• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Ubwanditsi 16 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba yitabye Imana  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru ava mu muryango we ni uko kuri uyu wa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa ejo saa munani  yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga  ku kigo Nderabuzima cya  Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.

Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga.

Casmiry Kayumba yari umuntu udakunda kurwaragurika, akaba yari amaze igihe kirekire mu itangazamaku. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamuhitanye.

Asize umugore n’Abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu.

Casmiry Kayumba yari muntu ki?

Casimry William Kayumba ni  mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru  cye UKURI News Paper cyari kitagikora .

Mu buzima bwe yagiriye kuri iyi si yize ahantu hatandukanye muw’I 1971 -1978 yize mu ishuri ribanza rya Kaisho na Rumuri no mu ishuri ribanza rya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya.

Guhera mu 1979 kugeza 1983 yakomereje amasomo ye mu cyiciro rusange mu ishuri ryisumbuye rya Rukoba,Kagera muri Tanzaniya .

Mu mwaka 1987 -1991 yize muri kaminuza ya Dar es Salaam ahakura impamyabumye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Uburezi anihugura kubumenyi bwa Politike,imiyoborere rusange no mu Burezi.

1992 yitabiriye inama y’umushinga w’Abanyamerika ifasha abayobozi bakiri bato muri Afurika, aha yari muri Leta  Zunze ubumwe bw’Amerika.

Kayumba ntiyarekeye aho  kungura ubumenyi kuko yakomeje kwihugura mu 1991-1994 yihuguye mu gutara no gutunganya inkuru (News reporting and editing) ,ubukoranabushake mu iterambere ,kurwanya no gukumira virusi itera Sida,gukemura amakimbirane,n’ubumenyi kuri mudasobwa .

Mu 1992 yakoze ubukoranabushake mu iterambere muri Texas, Califoniya y’amajyaruguru na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Guhera mu 1991-1994 yabaye Umunyamakuru muri Business Times muri Tanzaniya ,anungiriza umuyobozi umwanditsi mukuru ushinzwe amahugurwa .

1996-1998 Amaze gutahuka mu Rwanda  nibwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline, 1998 yari umuyobozi mukuru ,akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa mu kinyamakuru nyine UKURI NEWS Paper.

Muri 2003 kugeza 2006 yemejwe nk’Umukomiseri  w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda [ MHC ]. 2010 yabaye  Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya.

Mu ijoro ryashije ryo kuwa 15 mutarama  nibwo yitabye Imana bitunguranye .

Imana imwakire mu bayo .

Ubwanditsi

 

2018-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019
Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Ubwanditsi 12 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania
Amakuru

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023
CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C
IMIKINO

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi
POLITIKI

Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi

Ubwanditsi 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru