• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Perezida wa Gabon Ali Bongo yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’akazi.

Bongo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa tanu za mu gitondo, yakirwa n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Biteganyijwe ko Perezida Bongo aganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Ali Bongo umaze kubaka umubano uhamye n’u Rwanda muri Kamena 2016 yari i Kigali mu Nama yiga ku mugambi wo kugira umugabane wa Afurika isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa.”

Icyo gihe we na Perezida Kagame bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ali Bongo w’imyaka 59 yanitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu muhango wabaye ku wa 18 Kanama 2017.

Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko muri Gabon ku wa 28 Ukwakira 2016.

Abakuru b’ibihugu byombi baheruka guhurira mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2018, yanahuriranye n’itangira rya manda ya Kagame nk’umuyobozi wayo.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

2018-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ubwanditsi 16 Dec 2024
Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi

Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi

Ubwanditsi 23 May 2019
Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 
Amakuru

Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Ubwanditsi 26 Feb 2025
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018
UBUKUNGU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru