• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Ubwanditsi 12 Feb 2018 IMIKINO

APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatsinze Anse Réunion FC ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, itera intambwe igana mu ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018, warebwe n’abafana bake, watangiye APR FC yiharira umupira cyane, ibona koruneli ya mbere ku munota wa munani ku mupira wari uzamukanywe na Ombolenga Fitina ariko Muhadjili Hakizimana ayiteye umupira ujya hanze.

Iyi Kipe y’Ingabo z’ u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Abanya-Seychelles iza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 12 cya Bizimana Djihad wateye ishoti rikomeye umunyezamu, Ricky Rose ntiyabasha kurikuramo.

Anse Réunion yarushwaga mu kibuga hagati yakomeje kurwana ku izamu ryayo, ikanyuzamo gake ikazamukana imipira yihuta ariko kuyigeza imbere bikaba ikibazo kuko Mugiraneza wari hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad nta mahirwe na make babahaga.

Nyuma y’uburyo butandukanye APR FC yabonye bwo gutsinda igitego cya kabiri Issa Bigirimana ntabukoreshe neza, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere na Maxime Sekamana yabonye ubundi, abafana bamaze no guhaguruka ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Ibyi byatumye igice cya kabiri gitangiye, Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze igihe arwaye afata icyemezo cyo gusimbuza Sekamana Maxime agaha umwanya Nshuti Innocent.

Iyi kipe yatangiranye imbaraga nyinshi ariko amahirwe yabonetse Muhadjili Hakizimana, wakoraga uducenga twinshi two gushimisha abafana, ananirwa guhindukiza umunyezamu Rose.

Hakizimana Muhadjili (wambaye nimero 10 mu mwambaro w’umukara) ahanganiye umupira na Rashid Gumbo wa Anse Réunion FC

Uyu nawe Mulisa yahise amukura mu kibuga aha umwanya Itangishaka Blaise wabyitwayemo neza kuko yatangiye gufasha abakinnyi b’imbere kubona imipira ndetse uwo yahaye Imanishimwe Emmanuel ukaba ari wabyaye koruneli ku munota wa 70 yatewe neza umupira usanga Bizimana Djihad awuboneza urushundura igitego cya kabiri kirinjira.

Umutoza Mulisa washakaga ibitego byinshi ndetse wakomezaga asaba abakinnyi be gusatira cyane, yongeye akora izindi mpinduka, Byiringiro Lague asimburwa na Martin Twizerimana ku munota wa 77 waje nawe ashaka igitego umupira wa mbere ukomeye yateye ukubita igiti cy’izamu.

Issa Bigirimana yanze kuva mu kibuga adahagurukije abafana, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 mbere y’uko Bizimana Djihad arangiza akazi kose ku munota wa nyuma atsinda icya kane cya APR FC cyari icya gatatu cye, bikaba ari n’ubwa mbere kuva yatangira gukina ruhago yinjije ibitego bitatu wenyine.

APR FC izajya muri Seychelles mu mukino wo kwishyura nta gitutu kiyiriho kuko ifite impamba ihagije ikaba ifite amahirwe yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n’andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.

Ikipe izava hagati ya APR FC na Anse Réunion FC izacakirana na AS Djoliba yo muri Mali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste (Kapiteni), Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Sekamana Maxime, Prince Buregeya, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Bigirimana Issa.

Anse Réunion: Ricky Rose, Jules Constance, Randriamihaja Eddy, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rashid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris na Yelvany Rose.

2018-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Ubwanditsi 30 Sep 2025
Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda
Amakuru

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru