• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Ubwanditsi 07 Feb 2018 Mu Mahanga

Abunganizi mu mategeko ba Miguna Miguna wagize uruhare mu kurahiza Raila Odinga nka Perezida wa Kenya, batangaje ko nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yafunguwe ariko agahita yirukanwa mu gihugu.

Cliff Ombeta na Nelson Havi batangaje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo bamenyeshejwe ko Miguna yashyizwe mu ndege ica Amsterdam, nyuma igakomereza muri Canada, ari naho yari asanzwe atuye ndetse akaba afite n’ubwenegihugu bw’aho, nyuma y’ubwa Kenya kuko ariho yavukiye.

Nk’uko Nation dukesha iyi nkuru yabitangaje, Dr John Khaminwa, nawe wunganira Miguna mu mategeko, yahamije ko umukiliya we atakibarizwa mu kirere cya Kenya.

Ati “Nibyo, yategetswe kujya mu ndege ya KLM habura iminota mike ngo saa yine z’ijoro zigere ndetse twamenye ko agiye muri Canada n’igikorwa kinyuranyije n’ubutabera.”

Miguna akurikiranyweho kuba yaritabiriye ndetse akemera kurahiza Raila Amollo Odinga uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, NASA, mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta watsinze amatora yarahiye umwaka ushize.

Amakuru yo kwirukanwa kwa Miguna mu gihugu cye cy’amavuko avuzwe mu gihe hari hashize amasaha make Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Luka Kimaru, abujije polisi n’ubushinjacyaha kubangamira iburanishwa rye ndetse ategeka Miguna kuzongera kwitaba tariki ya 14 Gashyantare.

Tariki 30 Mutarama 2018 nibwo Odinga yarahiye nka Perezida wa Kenya, avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, yaje guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko asubirwamo mu Ukwakira ariko akanga kuyitabira avuga ko adaciye mu mucyo.

Nyuma y’irahira rya Odinga abantu batandukanye batawe muri yombi, ibikorwa byatumye abarwanashyaka ba Nasa batangira kugira ubwoba ko umuyobozi wabo nawe ashobora kugezwa imbere y’ubutabera ashinjwa ubugambanyi.

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Ubwanditsi 08 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari
Mu Rwanda

Min. W’Intebe, Dr Ngirente Yakiriye Indahiro Z’abacamanza Mu Rukiko Rukuru Rwa Gisirikari

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure
INKURU NYAMUKURU

Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Ubwanditsi 09 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru