• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Ubwanditsi 16 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba yitabye Imana  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru ava mu muryango we ni uko kuri uyu wa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa ejo saa munani  yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga  ku kigo Nderabuzima cya  Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.

Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga.

Casmiry Kayumba yari umuntu udakunda kurwaragurika, akaba yari amaze igihe kirekire mu itangazamaku. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamuhitanye.

Asize umugore n’Abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu.

Casmiry Kayumba yari muntu ki?

Casimry William Kayumba ni  mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru  cye UKURI News Paper cyari kitagikora .

Mu buzima bwe yagiriye kuri iyi si yize ahantu hatandukanye muw’I 1971 -1978 yize mu ishuri ribanza rya Kaisho na Rumuri no mu ishuri ribanza rya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya.

Guhera mu 1979 kugeza 1983 yakomereje amasomo ye mu cyiciro rusange mu ishuri ryisumbuye rya Rukoba,Kagera muri Tanzaniya .

Mu mwaka 1987 -1991 yize muri kaminuza ya Dar es Salaam ahakura impamyabumye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Uburezi anihugura kubumenyi bwa Politike,imiyoborere rusange no mu Burezi.

1992 yitabiriye inama y’umushinga w’Abanyamerika ifasha abayobozi bakiri bato muri Afurika, aha yari muri Leta  Zunze ubumwe bw’Amerika.

Kayumba ntiyarekeye aho  kungura ubumenyi kuko yakomeje kwihugura mu 1991-1994 yihuguye mu gutara no gutunganya inkuru (News reporting and editing) ,ubukoranabushake mu iterambere ,kurwanya no gukumira virusi itera Sida,gukemura amakimbirane,n’ubumenyi kuri mudasobwa .

Mu 1992 yakoze ubukoranabushake mu iterambere muri Texas, Califoniya y’amajyaruguru na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Guhera mu 1991-1994 yabaye Umunyamakuru muri Business Times muri Tanzaniya ,anungiriza umuyobozi umwanditsi mukuru ushinzwe amahugurwa .

1996-1998 Amaze gutahuka mu Rwanda  nibwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline, 1998 yari umuyobozi mukuru ,akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa mu kinyamakuru nyine UKURI NEWS Paper.

Muri 2003 kugeza 2006 yemejwe nk’Umukomiseri  w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda [ MHC ]. 2010 yabaye  Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya.

Mu ijoro ryashije ryo kuwa 15 mutarama  nibwo yitabye Imana bitunguranye .

Imana imwakire mu bayo .

Ubwanditsi

2018-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Ubwanditsi 08 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019
IMIKINO

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Ubwanditsi 13 Aug 2018
FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024
Amakuru

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Ubwanditsi 28 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru