• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishuye uwari  inyuma  y’umutekano muke hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kugerageza kubyutsa umubano kuje nyuma yaho Minisitiri w’umutekano Gen Henry Tumukunde akuweho, urwikekwe kumpande zombi kwatangiye  kugaragaramo  kuva mu Ukwakira 2017, bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI).

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Ikindi kandi  Nyamwasa rimwe na rimwe  yagiye agaragara  muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda cyane.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga  ko  u Rwanda rwagaragaje impungenge ku ruhare rw’uwari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu karere.

Minisitiri Tumukunde akaba aherutse kwirukanwa ku mirimo ye na perezida Museveni kimwe n’uwari ukuriye igipolisi, Gen. Kale Kayihura, aho yabashinjaga kutavugana uko bikwiye byaje kubyara ubwumvikane bucye hagati yabo bikagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Kuri iki Cyumweru itariki 26 Werurwe nyuma y’ibiganiro by’amasaha abiri na perezida kagame, Museveni yavuze ko nta kibazo gikomeye cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi ahubwo habayeho kutavugana uko bikwiye hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.

Uwasimbuye minisitiri Tumukunde wakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda, ari we Gen Elly Tumwiine, nawe akaba yari ari mu biganiro byabaye hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda batanze ikiganiro gitanga icyizere ku banyamakuru nyuma yo kubonana.

Muri iki kiganiro kandi, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yijeje ko nta gushidikanya imibanire y’ibihugu byombi izarushaho gukomezwa, aho yatangaje ko icyo yavuga kandi anyuzwe cyane ari uko we na mugenzi we wa Uganda bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byabo ndetse n’akarere.

Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare [ CMI], bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira, Fidele Gatsinzi n’abandi…Kuba Tumukunde  yarashyizwe ku ruhande haba hizewe ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gusubira mu buryo,  abaturage b’u Rwanda  bakongera kwidegembya Kampala nkuko byari bisanzwe.

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Ubwanditsi 06 Aug 2021
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024
Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Maliya.
    March 26, 20184:00 pm -

    Ariko muzi kwiyenza..ubu se mwiyunze cg muracyashaka amahame.
    Mwabuze ibyo mwandika?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame
POLITIKI

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.
Amakuru

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Ubwanditsi 28 Sep 2024
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru