• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka isaga 20 abajenosideri n’ibigarasha birwana no kugereka urupfu rwa Perezida Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwanzuye ko iyo dosiye iteshejwe burundu agaciro, bivuze ko itazagaruka na rimwe mu butabera bw’icyo gihugu.

Iki kirego cyari cyatanzwe n’umuryango wa Habyarimana n’abambari bawo, bashyigikiwe cyane n’umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière wagaragaje kubogama n’urwango rukabije ku Rwanda n’abayobozi barwo.

Uyu Bruguière ni nawe wahise asohora inyandiko zisaba ifatwa ry’abasirikari bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, aribo Rose Kabuye, Charles Kayonga, Sam Kanyemera, James Kabarebe, Jack Nziza, Jacob Tumwiine na Frank Nziza.

Jean Louis Bruguière yakoraga ibi byose atarigeze akandagira mu Rwanda, ahubwo akagendera ku batangabuhamya bagambiriye kugirira nabi u Rwanda, barimo abajenosideri n’abahoze mu ngabo za FPR, ariko bakaza kuva mu Rwanda bakoze ibyaha binyuranye.

Undi mucamanza nawe w’Umufaransa, Marc Trévidic yaje gutahura amakosa akabije n’amarangamutima ya Jean Louis Bruguière, we yiyemeza gukora iperereza ryimbitse ku ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Yaje mu Rwanda yigerera ahakorewe icyaha, avugana n’abatangabuhamya banyuranye, yifashisha ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’ibisasu biremereye, maze yanzura ko ibisasu bya rutura byahanuye iyo ndege byarasiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe, cyari mu maboko y’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi mu bahanga bakurikiranira hafi amateka na politiki by’u Rwanda, bakomeje guhamya ko ibyegera bya Perezida Habyarimana bitishimiye ko yemeye gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Abo bagome barimo Théoneste Bagosora, Agatha Kanziga (umugore wa Habyarimana), n’abandi bari bagize ”Akazu” k’abahezanguni, ntibumva uburyo Leta yabo yasangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi, bitaga”umwanzi”, maze bahitamo kwica Yuvenali Habyarimana kugirango amasezerano ya Arusha aburizwemo.

Umwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza rero uje ushimangira raporo y’Umucamanaza Trèvidic, ukaba unashubije icyubahiro ubutabera bw’Ubufaransa, bwari bwahumanyijwe na Bruguière wahisemo kubogamira kuri Leta y’abicanyi.

Abunganiraga mu mategeko abaregwaga muri iyi dosiye, aribo Me Bernard Maingain na Me Léon Forster, babwiye itangazamakuru ko iyi ari intsinzi y’ubutabera, kandi bikaba bitanga icyizere ko inkiko z’Ubufaransa zishobora kuba zigiye no guhagurukira abidegembya muri icyo gihugu, kandi bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ukuri kuratsinze, abanzi nibaririre mu myotsi!!

2022-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Ubwanditsi 04 Jul 2023
Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Ubwanditsi 10 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya
HIRYA NO HINO

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Ubwanditsi 17 Aug 2019
Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 28 Jul 2024
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha
Amakuru

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru