• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka isaga 20 abajenosideri n’ibigarasha birwana no kugereka urupfu rwa Perezida Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwanzuye ko iyo dosiye iteshejwe burundu agaciro, bivuze ko itazagaruka na rimwe mu butabera bw’icyo gihugu.

Iki kirego cyari cyatanzwe n’umuryango wa Habyarimana n’abambari bawo, bashyigikiwe cyane n’umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière wagaragaje kubogama n’urwango rukabije ku Rwanda n’abayobozi barwo.

Uyu Bruguière ni nawe wahise asohora inyandiko zisaba ifatwa ry’abasirikari bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, aribo Rose Kabuye, Charles Kayonga, Sam Kanyemera, James Kabarebe, Jack Nziza, Jacob Tumwiine na Frank Nziza.

Jean Louis Bruguière yakoraga ibi byose atarigeze akandagira mu Rwanda, ahubwo akagendera ku batangabuhamya bagambiriye kugirira nabi u Rwanda, barimo abajenosideri n’abahoze mu ngabo za FPR, ariko bakaza kuva mu Rwanda bakoze ibyaha binyuranye.

Undi mucamanza nawe w’Umufaransa, Marc Trévidic yaje gutahura amakosa akabije n’amarangamutima ya Jean Louis Bruguière, we yiyemeza gukora iperereza ryimbitse ku ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Yaje mu Rwanda yigerera ahakorewe icyaha, avugana n’abatangabuhamya banyuranye, yifashisha ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’ibisasu biremereye, maze yanzura ko ibisasu bya rutura byahanuye iyo ndege byarasiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe, cyari mu maboko y’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi mu bahanga bakurikiranira hafi amateka na politiki by’u Rwanda, bakomeje guhamya ko ibyegera bya Perezida Habyarimana bitishimiye ko yemeye gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Abo bagome barimo Théoneste Bagosora, Agatha Kanziga (umugore wa Habyarimana), n’abandi bari bagize ”Akazu” k’abahezanguni, ntibumva uburyo Leta yabo yasangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi, bitaga”umwanzi”, maze bahitamo kwica Yuvenali Habyarimana kugirango amasezerano ya Arusha aburizwemo.

Umwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza rero uje ushimangira raporo y’Umucamanaza Trèvidic, ukaba unashubije icyubahiro ubutabera bw’Ubufaransa, bwari bwahumanyijwe na Bruguière wahisemo kubogamira kuri Leta y’abicanyi.

Abunganiraga mu mategeko abaregwaga muri iyi dosiye, aribo Me Bernard Maingain na Me Léon Forster, babwiye itangazamakuru ko iyi ari intsinzi y’ubutabera, kandi bikaba bitanga icyizere ko inkiko z’Ubufaransa zishobora kuba zigiye no guhagurukira abidegembya muri icyo gihugu, kandi bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ukuri kuratsinze, abanzi nibaririre mu myotsi!!

2022-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026
Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU
Mu Rwanda

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Ubwanditsi 13 Jan 2017
INDORO BY CHARLY & NINA FT BIG FIZZO (Official Video)
Video Clips

INDORO BY CHARLY & NINA FT BIG FIZZO (Official Video)

Ubwanditsi 10 Aug 2016
Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Amakuru

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ubwanditsi 18 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru