• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Ubwanditsi 18 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Inyandiko y’ibanga yagiye hanze yagaragaje ko amahoro atazagarurwa n’umuryango IGAD (Intergovernmental Authority for Development) igizwe n’ibihugu birindwi aribyo Djibouti, Ehiopia Kenya, Somalia  Soudan, Soudan y’amajyepfo na Uganda. Impamvu nyamkuru nkuko bitangazwa niyo nyandiko ni uruhare igihugu cya Uganda kandi kigize uwo muryango gifite mu gukongeza amakimbirane ari mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo.

Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo muri Sudani y’amajyepfo, bakaba bafite niyo nyandiko, byavuze ko, Ubunyamabanga Bukuru bwa IGA ntacyo buzageraho igihe cyose batarebye ikibazo nyamukuru cya Uganda cyo kugira uruhare rukomeye mu makimbirane ari muri icyo gihugu.

Iyo nyandiko yanditswe tariki ya 15 Kanama 2019, iviga ko Perezida Museveni ariwe kibazo cy’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo ndetse nicyo gihugu cyabaye umugati we aho agikama uko ashaka.

Umwe mu bayobozi mu Bunyamabanga Bukuru bwa IGAD yagize ati “Twebwe turiho turakora ubusa, nta mahoro azigera arangwa muri Sudani y’Amajyepfo igihe abayobozi ba IGAD bakomeje guceceka. Ikibazo nyamukuru cyo kutaboneka kw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo ni Uganda, tugomba kuvugana na Uganda niba dushaka ko amahoro agaruka muri Sudani y’Amajyepfo”

Hari amakuru avuga ko buri kwezi, Uganda ikura asaga Miliyoni imwe y’amadorali muri Sudan y’Amajepfo, iki gihugu gishyashya cyabaye isoko y’ubukungu kuri Perezida Museveni.

Perezida Salva Kiir n’mwe mu barwanya ubutegetsi muri Sudan y’Amajyepfo Machar batumiwe mu nama ibahuza muri Ethiopia muri uku kwezi.. Machar ukuriye SPLM/A yagiye Addis Ababa ariko Perezida Kiir yanga kujyayo ku munota wa nyuma kandi bose bari batumiwe na IGAD aho yatanze impamvu ko afite akazi kenshi. Kiir nyuma yaje gusaba IGAD ko Machar yaza Juba akaba ariho babonanira, ibintu Machar nawe yanze akaba yarasubiye mu murwa mukuru wa Sudan ariwo Khartoum.

Ibiro Ntaramakuru bya Sudan y’Amajyepfo byabwiwe n’umuntu ukomeye mu Bunyamabanga Bukuru bwa IGAD ko Perezida Museveni ariwe wabujije Perezida Kiir kujya muri Ethiopia. Abatanze ayo makuru ntibavuze impamvu Museveni yabujije Kiir guhura na Machar muri Ethiopia. Ese nuko uruhare rwe rwari kuzaganirwaho? Tuzaba tubimenya.

2019-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ubwanditsi 12 Feb 2025
Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

RUSHYASHYA 18 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15
Amakuru

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021
Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Amakuru

Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Ubwanditsi 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru