• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Perezida wa Angola Luanda JoãoLourenço yoherereje ubutumwa bugira kabiri bagenzi be bo muri Uganda Yoweri Museveni, n’uRwanda Paul Kagame.

Ubwanditsi 15 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Ubu butumwa bukaba bwaroherejwe ku wa 13 Kanama 2019, ibi bikaba ari ibyatangajwe na Angop urwego rw’itangazamakuru rwo muri Angola

Ubu butumwa bukaba bwarazanywe na Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Angola, Manuel Augusto, Kampala (Uganda) na Kigali (Rwanda), nk’Intumwa idasanzwe ya Perezida.

Uru rugendo rw’uyu mudipulomati, rukaba ruje rukurikira imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera  Luanda, yari yahuje ibihugu bine, kandi yari yitabiriwe naba Perezida:  JoãoLourenço wa Angola, ari nawe wari wateguye inama,   Felix Tshisekedi wa DRC, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Perezida w’uRwanda Paul Kagame

Iyi nama yabereye Luanda, yanzuye ko haba ubwumvikane binyuze mu nzira y’amahoro ku mpagarara ziri hagati ya Uganda n’uRwanda.

Iyo nama kandi ikaba yarifuje ko haba uburyo bufatika bwo gukemura ayo makimbirane, kandi bigakorwa muburyo bw’indagagaciro za Afurika, kandibigakorwa mu buryo bwa kivandimwe n’ubufatanye, igihugu cya Angola aricyo muhuza, mu rwego rwo korohereza iki gikorwa, ibifashishijwemo n’igihugu cya Kongo Kinshasa

Aba bakuru b’ibihugu bakaba baranzuye ko bashyiraho uburyo bubereye, bw’imikoranire mu bihugu byabo, mu rwego rwa politike n’ubukungu.

N’ubwo bimeze gutyo guverinoma ya Uganda ntikozwa ibyo gusobanura impamvu y’ifatwa ry’Abanyarwanda no kwiregura ku itotezwa bakorerwa; kuri ubu ibi bikorwa byafashe indi ntera  urugero ni  abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.

Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.

Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.

Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.

CMI yashimuse umushoramari w’Umunyarwanda Rutagungira René muri Kanama 2016, imuvanye mu gace ka Bakuli hafi ya Kampala, ku ikubitiro yashinjwe kuba intasi.

Mu guhuzagurika kw’inzego z’umutekano muri Uganda, bahinduye ikirego bamushinja ‘gushimuta.’

Rutagungira yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye aho yakorewe iyicarubozo ry’inkazi.

Nyuma y’amezi menshi afunze, yagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, icyemezo cyafashwe hahonyowe uburenganzira bwe nk’umusivili nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Urukiko rwabuze icyaha na kimwe kimuhama ariko aguma muri gereza hirengagizwa nkana ko itegeko ryangijwe kuko usanzwe nta cyaha afite arekurwa.

Ingero z’Abanyarwanda bafashwe muri ubwo buryo zimaze kuba nyinshi ntiwazirondora.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Mukama Moses Kandiho [umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI] ushinzwe umutekano mu gace ka Mbarara, yataye muri yombi abashoramari b’Abanyarwanda babiri barimo Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire.

Yavuze ko bagize “uruhare mu mugambi w’ubujura.’’

Kandiho yamenyesheje umwe mu bashinzwe iperereza mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) witwa Maj Mushambo, ngo abate muri yombi. Bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare i Mbarara aho bakorewe iyicarubozo.

Abagize umuryango wa Rwamucyo bavuga ko yari afite miliyoni 140 z’amashilingi yari agiye kubitsa kuri banki muri Mbarara. Abashinze umutekano ayo mashilingi yose barayamucucuye.

Amabwiriza mpuzamahanga agena ko mu gihe ukekwaho icyaha atawe muri yombi, ibyo afite byose birandikwa. Ibyo ntibyigeze bibaho kuri abo bashoramari babiri ku kijyanye n’amafaranga bari bafite. Ni kimwe nuko bigenda ku Banyarwanda bashimutwa na CMI.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyo ari indi mpamvu ituma Abanyarwanda bataburanishwa mu nkiko. Ibirego bashinjwa biba bidafite ishingiro ndetse nta gihamya byabonerwa mu rukiko.

Bakorerwa iyicarubozo gusa muri kasho za CMI. Rwamucyo na Rutayisire boherejwe ku cyicaro cya CMI nyuma y’igihe bari Mbarara ndetse ibyo bashinjwa birahindurwa icyaha cy’umugambi w’ubujura kiba icyo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko.

Ibi kandi bisa neza n’ibyabaye ku mushoramari w’Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare, wafashwe mu Ukuboza 2018 ubwo yari asohotse mu rusengero agiye kwitaba telefoni.

Yisanze yageze hafi y’inyubako ya Abel Kandiho aho abakozi ba CMI bamusabye kubereka ibyangombwa.

Ubwo byamenyekanaga ko ari Umunyarwanda, bahise bamujyana kumukubitira mu byumba batoterezamo imfungwa biri i Mbuya, bamushinja ubutasi.

Rutare yaratotejwe bitavugwa ndetse amara amezi abiri i Mbuya ariko ubwo bamurekuraga byavuzwe ko akurikiranyweho kuzerera.

Ibi byanabaye kuri Iyakaremye Claude, undi Munyarwanda utuye mu Mujyi wa Kampala.

Yashimuswe ashinjwa ubutasi, ariko icyo kirego kiza guhindurwa kiba icyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Uyu mugabo aracyari muri kasho za CMI.

Uburyo inzego z’umutekano muri Uganda zica nkana amategeko bigaragazwa n’uburyo CMI yasuzuguye amabwiriza y’Urukiko Rukuru muri Uganda yo kurekura Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri za gereza.

Mu bayoboke 40 ba ADEPR baheruka gufatwa, ku wa 4 Kanama byamenyekanye ko CMI yarekuyemo icyenda, ariko ibikora mu ibanga rikomeye.

Abafite amakuru yizewe, ngo CMI yaba yarafashe mu buryo itazi abarwanashyaka ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bari mu banyamuryango b’itorero.

Abakozi ba CMI babayoreye hamwe batekereza ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane basanzwe batoteza.

2019-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Muri Emirates na KCC, ‘Visit Rwanda’ yabaye intero ku mukino wa mbere wa Arsenal muri Premier League

Ubwanditsi 13 Aug 2018
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019
Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda

Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda

RUSHYASHYA 08 Oct 2026
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urujijo k’urupfu  rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda
HIRYA NO HINO

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore
HIRYA NO HINO

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru