• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo, nibwo Komisiyo Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, raporo yayo y’amapaji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri. Iri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 rikaba ryari riyobowe na  Prof Vincent Duclert ari nawe witiriwe iyo Komisiyo.

Iyi komisiyo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Mitterand wari inshuti na Perezida Habyarimana yirengangije nkana ibyaberaga mu Rwanda byateguraga Jenoside. Aha bavuze nko kutagira icyo bakora ku mashyaka yashyiraga imbere inyungu z’ubwoko bw’abahutu harimo MRND na CDR. Ibi byabaye kuko Perezida Miterrand yabangamiraga raporo zavugaga ukuri kubibera I Kigali.

Munyandiko nyinshi zacukumbuwe usanga FPR Inkotanyi yaritirirwaga “Abatutsi b’abagande” bigaragaza uburyo inzego z’Ubufaransa zareberaga icyo kibazo mu ndorerwamo y’ubwoko. Gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba byumvikanaga mu rwego rwo gutabara u Rwanda rwari rwatewe nabaturutse mu kindi gihugu, bashaka gusobanura ibikorwa byo guha intwaro nyinshi cyane Perezida Habyarimana ndetse n’ingabo z’Abafaransa zatozaga iza Habyarimana.

Iyi Komisiyo kandi yasanze Ubufaransa butarigeze narimwe butekereza ku kibazo cy’impunzi z’Abatutsi zahunze muri 1959. Ikindi Ubufaransa bwafataga ubufasha buhabwa Habyarimana nko gutabara igihugu cyo muri Francophonie.

Mu bindi iri tsinda ry’abanyamateka ryabonye, ni uko Ubufaransa bwifatanyije mu gihe kirekire na Leta yari ishyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Bwirengangije nkana cyangwa se bwafunze amaso mu gihe abayobozi bateguraga bakanakora Jenoside.

Bwashyigikiye ishusho igaragaza ko inshuti zabwo ari abahutu naho abanzi ari abatutsi nkuko byari byateguwe na Perezida Habyarimana n’akazu ke.

Zimwe mu mbogamizi iyi Komisiyo yahuye nazo, harimo kuba batarabashije kubona zimwe mu nyandiko kuko hari izabuze zitigeze zigera ku kigo gishinzwe ishyinguranyandiko, ndetse kubera igihe gito ntabwo yigeze ibona umwanya wo kureba izindi raporo zakozwe ku nyandiko zishyinguye kandi yumvaga byari ngombwa.

Iyi Komisiyo kandi yatanze imyanzuro yatuma yashyiraho ingamba zatuma hatongera kuba Jenoside ukundi ndetse no gushyiraho ibikorwa byafasha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y’u Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Twitter yavuzeko yakiriye neza ibyatangajwe na Komisiyo Duclert ndetse ko hari indi Komisiyo yashyizweho muri 2017 mu gucukumura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside ikaba izatangaza ibyavuyemo mu minsi ya vuba, bityo amakuru yo muri Komisiyo zombi azuzuzanya.

2021-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Ubwanditsi 08 Jan 2016
Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali
IMIKINO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru