• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Ubwanditsi 13 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rwihariye muri Seychelles, aganira na Perezida Danny Faure uyoboraiki gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Seychelles, byatangaje ko Perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yakiriwe ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu.

Bivuga ko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byibanze ku gukomeza umubano, ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro abakuru b’ibihugu bahanye impano ku bw’ibihugu bayoboye.

Mu mwaka wa 2014, Perezida Kagame yakiriye uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles, Patrick Herminie, baganira ku mahirwe ari hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu.

Herminie wari mu ruzinduko rw’iminsi itanu, yavuze ko u Rwanda na Seychelles bifite byinshi byafatanya hagamijwe guteza imbere ubukungu.

Yagize ati “Seychelles yateye imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi nizera ko u Rwanda kuba rufite sosiyete yarwo y’indege igera henshi kuri uyu mugabane, yabyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Yongeyeho ati“Rwandair si uguteza imbere ubukerarugendo muri Seychelles gusa, ahubwo yajya izana n’ibicuruzwa ibikuye mu Rwanda cyane cyane nk’ibikomoka ku buhinzi.”

Seychelles ni igihugu kigizwe n’ibirwa 115 bibarizwa mu Nyanja y’u Buhinde. Gifite ubuso bwa kilometero kare 459. Gituwe n’abaturage basaga gato ibihumbi 94.

Seychelles ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite abaturage binjiza amafaranga menshi ku mwaka, kuko nibura umusaruro w’umuturage umwe (GDP per Capita) ubarirwa ku madolari ibihumbi 16.

Ubukungu bw’icyo gihugu bushingiye cyane cyane kuri serivisi, urwego rw’abikorera n’ubukerarugendo.

2018-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Ubwanditsi 23 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF
POLITIKI

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Bamwe  mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi
IMIKINO

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru