• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Ubwanditsi 11 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Gladys Nkerinka ni Umunyarwandakazi utuye mu Budage, akaba umukobwa wa Eustache Nkerinka wari umurwanashyaka ukomeye wa MDR, ndetse akaba yarigeze no kuba umudepite w’iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho Faustin Twagiramungu aviriye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Eustache Nkerinka wamufataga nk’Imana ye yamukurikiye mu buhungiro, aba ari naho bombi bakomereza ibikorwa byo kugambanira u Rwanda, babinyujije mu dutsiko tw’abagizi ba nabi tunyuranye. By’umwihariko Eustache Nkerinka we yihutiye kuba umurenzamase mu mutwe w’iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Eustache Nkerika yaje kurwara cyane, ntiyakomeza kwigaragaza muri RNC, ariko ntiyanayisezeramo.

Aha rero niho ibyihebe bigenzi bya Nyamwasa byashatse gushimuta Gladys Nkerinka, ngo bimusimbuze umubyeyi we badasangiye na gato ibitekerezo, nk’uko Madamu Gladys yabisobanuriye Igicaniro TV dukesha iyi nkuru.

Mu minsi ishize twabasobanuriye uburyo ibyo byihebe byasubiranyemo, bimwe byamburwa imyanya mu butegetsi bwa RNC, ibindi “biragabirwa”, ariko ari bya bindi ngo “iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye”.

Icyo gihe byavuzwe ko Gladys Nkerinka ariwe uhagarariye RNC mu Budage.
Mu kiganiro rero nyirubwite yagiranye na Egide Ruhashya wa “Igicaniro TV”, yagize ati:” Niyamye nkomeje abansanisha n’uwo mutwe w’iterabwoba wa RNC. Uretse no kuwuhagararira mu Budage nk’uko babintwerera, sindi n’umuyoboke wawo, sinzigera nanaba we”.

Abajijwe aho ibyo byihebe byaba byaravanye ubusazi bwo kumwitirira ibyo atari byo, Madamu Gladys Nkerinka yavuze ko bashobora kuba baribeshye ko kuba umubyeyi we, Eustache Nkerinka, yarabaye umuyoboke wa RNC igihe kinini, byatuma n’umukobwa we yiyumva nk’umuyoboke wayo. Ati:” Ibyo data yabayemo niwe bireba, njye ntaho mpuriye nabyo. Ikindi kandi, nawe ubwe igihe yamazemo cyabaye imfabusa kuko nta na kimwe byamumariye”.

Usesenguye neza ubutumwa bwa Madamu Gladys Nkerinka, harimo ibintu nka bibiri by’ingenzi:

1. Madamu Gladys yababajwe n’abantu bamusanisha n’ibyihebe, bifite imigambi yo kugirira nabi Igihugu, kandi we ikimuraje ishinga ari ukwiyubakira ubuzima, nta kintu na kimwe kimuteranyije n’Igihugi cye. 2. Madamu Gladys araburira abajya muri politiki zitagira epfo na ruguru. Aratanga urugero rw’umwanya umubyeyi we yataye, ubwo yajyaga muri RNC y’abantu batazi ibyo barimo.

Nyir’amatwi yumve. Abazaguma mu buyobe, umunsi w’ingaruka nugera ntibazitwaze”sinamenye”.

2024-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize
UBUKUNGU

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Rushyashya mu isura nshya
Mu Rwanda

Rushyashya mu isura nshya

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant
POLITIKI

Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru