• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishuye uwari  inyuma  y’umutekano muke hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kugerageza kubyutsa umubano kuje nyuma yaho Minisitiri w’umutekano Gen Henry Tumukunde akuweho, urwikekwe kumpande zombi kwatangiye  kugaragaramo  kuva mu Ukwakira 2017, bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI).

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Ikindi kandi  Nyamwasa rimwe na rimwe  yagiye agaragara  muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda cyane.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga  ko  u Rwanda rwagaragaje impungenge ku ruhare rw’uwari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu karere.

Minisitiri Tumukunde akaba aherutse kwirukanwa ku mirimo ye na perezida Museveni kimwe n’uwari ukuriye igipolisi, Gen. Kale Kayihura, aho yabashinjaga kutavugana uko bikwiye byaje kubyara ubwumvikane bucye hagati yabo bikagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Kuri iki Cyumweru itariki 26 Werurwe nyuma y’ibiganiro by’amasaha abiri na perezida kagame, Museveni yavuze ko nta kibazo gikomeye cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi ahubwo habayeho kutavugana uko bikwiye hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.

Uwasimbuye minisitiri Tumukunde wakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda, ari we Gen Elly Tumwiine, nawe akaba yari ari mu biganiro byabaye hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda batanze ikiganiro gitanga icyizere ku banyamakuru nyuma yo kubonana.

Muri iki kiganiro kandi, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yijeje ko nta gushidikanya imibanire y’ibihugu byombi izarushaho gukomezwa, aho yatangaje ko icyo yavuga kandi anyuzwe cyane ari uko we na mugenzi we wa Uganda bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byabo ndetse n’akarere.

Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare [ CMI], bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira, Fidele Gatsinzi n’abandi…Kuba Tumukunde  yarashyizwe ku ruhande haba hizewe ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gusubira mu buryo,  abaturage b’u Rwanda  bakongera kwidegembya Kampala nkuko byari bisanzwe.

 

2018-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Editorial 21 Jan 2023
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Maliya.
    March 26, 20184:00 pm -

    Ariko muzi kwiyenza..ubu se mwiyunze cg muracyashaka amahame.
    Mwabuze ibyo mwandika?

    Subiza

Leave a Reply to Maliya. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere
INKURU NYAMUKURU

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Editorial 01 Dec 2017
Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Mu Mahanga

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Editorial 23 Mar 2016
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert
Amakuru

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru