye uko atabyifuzaga, nyuma y’uko Argentine itsinzwe na Espagne igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

IGIHE.COM

2026-09-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 13 Jul 2016
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025
Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Ubwanditsi 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa
Mu Rwanda

Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa

Ubwanditsi 15 May 2017
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO
ITOHOZA

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru