• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Ubwanditsi 13 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rwihariye muri Seychelles, aganira na Perezida Danny Faure uyoboraiki gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Seychelles, byatangaje ko Perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yakiriwe ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu.

Bivuga ko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byibanze ku gukomeza umubano, ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro abakuru b’ibihugu bahanye impano ku bw’ibihugu bayoboye.

Mu mwaka wa 2014, Perezida Kagame yakiriye uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles, Patrick Herminie, baganira ku mahirwe ari hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu.

Herminie wari mu ruzinduko rw’iminsi itanu, yavuze ko u Rwanda na Seychelles bifite byinshi byafatanya hagamijwe guteza imbere ubukungu.

Yagize ati “Seychelles yateye imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi nizera ko u Rwanda kuba rufite sosiyete yarwo y’indege igera henshi kuri uyu mugabane, yabyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Yongeyeho ati“Rwandair si uguteza imbere ubukerarugendo muri Seychelles gusa, ahubwo yajya izana n’ibicuruzwa ibikuye mu Rwanda cyane cyane nk’ibikomoka ku buhinzi.”

Seychelles ni igihugu kigizwe n’ibirwa 115 bibarizwa mu Nyanja y’u Buhinde. Gifite ubuso bwa kilometero kare 459. Gituwe n’abaturage basaga gato ibihumbi 94.

Seychelles ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite abaturage binjiza amafaranga menshi ku mwaka, kuko nibura umusaruro w’umuturage umwe (GDP per Capita) ubarirwa ku madolari ibihumbi 16.

Ubukungu bw’icyo gihugu bushingiye cyane cyane kuri serivisi, urwego rw’abikorera n’ubukerarugendo.

2018-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Ubwanditsi 21 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018
Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza
ITOHOZA

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe
Mu Mahanga

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru