• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

APR FC yanyagiye Anse Réunion FC itera intambwe igana mu ijonjora rya nyuma

Ubwanditsi 12 Feb 2018 IMIKINO

APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatsinze Anse Réunion FC ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, itera intambwe igana mu ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018, warebwe n’abafana bake, watangiye APR FC yiharira umupira cyane, ibona koruneli ya mbere ku munota wa munani ku mupira wari uzamukanywe na Ombolenga Fitina ariko Muhadjili Hakizimana ayiteye umupira ujya hanze.

Iyi Kipe y’Ingabo z’ u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Abanya-Seychelles iza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 12 cya Bizimana Djihad wateye ishoti rikomeye umunyezamu, Ricky Rose ntiyabasha kurikuramo.

Anse Réunion yarushwaga mu kibuga hagati yakomeje kurwana ku izamu ryayo, ikanyuzamo gake ikazamukana imipira yihuta ariko kuyigeza imbere bikaba ikibazo kuko Mugiraneza wari hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad nta mahirwe na make babahaga.

Nyuma y’uburyo butandukanye APR FC yabonye bwo gutsinda igitego cya kabiri Issa Bigirimana ntabukoreshe neza, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere na Maxime Sekamana yabonye ubundi, abafana bamaze no guhaguruka ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Ibyi byatumye igice cya kabiri gitangiye, Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze igihe arwaye afata icyemezo cyo gusimbuza Sekamana Maxime agaha umwanya Nshuti Innocent.

Iyi kipe yatangiranye imbaraga nyinshi ariko amahirwe yabonetse Muhadjili Hakizimana, wakoraga uducenga twinshi two gushimisha abafana, ananirwa guhindukiza umunyezamu Rose.

 

Hakizimana Muhadjili (wambaye nimero 10 mu mwambaro w’umukara) ahanganiye umupira na Rashid Gumbo wa Anse Réunion FC

Uyu nawe Mulisa yahise amukura mu kibuga aha umwanya Itangishaka Blaise wabyitwayemo neza kuko yatangiye gufasha abakinnyi b’imbere kubona imipira ndetse uwo yahaye Imanishimwe Emmanuel ukaba ari wabyaye koruneli ku munota wa 70 yatewe neza umupira usanga Bizimana Djihad awuboneza urushundura igitego cya kabiri kirinjira.

Umutoza Mulisa washakaga ibitego byinshi ndetse wakomezaga asaba abakinnyi be gusatira cyane, yongeye akora izindi mpinduka, Byiringiro Lague asimburwa na Martin Twizerimana ku munota wa 77 waje nawe ashaka igitego umupira wa mbere ukomeye yateye ukubita igiti cy’izamu.

Issa Bigirimana yanze kuva mu kibuga adahagurukije abafana, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 mbere y’uko Bizimana Djihad arangiza akazi kose ku munota wa nyuma atsinda icya kane cya APR FC cyari icya gatatu cye, bikaba ari n’ubwa mbere kuva yatangira gukina ruhago yinjije ibitego bitatu wenyine.

APR FC izajya muri Seychelles mu mukino wo kwishyura nta gitutu kiyiriho kuko ifite impamba ihagije ikaba ifite amahirwe yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n’andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.

Ikipe izava hagati ya APR FC na Anse Réunion FC izacakirana na AS Djoliba yo muri Mali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste (Kapiteni), Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Sekamana Maxime, Prince Buregeya, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Bigirimana Issa.

Anse Réunion: Ricky Rose, Jules Constance, Randriamihaja Eddy, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rashid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris na Yelvany Rose.

 

 

2018-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ubwanditsi 14 Jul 2024
APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League

APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Manchester United na basore bato batsinze Arsenal

Manchester United na basore bato batsinze Arsenal

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Wari uziko Mukunzi Yannick  yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Wari uziko Mukunzi Yannick yahamagawe mu Mavubi kandi arembye

Ubwanditsi 23 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse
POLITIKI

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Ubwanditsi 16 Oct 2019
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru