• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves   |   01 Mar 2021

  • Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange   |   28 Feb 2021

  • Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi   |   26 Feb 2021

  • Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.   |   26 Feb 2021

  • Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.   |   24 Feb 2021

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   |   23 Feb 2021

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) batangiye urugendoshuri

Abapolisi biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) batangiye urugendoshuri

Editorial 08 May 2018 Mu Rwanda

Icyiciro cya 6 cy’abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika biga iby’ub’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College (NPC) riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Gicurasi batangiye urugendo shuri mu gihugu hagati, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda rwabakiriye.
Urugendo shuri rwabo bakaba barutangiye basura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission -NURC).
Ubwo basuraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, bakiriwe n’umuyobozi wacyo wungirije Dr Usta Kayitesi, wabasobanuriye uruhare rw’imiyoborere myiza mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’aho, bahuriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidèle Ndayisaba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abasobanurira muri make amateka yaranze igihugu cyacu, n’uburyo abanyawanda bari baraciwemo ibice, ariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe batutsi mu 1994, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu kirangwamo ubumwe n’ubwiyunge kandi gikataje mu iterambere.
Yanabasobanuriye uburyo inzego z’umutekano zagize uruhare rukomeye muri ubwo bumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bagezeho.
Mu bindi Ndayisaba yasangije aba bapolisi, ni uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo, byanatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu mu iterambere.

Nyuma y’ibi biganiro, Superintendent of Police (SP) Jane Nakityo waturutse muri Uganda yavuze ati:”Ubumenyi n’ubunararibonye tuzakura mu masomo duhabwa ndetse n’izi ngendo shuri, ntibizadufasha gutsinda neza amasomo yacu gusa, ahubwo bizanadufasha mu mirimo yacu ya buri munsi nk’abantu bakora mu nzego zishinzwe umutekano, dufata ibyemezo bikwiye, tunareba ko amategeko yubahirizwa.”

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazasura ingeri zitandukanye z’bigo bigera kuri 15 birimo iby’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, imiyoborere, umutekano, ububanyi n’amahanga, iterambere ry’igihugu n’ibindi.

2018-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2017
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Editorial 24 Oct 2017
Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Editorial 08 Jun 2018
Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru