• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta Munyamuryango wa FPR-Inkotanyi ukwiriye gutinya kurwanya ikibi- Kagame

Nta Munyamuryango wa FPR-Inkotanyi ukwiriye gutinya kurwanya ikibi- Kagame

Ubwanditsi 21 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abanyamuryango kwirinda ubwoba mu gihe barwana n’amakosa.

Perezida Kagame yabisabye kongere (congres) y’abahagarariye abandi mu Muryango FPR-Inkotanyi n’inshuti bagera ku 2,400, bahuriye mu Ngoro ya Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.

Kongere ku rwego rw’Igihugu iterana buri myaka ibiri, ikaba yitabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politike mu gihugu imbere nka PSD na PL hamwe n’abagize imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu.

Perezida Kagame avuga ko imyaka 32 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma, buri muntu akigira ku byagezweho hagamijwe gufata izindi ngamba.

Chairman wa FPR-Inkotanyi avuga ko nta ngamba nshya zafatwa abantu bakibona amakosa kuri bagenzi babo bakayahishira kubera ubwoba.

Agira ati “Muratinya iki? Ubwoba ni iki? Hari abantu babushize bitangira igihugu, batanga ubuzima bwabo kugira ngo tube twicaye hano, none muravuga ibijyanye no gutinya ibitekerezo by’abajura!

Nta munyamuryango wa FPR ukwiriye gutinya kurwanya ikibi. Niba ubonye ko hari ikintu gikozwe mu buryo kitari gikwiye gukorwamo, kirwanye udatinya, ntuzigere utezuka mu kurwanya ikintu gikozwe nabi”.

Perezida Kagame asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kudahishira uwo ari we wese babona anyereza cyangwa akoresha nabi umutungo wa Leta, kugira ngo bibarinde kuba abafatanyacyaha.

Avuga ko kongere ya FPR Inkotanyi yo kuri iyi nshuro atari igihe cyo kuvuga amagambo menshi cyangwa kwivuga imyato mu gihe abantu bahishanya ukuri kw’ibirimo gukorwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize uyu Muryango wazanye impinduka ziyongera ku iterambere ryari rimaze kugerwaho mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.

Avuga ko imiyoborere y’Umuryango yavuguruwe kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, ndetse ko hari n’ibigo bitandukanye byiyongereye ku bisanzwe bifite amahuriro y’abanyamuryango (Cellule Specialisées).

Ngarambe avuga ko mu buhinzi n’ubworozi umusaruro w’amata wiyongereye n’ubwo ngo nta buryo bwo kuyageza ku baturage mu bice byose bigize igihugu bwari bwashyirwaho.

Avuga ko ikoreshwa ry’ifumbire ryatumye umusaruro wiyongera ariko ngo urugero rw’ikoreshwa ryayo ruracyari kuri 43% agereranyije n’ingano y’ubutaka buhingwaho.

Mu bikorwaremezo, Umuryango FPR-Inkotanyi urimo kubaka ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu, imihanda ya kaburimbo hirya no hino mu gihugu yariyongereye, ndetse na Kompanyi y’Indege Rwandair ikaba irimo kunguka ibyerekezo byinshi iganamo hirya no hino ku isi.

Mu burezi, FPR Inkotanyi ivuga ko hubatswe ibyumba by’amashuri bituma abana biga neza umunsi wose aho kwiga mu gitondo cyangwa nimugoroba gusa, ndetse ngo hanashyizwe imbaraga mu bugenzuzi bw’amashuri.

Muri iyi myaka ibiri ishize kandi, FPR Inkotanyi yishimira ko amatora y’Abadepite n’Abasenateri yagenze neza, ndetse n’umubano ushingiye ku bushuti ifitanye n’amashyaka ya poliki yo mu bindi bihugu.

Inama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2400

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama iba buri myaka ibiri

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi Bazivamo Christophe (ubanza), Chairman wayo Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François

Umukuru w’Igihugu yavuze mu mahame ya FPR Inkotanyi ari uguharanira ikiri ukuri

Depite Moussa Fazil Harerimana uyobora ishyaka PDI yitabiriye iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Biruta Vincent, Tito Rutaremara, Francis Kaboneka bitabiriye iyi nama nkuru

Senateri Karangwa Chrysologue afite ijambo mu nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi Bazivamo Christophe

Perezida Kagame yavuze ko ntawifuza ko icyo FPR Inkotanyi yaharaniye cyahindura isura

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kwirinda kwibagirwa inyungu rusange z’abanyarwanda

Amafoto: Rwanda Gov

2019-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Ubwanditsi 11 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’
IMIKINO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo
Mu Mahanga

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100
POLITIKI

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru