• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa
Umuyobozi wa CVMR na Minisitiri Côme Manirakiza

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Ubwanditsi 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Tumaze iminsi mike tubagejejeho inkuru yavugaga kuri mafia mu bucuruzi bw’ amabuye y’agaciro bikorwa n’ ishyaka riri kubutegetsi CNDD/FDD

Minisiteri ishinzwe ingufu n’amabuye y’agaciro mu Burundi yagiranye amasezerano na kompanyi yo muri Canada yitwa CVMR Energy Minerals Incorporation of Toronto Canada ku bijyanye n’ubushakashatsi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahitwa Waga-Nyabikere n’ibice bya Mukanda. Muri utu duce hakaba havugwa kuba hari amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Nickel, Cobalt, Iron, copper, PGMs, Vanadium na titanium

Aya masezerano akaba yarashyizweho umukono ku italiki ya 20/11/2017 hagati ya Kamran M. Khozan, Umuyobozi wa CVMR na Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro, Côme Manirakiza

Umuyobozi wa CVMR akaba yatangaje ko iyi kompanyi igiye gushora asaga miliyoni mirongo ine z’amadolari (USD 40 million) mu gukora ubushakashatsi mu kugaragaza amabuye y’agaciro ahaboneka, imirimo ikaba yamaze gutangira bikaba biteganijwe ko inyigo izaba yarangiye mu ntangiriro y’umwaka wa 2018. Uyu muyobozi kandi yavuze ko bazakorana na kompanyi y’I Burundi yitwa Jacob Mining Engineering nindi yo muri Afurika y’Epfo yitwa DRA

Minisitiri Côme Manirakiza, yatangaje ko kubera imiterere y’uduce twa Waga (Gitega)-Nyabikere (Karuzi) hashobora kuba dufite amabuye y’agaciro ari nayo mpamvu CVMR yahawe akazi ko gukora ubushakashatsi.

Gabriel Rufyiri, ukuriye urwego rushinzwe kurwanya ruswa (OLUCOME) avuga ko aya masezerano yasinywe adasobanura neza kuba ari ugukora ubushakashatsi cyangwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.  Olucome ivuga ko ibintu byose byagakwiye gukorwa mu mucyo. Umuyobozi wayo akomeza avuga ati: “nkuko twagiye tubivuga “iyi ni mafia mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ikibabaje nuko nta numwe mu buyobozi ubiha agaciro”.

OLUCOME ibona hakwiye kujya hakoreshwa ipiganwa risesuye, kompanyi zose zibifitiye ubushobozi zigahabwa amahirwe ku buryo isoko rihabwa ubikwiye. Ibi akaba atariko byagenze ku masezerano na CVMR. Umuyobozi wayo abona ko kompanyi mpuzamahanga ziza gukorera mu Burundi, ziba zifite amasezerano ya rwihishwa na Leta, asinywa harimo aba komisiyoneri n’umuntu uhagarariye leta.

Ubwanditsi

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Ubwanditsi 09 Feb 2019
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ubwanditsi 20 Jun 2017
HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR
Mu Mahanga

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Ubwanditsi 03 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru