• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, byibanze ku bibazo bishingiye ku muhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi, umutekano hagati y’ibihugu byombi no mu karere, ku migenderanire mu by’indege n’ibindi.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Uganda ruje nyuma y’ibiganiro bibiri byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu mpera za Mutarama 2018 ubwo aba bayobozi bombi bari bitabiriye inama ya AU.

Ni nyuma kandi y’ibikorwa bya hato na hato byagiye bikorwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, byibasiye abanyarwanda bamwe barafungwa bakorerwa iyicarubozo, abandi barahambirizwa bitwa intasi z’u Rwanda.

Ku kibazo cy’abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bashinjwa ko ari intasi, Museveni yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi kugira ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo.

Yagize ati “Ntabwo ari ku rwego rw’ubutasi gusa ahubwo no mu bindi bijyanye n’iterambere. Twavugaga umuhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi. Birasa n’aho abantu badakoresha izi telefoni, telefoni zirahari. Mu 1996, Uganda yari ifite telefoni ibihumbi 26 ziri ku murongo, uyu munsi dufite miliyoni 23 ziri ku murongo, ntabwo nzi umubare w’iziri mu Rwanda ariko abantu ntibazikoresha; urabona minisitiri ugowe no guhamagara undi muminisitiri mu Rwanda; ndakeka dukeneye amasomo mu bijyanye no gutelefona kugira ngo ibintu byorohe.”

Museveni yakomeje avuga ko mu gihe abantu bakoresheje itumanaho uko bikwiye, byazajya byoroha ko niba hari uwakoze ikintu ku butaka ubu n’ubu, abo ku rundi ruhande bahita bakimenya.

Ati “Mu minsi ishize muribuka umukobwa washimuswe, akicwa; umwe mu bakekwa ari muri Afurika y’Epfo. Njye ubwa njye nafashe telefoni mpamagara Perezida Ramaphosa, yaritabye. No muri iki kibazo, abo bireba, babashije gukorana bya hafi ndakeka urujijo rwinshi rwabasha kwirindwa.”

Yakomeje avuga ko muri Mutarama ubwo yahuraga na Perezida Kagame, yamuhaye ibimenyetso bifatika by’uko abanyarwanda bahohoterwa; hanyuma arabikurikirana ndetse uyu munsi yabashije kumusubiza kimwe ku kindi.

Yatanze urugero ku kibazo cy’abanyarwanda bafashwe bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by’umutwe wa RNC, avuga ko bagendaga bavuga ko bagiye mu ivugabutumwa ariko mu iperereza bigaragara ko ‘hari ibindi bibajyanye’.

Perezida Kagame yashimangiye ko hakwiye kujya hagaragazwa ibimenyetso bya nyabyo kugira ngo hafatwe imyanzuro iboneye.

Perezida Kagame yabajijwe ku bivugwa ko hari Abanya -Uganda bafatwa nabi mu Rwanda aho ngo bamwe birukanwa ku kazi mu buryo budaciye mu mucyo ariko avuga ko bimwe bitangazwa nabi.

Yasubije agira ati “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo.”

Umwuka mubi ujya gututumba cyane hagati y’ibihugu byombi, byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi.

Résultat de recherche d'images pour "Rene rutagungira"

Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda.

Abandi banyarwanda mu buryo nk’ubu bagiye bafatwa bagafungwa n’inzego za gisirikare muri Uganda, aho byavugwaga ko ‘hari benshi’ bafashwe’.

Ukutumvikana kandi kwaturutse ku mishinga imwe n’imwe ibihugu bihuriyeho harimo nk’umuhanda wa Gari ya moshi wagombaga kugera mu Rwanda ariko Uganda ikaba yarashyize imbere ugomba kuyihuza na Sudani y’Epfo mbere yo kubaka uyihuza n’u Rwanda nk’uko byari byaremejwe.

Ikindi kandi ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru, byiyemeje ko bigiye guhuza imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo bibashe kujya bihahirana mu rwego rw’ingufu. U Rwanda na Uganda byari byemeranyije ko wubakwa kuva Mbarara, Mirama ukagera Shango mu Rwanda.

Bitewe n’uko u Rwanda rwari rukeneye amashanyarazi kugira ngo ruteze imbere urwego rw’inganda, rwiyemeje gutera inkunga uwo mushinga wo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iva muri Uganda kugera ku mipaka yarwo ariko iki gihugu kibigendamo biguru ntege bituma nabyo bibyara agatotsi.

Indi mpamvu yateye umwuka mubi bivugwa ko yaturutse ku kuba u Rwanda rwarasabye ko RwandAir yahabwa uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo Entebbe-Londres aho yari kujya ikura abagenzi Entebbe yerekeza mu Bwongereza idahagaze, ariko iki cyifuzo nticyemerwa na Uganda. Ni mu gihe kuri ubu Uganda nta sosiyete y’ubwikorezi bw’indege ifite.

Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.

 

Perezida Kagame na Museveni mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018

 

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018
U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru