• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi
Abicanyi bihishe mu Bufaransa; uhereye ibumoso Agathe Kanziga, Wenceslas Munyeshyaka, Charles Twagira na Laurent Bucyibaruta

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Ubwanditsi 05 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho igihugu cy’u Bufaransa gishyizwe ku Karubanda kubera ifatwa rya Kabuga Felicien umwe mu bantu bashakishwa ku isi wari ku butaka bwiki gihugu, ubu u Bufaransa bwiyemeje kutongera kujenjekera abajenosideri bari muri iki gihugu ndetse no gusenya icyo twakwita ubufatanye (network) bwatumye Kabuga abasha kuba imyaka myinshi mu gihugu cy’u Bufaransa; muri ibi harimo no gukurikirana abatera inkunga urubanza rwa Kabuga.

Mu butumwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, buravugako u Bufaransa butazihanganira abajenosideri bari ku butaka bwabo nyuma yifatwa rya Kabuga. Abajenosideri bari baragize u Bufaransa indiri yabo, dore ko aricyo giihugu cyambere kitari ku mugabane w’Afurika gicumbikiye abajenosideri benshi ku rutonde rw’abasaga 1000 inzego z’ubutabera z’u Rwanda zishakisha kubura hasi no kubura hejuru. Mu bihugu byose, umubare munini w’abajenosideri bashakishwa uri mu gihugu kimwe bari muri Uganda.

Muri iki gihe abajenosideri ba ruharwa bagize u Bufaransa indiri yabwo, ndetse bakarenzaho bagakora ibikorwa byabo byo kwihisha ubutabera mu mwambaro wa Politiki no guharanira uburenganzira bwa Muntu! Mu ba Jenosideri ba ruharwa babarizwa mu guhugu cy’u Bufaransa harimo Agathe Kanziga, Eugene Rwamucyo, Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro akayobora ubwicanyi Murambi, Cyanika ndetse n’I Kibeho, Claude Muhayimana, Wenceslas Munyeshyaka, Octavien Ngenzi, Charles Twagira n’abandi.

Mu gihe abajenosideri bahawe iminsi itari mikeya, ubu Polisi y’u Bufaransa iracyakora iperereza ryimbitse ku buryo Felicien Kabuga yabaye muri icyo gihugu ndetse n’ababigizemo uruhare. Igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha Kabuga mu rubanza cyaberaga kuri Internet, gitangijwe n’abo mu muryango we, abenshi mu nterahamwe zaritanze zihishahisha ariko zitaziko uko uhererekanya amafaranga ku buryo y’ikoranabuhanga uba utanga umwirondoro wawe. Bamaze kumenya amakuru ko bizababyarira amazi nk’ibisusa igikorwa baragihagaritse nkuko byatangajwe n’umuhungu wa Kabuga ariwe Donatien Nshima.

Mu biyemeje kuvugira Kabuga Felecien harimo umusaza Faustin Twagiramungu, wemeje ku mugaragaro ko Kabuga Felecien ari umwere ko nanatsindwa aruko atazaba afite abamuburanira b’abahanga. Twagiramungu yaneruye ko Neretse wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu Bubiligi yazize ubusa. Kugeza magingo aya, igihugu cy’u Bufaransa kimaze kuburanisha abantu batatu gusa aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira.

2020-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Ubwanditsi 25 Jun 2020
Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Ubwanditsi 29 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
HIRYA NO HINO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru
Amakuru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa
Amakuru

Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Ubwanditsi 04 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru