• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby yasuye u Burundi anifatanya n’Abarundi kwishimira “ubwigenge” ngo bamaranye imyaka 62.

Biratangaje rero kubona abantu bavuga ko”bikukiye”( bigenga), batinyuka gusaba umushyitsi icyo kurya, kandi aribo bakamuganuje, ndetse bakanamuha impamba ku musaruro bakesha uko “kwikukira”.

Babivuze ukuri koko ikimwaro ntikica. Iyo kiza kuba kica benshi mu basirikari barinda Perezida Evariste Ndayishimiye bari kuba barapfuye, nyuma y’aho basukiye amarira imbere y’umushyitsi, Perezida Mahamat Idriss Déby, bamubwira ko inzara n’inyota bibageze ahaga!

Perezida Déby yahamagaje uruhago rwe, maze ahereza aba ofisiye b’Abarundi bayoboraga itsinda rimurinda, miliyoni 42 z’amafaranga y’uBurundi( ni nka miliyoni 19 uvunje mu manyarwanda), abyita”agafanta” ko kubahembura.

Izo “ntwazangabo” zagombaga kugabanya ayo mafaranga abasirikari bose barindiye Perezida Déby umutekano mu minsi 2 yamaze mu Burundi.

Aho kuyabaha abo bagabo barya utwabo bakarya n’utwabandi bayashinze iryinyo, ba nyagupfa b’abasirikari bato bakomeza kwicira isazi mu jisho nk’uko babimenyereye.

Magingo aya abo ba ofisiye bakuru bari ku munigo baryozwa kuba barimye abasirikari bato igeno ryabo. Mu bamaze kugera mu ibohero rikuru rya Mpimba, harimo Col. Eric Ndikumagenge, Maj. Barthélemy Sindaye, n’abandi benshi basanzwe mu ngabo zirinda Perezida NEVA. Haravugwa kandi Maj. Alexis Hakizimana, we ngo waba yaramaze kwicwa.

Igisekeje ariko, nk’uko abantu bakomeje kubyibazaho ku mbuga zibanda ku bivugwa mu Burundi, ni uko mu byaha abo basirikari bakuru bakurikiranyweho hatarimo gusuzuguza igihugu, basaba ruswa Perezida w’ikindi gihugu wabasuye!

Nubwo abazi imitegekere ya Perezida NEVA na CNDD-FDD ye, bemeza ko kwaka ruswa no gutesha igihugu agaciro bifatwa nk’ibisanzwe, ariko burya umuntu utagitinya igisebo aba yatakaje n’ubumuntu.

Gufunga abo basirikari bakuru, abandi bakaburirwa irengero, byongereye icyuka kibi kimaze iminsi mu Burundi, dore ko hanavugwa umugambi wo gihirika ubutegetsi bwa Perezida NEVA, waba ucurwa n’ abarimo Umugaba Mukuru w’Intwaramuheto, Gen. Prime Niyongabo, Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika, ndetse n’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo.

Urwo rwikekwe rero nirwo ngo rwaba rutuma “Sebarundi” yikiza abo akeka muri uwo mugambi, naho ruswa yo ntawe ukiyizira mu Burundi, cyane cyane kuva Perezida Ndayishimiye ubwe n’umuryango we, batahurwaho ubusahuzi buhambaye bw’umutungo w’igihugu.

Icyoba mu bategetsi, cyiyongera ku bukene bukabije mu baturage, tutirengagije umubare munini w’abasirikari b’Abarundi bagwa mu ntambara boherejwemo muri Kongo, ibyo byose birarushaho gushyira uBurundi mu ihurizo rikomeye.

2024-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 29 May 2017
Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Ubwanditsi 14 Sep 2020
Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.
Amakuru

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 29 Dec 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Ubwanditsi 12 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru