• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Ubwanditsi 03 Jan 2016 POLITIKI

Igihano cy’igifungo cya burundu Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Frankfurt rwakatiye Onesphore Rwabukombe, kigereranywa n’impano u Budage bwahaye Abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Minisitiri w’Umubanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Abanyarwanda bishimiye impano y’Ubutabera u Budage bahaye u Rwanda.

Mu magambo y’Icyongereza,Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Abanyarwanda benshi bishimiye impano y’Ubutabera muri iki gihe cy’ikiruhuko! Murakoze na none u Budage!”

Kuwa kabiri ni bwo Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage, rwakatiye igifungo cya Burundu Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, nyuma yo kumuhamya uruhare ruziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko Urukiko rwasanze Rwabukombe w’imyaka 58, ahamwa n’icyaha cyo gutegeka kwica Abatutsi 400 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro ku itariki ya 11 Mata 1994.

Muri Gashyantare 2014, Rwabukombe yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’Urukiko rw’i Frankfurt, ariko urukiko rukuru rw’u Budage rubitesha agaciro nyuma yo gusanga icyo gihano kitaremereye nk’ibyaha byari byamuhamye.

Mu rubanza rwa mbere abacamanza bari banzuye ko bananiwe kumenya neza niba Rwabukombe yarategetse ubwo bwicanyi abitewe n’ubushake bwo gukora Jenoside, cyangwa niba bwari ubufatanyacyaha mu ikorwa ry’icyo cyaha budashingiye ku moko.

Mu rubanzwa rwa kabiri, abacamanza banzuye ko ibikorwa bya Rwabukombe, yabikoze ashaka gutsemba Abatutsi, ari na byo byatumye akatirwa gufungwa burundu.

Urukiko rwavuze ko yazanye itsinda ry’Abahutu mu mudoka ari na bo bishe abari bahungiye mu Kiliziya, abategeka gutangira kwica abahagarikiye, nyuma aza no kugira uruhare mu kujyana imirambo mu rwobo rusange.

Urubanza rwa Rwabukombe rwagaragayemo abatangabuhamya bagera ku 120, hasomwa inyandiko zirenga ijana, hanarebwa film zitandukanye ku buryo byatumye rumara imyaka igera kuri itatu.

Rwabukombe yabonye ubuhungiro mu Budage mu mwaka wa 2002, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2007.

Kamurase Hassani

2016-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma,  yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Ubwanditsi 10 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.
INKURU NYAMUKURU

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Ubwanditsi 08 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru