• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Ubwanditsi 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, washimangiye ko ushyigikiye Perezida Paul Kagame uyoboye amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Perezida Kagame ari i Bruxelles aho aritabira Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ iteganyijwe ku matariki ya 5 -6 Kamena 2018.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker; Visi Perezida w’iyi komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu bubanyi n’amahanga n’umutekano, Federica Mogherini na Komiseri Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere, Neven Mimica.

Nyuma y’ibyo biganiro, Komiseri Mimica yatangaje kuri Twitter ati “Nishimiye guha ikaze Perezida Paul Kagame i Bruxelles. EU ishyigikiye byuzuye amavugurura ayoboye muri AU. Ubufatanye bukomeye hagati AU na EU bukeneye n’abafatanyabikorwa bakomeye.”

Perezida Paul Kagame unayoboye AU muri uyu mwaka, yayoboye amavugurura muri uyu muryango uhereye ku gikorwa cyabanje cyo gushyira ahagaragara ibikeneye kuvugururwa muri uyu muryango w’ibihugu 55, kugeza ku kubishyira mu bikorwa, ari nayo ntambwe uyu mugabane ugezeho.

Intambwe ya mbere yatewe yari ukwemeza ko ibihugu byishamo ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU, aho gukomeza gutegera amaboko abaterankunga kandi uyu muryango ugizwe n’ibihugu byigenga.

Icyo gihe byemejwe ko buri gihugu gitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo.

Andi mavugurura ari gukorwa ni impinduka mu mikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho muri Werurwe uyu mwaka, ibihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ndetse 27 bishyira umukono ku masezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu. Ubu ibihugu biri mu rugendo rwo kwemeza burundu aya masezerano.

Ibihugu bya Afurika biheruka no kwemeranya ku rujya n’uruza mu bwikorezi n’ingendo z’indege, byose biganisha ku cyerekezo 2063 Afurika yihaye.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye mu Bubiligi iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda ni n’umwanya wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu ku bibazo birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, kuko mu bandi bayobozi bagomba guhura na Perezida Kagame harimo n’Umwami Philippe w’u Bubiligi nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame kandi arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker

Perezida Kagame aramukanya na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker

Perezida Kagame yahuye kandi na Kristalina Georgieva uyobora Banki y’Isi

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’Inama Nyobozi ya EU, Donald Tusk

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yakira Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, ubwo yahaga ikaze mu Bubiligi, Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

2018-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Ubwanditsi 27 Mar 2020
RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Ubwanditsi 17 Jul 2018
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Uko Sarah Kagingo  Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Sarah Kagingo Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru