• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Ubwanditsi 17 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iryo bara ryaguye mu gitondo cyo kuwa 9 Werurwe 2020. Mu rukerere, mu gihe cy’isaha cumi n’imwe za mugitondo, igico cy’abapolisi bari bazengurutse urugo rw’uwitwa Niyongabo ruri ku musozi wa Gakaranka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi.

Urwo rugo rubamo cyane cyane inka za Niyongabo kuko we aba mu Nyagasasa. Kuri urwo rugo niho kandi Albert Niyondiko yari yaraye iryo joro ari kumwe n’uwitwa Gatoto, umukozi wa Niyongabo. Kuba igipolisi cyari kizi neza aho Niyondiko yaraye, byerekana ko yari yakurikiranywe rwose umusi wa mbere y’uko afatwa kugeza igihe ba maneko bamenya  iyo yagiye kurara.

Mugitondo, abo bapolisi bahise  bategeka abari munzu bose ko basohoka, bumva ntawuvuga. Hahise akanya barasa amasasu atatu ku muryango,  kubera ubwoba, Gatoto arafungura arasohoka, bahita bamufata baramuboha. Albert Niyondiko we yanze gusohoka. Niho umwe mu bapolisi yafata ikemezo cyo kwinjira munzu ku ngufu. Ibyakurikiye bivugwa  muburyo butandukanye. Bamwe mu bapolisi bavuga ko Niyondiko yaba yagerageje kurwanya polisi akoresheje umupanga yari afite, abari hafi ye bo bavuga ko  Niyondiko yagerageje guhunga ahita yicwa. Icyo bose bahurizako n’ukuntu yishwe. Albert Niyondiko yapfuye kugera hanze, umupolisi ahita amurasa urusasu mu mpyiko, Niyondiko yikubita hasi ariko ntiyari apfa. Muri ako kanya abapolisi bahita baza kumusonga bamutemaguje umupanga wiwe.

Mugihe byari bimeze gutyo, abapolisi bahise babwira abaturage ko Niyondiko yabatorotse ariko ko bashoboye gusigarana umupanga wiwe. Abaturage bategetswe guterura umurabo wa Niyondiko Albert, bawuzamukana ku rugo iwe ruri kur’uwo musozi  wa Gakaranka, bagahita bawuhamba vuba vuba. Uko byategetswe niko byagenze : Albert Niyondiko yahambwe hafi y’irembo ry’urugo rwe, ahambwa umuryango we ntanumwe uhari. Uretse ba bapolisi, ibyo bikorwa byahagarikiwe n’intumwa ebyiri za Burugumesitiri wa komini.

Inyuma yo gushyingura umurambo wa Albert Niyondiko, polisi yatangiye gusaka ingo zimwe na zimwe, harimo n’urwa Gatoto, gifata abantu bake barimo Niyongabo, ariwe wari mu rugo kwa Niyondiko yicirwa aho.

Albert Niyondiko yazize iki ?

Mu mwaka wa 2015, Niyondiko ari mu bamaganye ukwiyamiriza  manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, nyuma aza gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, inzego za maneko ziramushaka ziramubura zakomeje kumugendaho ziza kumenya aho aherereye nyuma aza kwicwa. Albert Niyondiko yari mu nama y’ishyirahamwe ry’iterambere ku musozi aho yari atuye.  Mu gihe cy’iyo nama haravugwa abasore babiri baje kureba abayirimo, bigashoboka ko zari  intasi za polisi za mukurikiranaga. Bishoboka kandi ko hari abagumye bamucunze kugirango barebe aho ajya kurara  kuko si kenshi yararaga mu rugo iwe. Albert Niyondiko, naho yakoraga imirimo ye yaburi munsi yari abizi ko azicwa. Ikibabaje n’uko polisi yahisemo kumwica imutemaguye aho kumuha  umwanya wo kwisobanura kubyo ashinjwa.

Ikibabaje kurutaho n’ukuntu yashyinguwe iwe kandi umuryango we ugahezwa nuhakandagire kugirango uhahamuke kurushaho.

Albert Niyondiko yavukiye ku musozi  wa Gakaranka muri komine Mugamba mu 1986. Yize amashuri yiwe kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri mato.  Ntiyigeze yinjira igisirikare cy’Uburundi. Yakora akazi k’ubuhinzi n’ubworozi. Yari yubatse, apfuye asize abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Mu bya politike, Albert Niyondiko yari mu ishyaka rya MSD.

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ubwanditsi 17 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?
Amakuru

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025
Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma
ITOHOZA

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Ubwanditsi 15 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru